• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rukara babangamiwe n’ubucucike bw’abanyeshuri

Ubwanditsi 17 Jan 2018 Mu Rwanda

Abanyeshuri n’abarimu muri kaminuza y’u Rwanda mu ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara barasaba ko ibibazo byugarije iri shuri birimo inyubako zidahagije, byakemurwa kuko ngo bibangamiye ireme ry’uburezi.

Ibi bibazo by’ingutu by’inyubako z’amashuri zidahagije no kubura aho babika ibikoresho byifashishwa mu kwiga (laboratoire) bigahora mu bubiko n’ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa bw’akazi abarimu baberewemo, ni bimwe mu bibazo abarimu n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, ishuri rikuru ry’uburezi rya Rukara bavuga ko bibangamiye ireme ry’uburezi.

Kaminuza y’u Rwanda ishuri rikuru ry’uburezi riherereye mu karere ka Kayonza rifite abanyeshuri ibihumbi  6673 ndetse n’abakozi 148.

Iri shuri rya Rukara College of Education,ni  rimwe mu mashuri ya Leta yo ku rwego rw’amashuri makuru rikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, Akarere ka Kayonza, ryatangijwe nyuma y’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nzeri 2007 ryakiriye abanyeshuri ba mbere muri Nzeri 2008.

Hagamijwe kuvugurura no kunoza imicungire y’ibigo bya Leta, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 16 Ukuboza 2010 yemeje ko Rukara ihuzwa na Kavumu, i Rukara. Rukara ni yo yagennye ibikorwa remezo bikenewe, ubu bigenda bishyirwa mu bikorwa ariko usanga bikiri ikibazo rusange.

Umwe mu banyeshuri b’iri shami rya kaminuza y’u Rwanda  avuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ubucucike mu ishuri kubera ibura ry’ibyumba by’amashuri Ati”nk’ubu hari amasomo y’ubumenyi muby’ubugenge (physique),ibinyabuzima (Biologie) duhurira hamwe mu ishuri ugasanga tutisanzuye bamwe turasinzira kubera umubare mu nini w’abari muri iryo shuri”.

Ibi bibazo babigaragarije  minisitiri w’uburezi Dr.Eugene Mutimura, ubwo yasuraga iri shuri Yavuze ko hari ikirimo gukorwa mu kubikemura ati “Twaje kubera ko hari imbogamizi zitandukanye ziri kuri iki kigo. Iriya nyubako mubona igiye kuzura izakemura ikibazo cy’amashuri, ubucucike mu myigishirize, bizakemuka kuko  igeze hafi ya 97% mu gihe gito bizaba byakemutse. Ibibazo by’amazi n’ibindi bibazo ubuyobozi bwa kaminuza buri kubikemura buhoro buhoro”

Ibi kandi byemezwa na bamwe na bamwe mu barimu b’iyi kaminuza bavuga ko hakenewe kwihutishwa gahunda zo kujya bahabwa amafaranga yo kubafasha mu gihe bari mukazi ikibazo cyakunze kugaragara mu myaka ishize aho umwarimu yoherezwa mu kazi k’ikigo agakoresha amafaranga ye kandi yakagombye gutangwa n’ubuyobozi bw’ikigo. 

Minisitiri w’uburezi yanenze uburyo hari amahirwe aboneka kuri iri shuri ariko akaba atabyazwa umusaruro uko bikwiye.

Yagize ati :  “Laboratoire zikoreshwa rimwe na rimwe ugasanga zikoreshwa nk’ububiko kandi zikwiriye gukoreshwa neza kugira ngo abana babone ubumenyi nk’uko bikwiriye bibyare umusaruro”.

Minisitiri MUTIMURA yongeraho ko abarimu bagomba kugira uruhare mu mitegurire y’imfashanyigisho. Nta kuntu byumvikana ko twakomeza gukoresha ibitabo by’abarimu byo mu bihugu bidukikije kandi nabo bafite ubushobozi.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abapolisi 600 batanze amaraso

Abapolisi 600 batanze amaraso

Ubwanditsi 26 Mar 2017
Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Umunya-Esipanye Carlos Alós Ferrer niwe wagizwe umutoza w’Amavubi mu gihe cy’umwaka umwe uri imbere

Ubwanditsi 29 Mar 2022
Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Ubwanditsi 23 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba
SHOWBIZ

The Soldiers of Christ mu gitaramo cyo kuramya Imana bakoresheje imibyimba

Ubwanditsi 08 Dec 2017
Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022
Amakuru

Impinduka mu bakinnyi 31 b’Amavubi bahamagawe bitegura gukina na Mali na Kenya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2022

Ubwanditsi 04 Nov 2021
Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa mu nama y’ibihugu 7 bikize ku isi

Ubwanditsi 25 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru