• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Editorial 25 Dec 2017 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa 24 Ukuboza hirya no hino abantu batangira gushyashyana, bitegura ibirori bya Noheri iba iri bube ku munsi ukurikira.

Mu gitaramo cyo kwitegura Noheri usanga bamwe bitabira insengero bajya gushima Imana, abandi bagataramira mu tubari dutandukanye bishimana na bagenzi babo.

Mu mugoroba nk’uyu kandi usanga ahenshi ababyeyi bafite ubushobozi baboneraho gusangiza abana babo Noheli babaha impano zitandukanye.

Abagiraneza ku munsi nk’uyu nabo baboneraho gusangira Noheri n’abana batishoboye biganjemo abo mu muhanda bakabereka urukundo, ndetse bakanabakangurira gusubira mu Miryango.

Icyarangaga ahantu hose wageraga ni imitako ndetse n’amatara ashashagirana mu mpande zose, agaragaza ibyishimo ndetse n’umunezero ri kuranga Abanyarwanda, muri iyi minsi mikuru barimo.

Dore mu mafoto uko hirya no hino mu gihugu umugoroba n’igitaramo cya Noheri byagenze .

Muhanga

Mudacyahwa Bertin uzwi nka Ras Bertin inshuti y’abana, yateguriye abana bo ku muhanda ibirori byo kwizihiza Noheli. Aba bana basaga 100, yabakanguriye kuva mu muhanda bamwizeza ko umwaka utaha bazagaruka mu birori nk’ibi bavuye mu miryango aho kuba ku muhanda.

Hirya no hino mu tubari two muri uyu Mujyi wa Muhanga naho hari ibirori.

Nyagatare

Nyagatare amaduka ntiyajyaga arenza saa moya agifunguye ariko mu ijoro rya Noheli yafunze ahagana mu ma saa sita. Gusenga ntibyitabiriwe nk’uko byari bisanzwe.

Eagle Vision Evangelical Mnistries abakirisitu bagaragaye ari bake ugereranyije n’imyaka ishize

Huye

Mu Mujyi wa Huye imitako ya Noheri yagaragaye ahantu hacye , cyane cyane kuri alimentation Huye Center Market yaraye ijoro ryose icruza, ariko ntibyabujije abifatira agatama kwinywera bishimiye Noheri.

Nzeyimana JMV yacuruje ageraho atanga n’impano ku bakiriya bamugannye

Ku rundi ruhande mu Rusengero rwa Ste Thérèse abakirisitu bishimiye Noheri Nyuma ya misa abana bahabwa Ibisuguti na Bombo

Kamonyi

NOheri yizihijwe cyane cyane n’abana bitabiriye urusengero bakigishwa ku myitwarire myiza ubundi bahabwa impano baranidagadura bifotoreza ku birugu nk’imitako yibutsa abana ivuka rya Yezu.

Rusizi

Muri Zion Temple Rusizi igitaramo cya Noheri cyari cyitabiriwe cyane n’abakirisitu bakubise bakuzura mu rusengero

Amaduka menshi yafunze hafi mu gitondo agikomeje gucuruza kuko abakiriya bayaganaga ku bwinshi

Musanze

kuri Stade Ubworoherane habereye ibirori byo gusangira Noheri hagati y’ Abayobozi b’Akarere ka Musanze n’abana baturuka mu miryango itishoboye bo mu Mirenge igize Akarere

Remera

Christus i Remera mu Karere ka Gasabo Chorale Christus Vincit yatanze Noheri imurika Albumu yayo ya mbere, yayimurikiye i Remera muri Cntre Christus

2017-12-25
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika

Impamvu y’ibirindiro by’ingabo z’ibihugu bikomeye ku Isi bikomeje kubakwa muri Afurika

Editorial 29 May 2017
Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Ubutumwa nageneye Interahamwe yashatse gutera ubwoba Jay Squeezer kuri Telephone 

Editorial 12 May 2022
Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Ishyaka PS Imberakuri ryemeje ko nta mukandida rizatanga mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ntirizashyigikira na Kagame nka PL na PSD

Editorial 12 Jun 2017
U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu

U Rwanda rwatsinze Angola mu mukino wa kabiri w’irushanwa rya Afrobasketball rwiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/4, Minisitiri Aurore abashimira kuba bimanye igihugu

Editorial 27 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa
HIRYA NO HINO

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Editorial 19 Sep 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 28 Aug 2024
Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.
Mu Rwanda

Bamwe mu banyeshuri barangije muri Kaminuza ya Kigali bararira ayo kwarika nyuma yaho batagaragariye ku rutonde rw’abahawe Impamyabumenyi.

Editorial 13 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru