• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

N’u Rwanda rwaberwa no kwicara kuri ‘table d’honneur’ – Perezida Kagame

Editorial 18 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda kimwe na Afurika nabyo byaremewe kubaho neza mu cyubahiro gikwiye, kimwe n’ibindi bihugu bibayeho neza ku isi.

Perezida Kagame avuga ko hari ibihugu biheza ibihugu nk’u Rwanda kubera ko bikennye n’icyo bibikoreye bikitwa ubugiraneza, nyamara bimwe muri ibyo nabyo bisize ibibazo iwabo.

Agira ati “Abaza kudutonganya badutunga agatoki ngo dufite ibibazo tubibutsa ko n’iwabo bihari kandi ko batadukunda kurusha uko twikunda. Akenshi icyo baba bagambiriye si ukudufasha kubikemura.

“Baraza bakadutunga agatoki tukabumva, bakatwibutsa ko baduha amafaranga tukabashimira, ariko tukababaza urwo rukundo rutuma batugirira impuhwe zingana zityo, usanga rimwe na rimwe batanafitiye ab’iwabo.”

Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwari rwitabiriye inama ihuza urubyiruko izwi nka ‘Youth Connekt’.

Yavuze ko inzira imwe urubyiruko rwakoresha rukura u Rwanda muri ako gasuzuguro ari ugukora cyane no kudakunda gusindagizwa.

Ati “Mu mikorere yanyu, mu mitekerereze yanyu mugomba guhora mwibaza impamvu u Rwanda rutari ku meza y’icyubahiro, mugaharanira gukora cyane, tugafatanya, tukarugeza kuri ’table d’honneur.

“Ntabwo ’table d’honneur’ igenewe abandi batari Abanyafurika cyangwa Abanyarwanda gusa. Ni ahacu twese, iyo ubiharaniye urahagera.”

Perezida Kagame yavuze ko gusindagizwa cyangwa kugisha inama atari ubugwari mu gihe ufite intego yo kuzigira umunsi umwe.

Ati “Iyo usindagizwa, ugomba gushyiraho akawe kugira ngo uzagere aho wigira. Mu mitekerereze y’urubyiruko hagomba kuvamo gusindagizwa. Urubyiruko rwaba urw’u Rwanda cg urwa Africa rurashoboye.”

2017-12-18
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021
Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Editorial 29 Nov 2017
Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Amahoro mu burasirazuba bwa Kongo aracyari kure nk’ukwezi

Editorial 08 Jul 2024
Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Leta y’u Burundi irashinjwa kohereza rwihishwa abasirikari n’imbonerakure muri Kongo

Editorial 28 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Canada : David Himbara yakomanyirijwe
ITOHOZA

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Editorial 31 Oct 2017
Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee
Mu Mahanga

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Editorial 17 Mar 2016
RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi
ITOHOZA

RDC: Perezida Kabila yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo agarura abantu be ba hafi

Editorial 18 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru