• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 06 Jan 2018 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi); Antoine Hey yamaze gutangaza abakinnyi 11 arabanza mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe y’igihugu yitegura irushanwa rya CHAN 2018 ifitanye na Sudani kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu mukino wa mbere wa gicuti muri itatu u Rwanda ruzakinira muri Tunisia, uratangira saa 15:30 za Kigali (14:30 i Sousse muri Tunisia) kuri Stade Mongi Ben Brahim, ukaba uri mu rwego rwo kwitegura iki gikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina muri shampiyona z’iwabo, irushanwa rizatangira tariki ya 13 uku kwezi muri Maroc.

Amavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa GatatuAmavubi ari mu mwiherero muri Tunisia, aho yatangiye imyitozo kuwa Gatatu

“Tumaze gukora imyitozo inshuro esheshatu kugeza ubu (uhereye kuwa Gatatu). Abakinnyi barasa n’abananiwe gato ku bw’ibyo twahisemo gukora imyitozo yoroheje uyu mugoroba.”- Antoine Hey atangariza urubuga rwa Ferwafa kuri uyu wa Gatanu.

“Turakina umukino wa mbere wa gicuti na Sudani ejo (kuwa Gatandatu) na Namibia ku Cyumweru. Abakinnyi bagomba kumenyera imikino, bakajya ku rwego rwiza noneho tukazashyiramo abandi dukina na Namibia ku Cyumweru.”

“Turizera ko iyi mikino yombi izafasha abakinnyi kwitegura umukino ukomeye tuzahuramo na Algeria kuwa Gatatu utaha, Abakinnyi bamwe muri aba bakeneye imikino nk’iyo kugira ngo bajye ku rwego rw’irushanwa kuko batakinnye imikino myinshi nka Savio na Bernabe (bahamagawe nyuma).”

Antoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitahaAntoine Hey yizeye ko hari icyo iyi mikino ya gicuti izamufasha mu gutegura CHAN izatangira mu cyumweru gitaha

Ni ku nshuro ya kabiri ikipe y’u Rwanda n’iya Sudani zigiye guhura bitegura irushanwa rya CHAN, aho muri Kanama, Amavubi yatsinze Sudani ibitego 2-1 ubwo yiteguraga guhura na Uganda.

Icyo gihe Sudani yatozwaga na Mohamed Abdallah Ahmed ” Mazda” ariko kuri ubu iri gutozwa n’umunya-Croatia Zdravko Logarusic wamusimbuye mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu gihe u Rwanda ruri mu itsinda C rya CHAN 2018 hamwe na Nigeria, Equatorial Guinea ndetse na Libya ndetse ruzakina imikino yarwo tariki ya 15, iya 19 n’iya 23 Mutarama, ikipe y’igihugu ya Sudani yo iri mu itsinda A hamwe na Maroc, Guinea na Mauritania.

Ibihugu byombi (u Rwanda na Sudani) bihuriye ku kuba byaraboneye itike kuri Ethiopia, aho Sudani yabanje kubona itike isezereye Ethiopia ku bitego 2-1 mu ijonjora rya nyuma mu gihe mu yandi mahirwe yari abonetse ubwo Maroc yari imaze gusimbura Kenya nk’igihugu kizakira CHAN 2018, u Rwanda rwari rwasezerewe na Uganda, rwisobanuye na Ethiopia, ndetse birangira rubyitwayemo neza, rubona itike rutsinze ibitego 3-2 mu mikino yombi.

Bakame, kapiteni w'Amavubi ya CHAN akaba n'umunyezamu wa mbereBakame, kapiteni w’Amavubi ya CHAN akaba n’umunyezamu wa mbere
Manzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugariziManzi Thierry ari mu bakinnyi bayoboye ubwugarizi
Yannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagatiYannick Mukunzi ni umwe mu bakinnyi u Rwanda ruzaba rugenderaho mu kibuga hagati
Biramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw'AmavubiBiramahire araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’Amavubi

Abakinnyi 11 b’Amavubi babanzamo u Rwanda rukina na Sudani:

Umunyezamu: Eric Ndayishimiye’Bakame’

Ba myugariro: Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry na Faustin Usengimana.

Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad na Imanishimwe Djabel.

Ba rutahizamu: Mico Justin na Biramahire Abeddy.

2018-01-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Ubwanditsi 29 Jun 2022
Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Amafoto – APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro

Ubwanditsi 23 Jun 2023
Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal

Ubwanditsi 06 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC
Amakuru

APR FC yisubije umwanya wa mbere nyuma yaho Sunrise FC itsinze Kiyovu SC

Ubwanditsi 21 May 2023
Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha
ITOHOZA

Abo kwa Rwigara bategerejwe mu Bushinjacyaha

Ubwanditsi 02 Oct 2017
Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 01 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru