• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Muharanire kugira imiryango izira amakimbirane kandi ishyize hamwe-Guverineri Gatabazi

Editorial 04 Jan 2018 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Marie Vianney Gatabazi yakanguriye abaturage b’akagari ka Kabushinge, mu murenge wa Rwaza mu karere ka Musanze bahawe ubutumwa bwo guharanira ko imiryango yabo izira amakimbirane kandi ikarangwa no gushyira hamwe kugirango ibashe kwiteza imbere kuko byagaragaye ko irangwamo ubukene itaburamo amakimbirane.
Ni ubutumwa yatanze  kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Mutarama 2018, mu muganda udasanzwe wo gusubukura igikorwa cyo kubaka amashuri mu karere ka Musanze cyari cyarasubitswe, ahubakwaga ibyumba 13 mu murenge wa Rwaza; aha akaba yari ari kumwe n’abayobozi b’akarere ka Musanze ndetse n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere, SP Aphrodis  Gashumba n’abandi bayobozi ku rwego rw’umurenge wa Rwaza.
Mu butumwa yagejeje ku baturage bagera kuri 500 bari bitabiriye uyu muganda, Guverineri Gatabazi yabakanguriye kugira uruhare  ku mutekano w’aho batuye  maze agira ati:”Umutekano ureba buri muturarwanda wese, ni yo mpamvu buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugirango akumire kandi arwanye ikintu gishobora guteza umutekano muke.”
Yakanguriye aba baturage kwirinda amakimbirane yo mu ngo cyangwa hagati yabo no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi abagira inama yo kujya begera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ikibazo aho kwihanira,  bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Aha yagize ati:” Nta rugo rwatera imbere rurimo amakimbirane, nta mwanya wo gukora no kwiteza imbere abarugize babona, nyamara iyo rurimo ubwumvikane, rushobora kwiteza imbere ari naryo terambere ry’igihugu muri rusange kuko rigomba guhera ku ngo zacu, mugomba kugira imiryango ibanye neza kandi ishyize hamwe, n’ibindi byose byazagerwaho.”
Mu bindi yavuzeho , Guverineri Gatabazi , harimo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano aho yasabye abaturage kubitangaho amakuru aho biri hose kandi bakarushaho kurangwa n’isuku kuko ari isoko y’ubuzima.
Yababwiye kandi gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe yatuma hakumirwa ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi yatuma hafatwa abagikoze cyangwa abategura kugikora; maze asoza abasaba kujya bateguraneza umuganda hakurikijwe ibigomba gukorwa kandi bagakomeza kwitabira n’izindi gahunda za Leta.
SP Gashumba mu ijambo yahavugiye, yabwiye abo baturage, ko ibiyobyabwenge  biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yagize ati,” Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we nko kwitabira umurimo, aba arimo kunywa ibyo biyobyabwenge ari nako ata umwanya n’amafaranga.”
Yagiriye inama abaturage yo kujya banywa, ndetse bagacuruza   ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.
SP Gashumba asoza, yababwiye kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya no kugikumira, batanga amakuru ku gihe ku wagikoze cyangwa uteganya kugikora kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
2018-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Ibyo komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yagezeho mu iperereza ku mibereho ya Dr Leon Mugesera muri Gereza ya Nyanza

Editorial 23 Jan 2018
Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Editorial 16 May 2021
Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Umuryango w’Umwongereza uherutse gupfira mu Rwanda wahamije ko atishwe na COVID-19

Editorial 10 Apr 2020
Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Uko abo kwa Rwigara bakoze ibyaha bashinjwa

Editorial 16 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe
ITOHOZA

Bamwe mu bahawe amapeti na Gen. Kale Kayihura bayambuwe

Editorial 28 Oct 2018
“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO
UBUKUNGU

“Amafuti n’amakosa by’Abayobozi, nibyo byatumye umujyi wa Huye umara igihe warabaye amatongo”- Perezida Kagame [ VIDEO

Editorial 26 Feb 2019
Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira
Mu Mahanga

Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwa AERG kudafata ihungabana nka kirazira

Editorial 23 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru