Dr Raymond Dusabe, umuganga wa mbere w’umunyarwanda wavuraga kanseri zifata mu myanya ndagagitsina y’abagore (Gynecologic oncology) mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yiciwe muri Afurika y’Epfo aho yari yaragiye mu kiruhuko.
Amakuru yemejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, ni uko ku wa Mbere mu gitondo aribwo basanze Dusabe yiciwe mu nzu yabagamo mu Mujyi wa Cape Town aho yari ari mu biruhuko.
Muri Mata 2017 nibwo Dr Dusabe wari urangije kwiga amasomo ajyanye no kuvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore muri Stellenbosch University muri Afurika y’Epfo, yatangiye kuvura mu byitiriwe Umwami Faisal.
Yagiye kwiga muri iyi kaminuza mu 2010 ku bufasha bwa Leta nyuma y’uko yari asoje amasomo y’ubuvuzi (medicine), muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru cya Kaminuza yigagamo muri Gicurasi 2017, Dr Dusabe wabashije gukabya inzozi ze zo kuba umunyarwanda wa mbere uvura kanseri zifata imyanya y’ibanga y’abagore afite imyaka 40, yavuze ko kuba nta Cyongereza yari azi ari kimwe mu mbogamizi ikomeye yahuye nazo.
Yakuriye i Burundi aho we n’umuryango we bari barahungiye, agaruka mu Rwanda mu 1998 nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye.