• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Muri Kenya babiri bangiwe kwiyamamariza ubudepite bwa  EALA ku mpamvu ziteye amatsiko

Editorial 09 Dec 2017 POLITIKI

Akanama k’inteko ya Kenya gashinzwe kujonjora amazina y’abantu bashaka kwiyamamariza itike y’ubudepite muri EALA kanze amazina y’abantu babiri ku mpamvu ziteye amatsiko.

 Imitwe ibiri ya politike ifite ubwiganze bw’abadepite mu nteko ya Kenya, Jubilee na NASA, niyo  yemerewe kohereza amazina 27 kugira ngo inteko nshingamategeko,  azatoremo icyenda nk’abadepite bazaba bahagarariye Kenya mu nteko nshingamategeko y’umuryango w’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EALA).

Jubelee yohereje mu nteko amazina y’abantu 15 naho NASA yoherezayo ay’abantu 12 nk’uko amategeko abiteganya.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Nation cy’aho  muri Kenya avuga yuko abo bangiwe kuziyamamariza umwanya w’ubudepite bwa EALA ni  Julie Njeri Waweru wo mu ishyaka Jubilee, riyobowe na Perezida Uhuru Kenyatta, na Winfred Mutua woherejwe na NASA iyobowe na Raila Odinga.

Depite Katoo ole Metito na Senateri Aaron Cheruiyot bafatanyije kuyobora ako kanama gashinzwe ijonjora ry’amazina y’abifuza kuzahagararira Kenya muri EALA, bavuga yuko aba bategarugori bombi hari ikintu gikomeye cyane batakoze ngo babe bakwemererwa kuziyamamariza uwo mwanya. Ngo ntabwo babanje kwegura ku mirimo bari basanzwe bakora, nk’uko amategeko agenga EALA abiteganya !

Bakavuga yuko mu ijonjora baje gusanga Waweru akiri umwe mu ba deregiteri ba Kenya Youth Enterprise Fund naho Mutua akaba ari umwe mu bagize  njyanama y’Akarere ka Machakos !

Aha igiteye amatsiko n’uko amazina y’abantu iyo mitwe ya politike yoherereje inteko nshingamategeko ni 27, hakazatorwamo abantu icyenda gusa bo kohereza muri EALA. Ibi bivuze yuko abandi 18 bazaba basigaye. Ubwo rero abo 18 niba barabanje kwegura ku mirimo yabo, ayo matora ya EALA azarangira bo bajya mu bushomeri !

Ako kanama kandi hari n’abandi kangiye kuzahatanira ubudepite muri EALA. Abo ni Cheruiyot Tamogei, Hellen Makome, Billy Baltazar na Humphrey Njuguna. Aba bo bari batanze kandidatire z’abo bashaka kuziyamamaza nk’abakandida bigenga, bangirwa kubera yuko dosiye zabo zitari zujuje urutonde rw’abantu 1000 bagombaga kubasinyira. Abo babasinyira kandi bagomba kuba ari abaturage ba Kenya bari kuri risiti y’itora.

Ubusanzwe inteko itaha, ari nayo ya kane ya EALA, yari gutangira imirimo yayo tariki 26/6/2017, iza gutinzwa n’uko Kenya yari itarashobora gutora abayo bo kuyihagararira muri iyo nteko nshingamategeko ya EAC.

Byari biteganyijwe yuko iyo nteko ya kane ya EALA izatangira imirimo yayo tariki 15 z’uku kwezi ariko uko bigaragara n’uko abadepite ba Kenya bakiyitindije, kuko idashobora gutangira imirimo bataraboneka.

Mbere byari biteganyijwe ko inteko ya Kenya izatora abadepite ba EALA tariki 13 z’uku ariko biza kwimurirwa tariki 14 na none z’uku. Abadepite ba Kenya baramutse batowe kuri 14, ntabwo byoroshye yuko inteko ya EALA yaterana umunsi ukurikiyeho. Aha kandi ntitwiyibagize yuko hari amashyaka abiri akomeye muri NASA asaba inteko kutazemera urutonde rwa ba bantu 12 yohererejwe n’ubuyobozi bwa NASA ngo kuko batoranijwe mu buryo bw’uburiganya ! Ayo mashyaka, Ford-Kenya na Chama cha Mashinani, ibyayo byemewe n’inteko cyangwa aramutse yiyemeje kujya mu nkiko, imirimo ya EALA yarushaho gutinda !

Casmiry Kayumba

2017-12-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru

Editorial 11 Jun 2025
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Editorial 24 Oct 2024
Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Uganda: Hagiye kubakwa ikigo kizitirirwa se wa Gen Kale Kayihura, John Kalekyezi, witabye Imana ku myaka 30

Editorial 09 May 2018
Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Mugabe wayoboraga Zimbabwe yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 24 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora
Mu Rwanda

Abakozi ba nyakabyizi barasaba koroherezwa gutora

Editorial 25 May 2017
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda
ITOHOZA

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016
Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Editorial 17 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru