• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’ u Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Ubwanditsi 15 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku cyumweru tariki 14 Mutarama uyu mwaka ku cyicaro gikuru cya Polisi  y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gusezera mu cyubahiro Abofisiye bayo bagera ku 111 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muhango ubaye nyuma y’Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Abosiye ba Polisi y’ Rwanda 1 015 rikanashyira mu kiruhuko cy’izabukuru abagera ku 111.

Umwe mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Rtd  ACP Elisa Kabera wavuze mu izina rya bagenzi be, yagarutse ku rugendo rutoroshye rwo gufatanya n’abandi kubaka Igihugu ahereye ku rugamba rwo kukibohora kugeza Polisi y’u Rwanda ishyizeho; ari na yo batashye babarizwamo. Yagize ati: “Ndatinda ku rugamba rwo kubohora Igihugu  kuko bitwibutsa byinshi, ndishimira ko icyo twaharaniye twakigezeho, tukaba dufite igihugu n’ubuyobozi buzirikana imbaraga twatanze bugahora buduha icyubahiro gikwiriye.’’

Rtd ACP Kabera yakomeje ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda , Paul Kagame ku bushishozi n’ubushobozi yababonyemo bigaragazwa n’impeta batashye bambaye.

Yasoje ijambo rye yizeza ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Igihugu muri rusange ko bazakomeza kurangwa n’umuco wo gukunda Igihugu; kandi ko aho bagiye bazakomeza  kubungabunga umutekano banarwanya uwo ari we wese wahirahira gusenya ibyo cyagezeho.
Minisitiri w’ubutabera  akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, akaba  anafite Polisi mu nshingano ze , Johnston Busingye yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku kazi keza bakoze kahesheje isura nziza Polisi y’u Rwanda haba mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Yavuze ko abasezerewe bazakirwa neza aho bagiye kuko akazi bakoreye Igihugu buri wese akazirikana.
Yagize ati:‘’Uwo dusezeraho wese ndizera ko atatinya kuvuga aho aturutse kuko urwego yakoreye uyu munsi ruhagaze neza.Abo musize bazabibuka ,kandi n’abo musanze bazabashima.’’
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana  yashimiye Abofisiye bagiye mu kiruhuko ku butwari n’umurava byabaranze mu rugendo bashoje. Yagize ati: “Mu gihe kigoye mwaritanze bihagije, mwirinze guta umurongo. Ni yo mpamvu Igihugu kibasezereye mu cyubahiro kibagomba. Turabashimiye, kandi tuzakomeza gukorana.’’ Yijeje  aba Bofisiye  ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi; kandi ko bazahabwa ibibagenerwa byose nk’uko amategeko abiteganya.
IGP Gasana asoza ijambo rye yabwiye abagiye  mu kiruhuko cy’izabukuru ko bagifitiye Igihugu igihango cyo gukomeza kubungabunga umutekano n’iterambere ryacyo, aha akaba yaragize ati:”Muzakomeze gukumira ikibi hagamijwe gusigasira umutekano mwaharaniye, kandi muzakomeza guharanira .’’
Abofisiye ba Polisi bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo babiri bo ku rwego rwa Komiseri (Commissioner) , 27 bo ku rwego rwa ba ofisiye bakuru na 82 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, muri bo hakaba harimo abagore batanu.

2018-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

U Rwanda ruracyuguruye amarembo ku banyarwanda bahejejwe mu mashyamba ya Kongo

RUSHYASHYA 30 Oct 2025
Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Isesengura : Ibihugu by’Akarere bishobora kurwana intambara yeruye muri DR.Congo kubera “Abanyamulenge “

Ubwanditsi 22 May 2019
Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Kayumba Rugema yigambye igitero cy’iterabwoba amasaha 12 mbere yuko kigabwa ku ngabo z’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru

Ubwanditsi 27 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana
Amakuru

Sen. Tito Rutaremara yagize icyo avuga ku Inzu ihereye i Kanombe ahahoze hatuye Perezida Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa
POLITIKI

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020
Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi
ITOHOZA

Umukobwa wigaga mu cyaho ari KIE bamusanze mu nzu yabagamo yimanitse mu mugozi

Ubwanditsi 12 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru