• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Ubwanditsi 12 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Mu rwego rwo kwitegura ibirori byo kwizihiza imyaka 30 Umuryango RPF Inkotanyi umaze ushinzwe, uyu muryango wateguye inama mpuzamahanga kuri uyu wa kabiri  yitabiriwe  n’abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku isi barenga igihumbi.

Iyi nama irabera ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ikaba ivuga ku kwibohora nyakuri.

Biteganijwe ko iyi nama mpuzamahanga  yitabirwa n’abarenga igihumbi.

Iyi nkuru dukesha urubuga rwa http://rpfinkotanyi.rw, ivuga ko iyi nama  yibanda ku nsanganyamatsiko eshatu z’ingenzi: Kwibohora nyakuri, Kwiteza imbere no Kwigira.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko hanabaho ibiganiro n’ubuhamya bigaragaza urugendo RPF yanyuzemo mu myaka 30 ishize.

Iyi nama ivugwa ko iba ari n’umwanya ku yindi mitwe ya politiki, abafanyabikorwa n’inshuti za RPF Inkotanyi kungurana ubunararibonye .

Mu bindi,  iyi nama irashimangira ubufatanye bw’Abanyafurika no kwerekana uburyo Umuryango wa RPF Inkotanyi wiyemeje gutanga umusanzu wari wo wose mu gutuma uyu mugabane ugira impinduka nziza.

Bamwe mu batanga ibiganiro muri iyo nama barimo: Uwahoze ari Perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa na Jendayi Frazer wahoze ari Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari ushinzwe Afurika.

Abandi ni umunyemari w’Umunyakenya James Mwangi n’abandi.

Iyi nama mpuzamahanga irabanziriza ibindi bikorwa byinshi bitegura kwizihiza imyaka 30 RPF Inkotanyi imaze uvutse. Ibyo bikorwa birimo: Gutaha ku mugaragaro inzu ndangamuco izafasha kwigisha mateka ya Jenoside no kuyirwanya.

Iyi nzu ndangamuco izatahwa ejo ku wa 13 Ukuboza uyu mwaka iherereye ku cyicaro cy’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

2017-12-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango

RUSHYASHYA 08 Jun 2026
MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

MENYA UKURI: AMATEKA N’IMITERERE YA IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE

Ubwanditsi 15 Feb 2021
Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Umwijuto w’ikinonko ugira ngo imvura ntizagwa: Umujenosideri Eugène Rwamucyo yaraye ijoro rye rya mbere muri gereza azamaramo imyaka 27

Ubwanditsi 31 Oct 2024
Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Kivu y’Amajyepfo: Inyeshyamba z’Abarundi ziragenda zigarurira imitima y’abaturage

Ubwanditsi 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame
INKURU NYAMUKURU

Mushikiwabo ni umukandida mwiza – Kagame

Ubwanditsi 19 Jun 2018
Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma
Mu Mahanga

Ruhango: Umukecuru warokotse Jenoside yishwe ateraguwe ibyuma

Ubwanditsi 14 Apr 2016
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Ubwanditsi 01 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru