Uyu munsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame Paul yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa. Perezida Nicolas Sarkozy uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda yayoboye igihugu cy’u Bufaransa kuva mu mwaka w’2007 kugera mu mwaka w’2012. Igihe yari Perezida w’u Bufaransa, Nicolas Sarkozy yasuye u Rwanda muri Gashyantare 2010, akaba ariwe mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa wenyine umaze gusura u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Nyuma y’ibiganiro agirana na Perezida Kagame, Perezida Nicolas Sarkozy arasura Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB.
Umuntu yakwibaza niba uyu Sarkozy wahoze ayobora igihugu cy’ubufaransa ataba hari ubutumwa yazaniye Nyakubahwa Paul Kagame, dore ko igihe yari ayoboye igihugu cye aribwo umubano w’ibihugu byombi warimo urazamuka ariko ukaza gusubira inyuma cyane avuye k’ubutegetsi.
Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”
Sarkozy yakomeje agira ati “turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.