• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»IMIKINO»U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

U Rwanda rwatsinzwe na Libya ku munota wa nyuma rurasezererwa[ uko byagenze mukibuga ]

Editorial 24 Jan 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu Amavubi  yananiwe kurenga ijonjora muri shampiyona nyafurika iri kubera muri Maroc, aho yatsinzwe umukino wa nyuma w’amatsinda n’ikipe ya Libya ku gitego 1-0.

Igitego kimwe cya Libya  cyabonetse ku munota wa 3 w’inyongera, gitsinzwe na Elmutasem Abushnaf ku munota wa 93, Amavubi yasabwaga inota 1 araribura, ahita asezerererwa.

  • RWANDA 0-1 LIBYA
  • Equatorial Guinea 1-3 Nigeria

Uko amakipe akurikiranye mu itsinda:

  • Nigeria 7Pts
  • Libya 6Pts
  • Rwanda 4Pts
  • Equatorial Guinea 0Pts

FT RWANDA 0-1 LIBYA.

Nigeria yatsinze Equatorial Guinea 3-1, irakomeje.

90’+3 Libya ibonye igitego ku munota wa nyuma gitsinzwe na Elmutasem. Amavubi asa nkasezerewe. Umutoza wa Libya yinjiye mu kibuga ateza imvurure. RWANDA 0-1 LIBYA.

90’+2 Umupira urenze izamu abenhi aha bikanga uri mu rushundura.

90’+1 Libya ihawe Coup franc nanone idasobanutse.

90’ Hongeweho iminota 4

88’ Bakame abaye aryamye gato ashaka uko yagabanya igitutu.

87’ Iyi minota Libya ibifashijwemo n’abafana benshi bari muri iyi sitade bari kotsa igitutu Amavubi.

86’ Coup franc ya Libya mu buryo butumvikana nanone ariko bahinduye umupira bawushyira hejuru y’izamu.

84’ Koruneli ya Libya yari itanze igitego ariko abakinnyi b’Amavubi bihagararaho bakiza izamu.

82’ Coup franc ya Maroc mu kibuga cyabo ku ikosa ryari rikozwe na Mubumbyi, bateye umupira ufatwa n’abakinnyi b’Amavubi ariko nabo barawutakaza.

81’ Savio Nshuti ahaye umwanya Amran Nshimiyimana.

80’ Umusifuzi w’umunya Maroc ahaye Ndayishimiye Eric Bakame ikarita y’umuhondo amuziza gutinza umukino.

78’ Koruneli ya Libya ntacyo itanze.

77’ Koruneli ya Libya ku ishoti ritewe na Abdelsalam .Bader Hassan asimbuwe na ElMutasem Abushnaf.

74’ Koruneli ihererekanyijwe na Rutanga na Djihad ntacyo itanze.

73’ Koruneli y’Amavui ku mupira wari uzamukanywe na Omborenga Fitina.

71’ Ali Niyonzima yagarutse mu kibuga, ariko Amran Nshimiyimana nawe yatangiye kwishyushya.

68’ Coup Franc ya Libya mu kibuga hagati, ku ikosa rikozwe na Djihad, bateya vuba umuzamu Bakame abyitwaramo neza akiza izamu. Habayeho gukinira nabi Manzi Thierry ariko ahita ahaguruka. Ali Niyonzima nawe yicara avuga ko bamukoreye ikosa, abafana aha batangira kuvuza urusaku rukomeye.

66’ Faustin Usengimana ahawe ikarita y’umuhondo, umusifuzi avuga ko yitambitse umuzamu wa Libya. Umusifuzi aha, atangiye kubogamira kuri Libya.

65’ Rutanga akinanye neza na Savio arekye ishoti umuzamu Abdallah Nashnoush awushyira muri koruneli itagize icyo itanga, yari itewe na Djihad.

64’ Motasem Massaud agerageje ishoti rya kure, rica kure y’izamu rya Bakame

62’ Gusimbuza ku makipe yombi, Zakaria Alharash asimbuye Omar Hamad, naho Omborenga Fitina asimbura Iradukunda Eric “Radou”.

61’ Amahirwe akomeye cyane ku ikipe ya Libya bapfushije ubusa ku kazi kari gakozwe na Abdelasm ariko Saleh atera ku ruhande.

59’ Umukino uri kubera cyane hagati mu kibuga muri iyi minota, Amavubi nayo yagerageje kwegera imbere gato.

55’ Gusimbuza ku ruhande rwa Libya, Mohammed Ibrahim ahaye umwanya Salem Abro.

53’ Mubumbyi Bernabeu asimbuye Djabel Manishimwe.

50’ Aha hari abafana nka 200 biganjemo abirabura bari gufana Amavubi bavugirije induru umusifuzi Nouredine w’umunyamaroc.

49’ Rutanga Eric akiniwe nabi na Ahmed Mohamed, umusifuzi arabyihorera aragaruka amuha ikarita y’umuhondo.

48’ Djihad yari abonye umupira mwiza ahawe na Rutanga, ariko uyu musore yikanga ko yarariye arawutakaza vuba.

47’ Koruneli ya Libya, Rutanga akiza izamu, bawugaruye uyu musore arongera akiza izamu.

46’ Igice cya 2 gitangijwe n’ikipe y’u Rwanda Amavubi. Nta kipe ikoze impinduka.

HT RWANDA 0-0 LIBYA

45’+2 Coup franc ya Libya mu kibuga hagati, Manzi Thierry akiza izamu.

45’+1 Ikipe ya Libya yari ibonye igitego ariko Bader ateye n’umutwe, umupira uca hanze.

45’ Hongeweho iminota 2 y’inyongera.

44’ Umukinnyi Omar Mohamed agerageje ishoti rya kure umupira uca hanze y’izamu.

JPEG - 164.1 kb
Umutoza wa Libya Omar Mohammed adatsinze uyu mukino ashobora gusezererwa

42’ Bakame yahagurutse umukino urakomeza ariko ahariye umunota.

41’ Kapiteni w’Amavubi Bakame ahise aryama mu rwego rwo kugabanya igitutu kitaboroheye muri iyi minota.

40’ Bakame yihanijwe n’umusifuzi ko niyongera gutinza umukino amuha ikarita. Uyu muzamu arenguye nabi umupira awuha abanya Libya ariko nabo ntacyo ubamariye.

JPEG - 151 kb
Antoine Hey akeneye ko abasore be babona inota 1 gusa

38’ Umupira ntuva mu rubuga rw’Amavubi. Coup franc na none ya Libya ariko itagize icyo itanga.

37’ Ubundi buryo bwiza ku ikipe ya Libya bubonywe na Omar Mohamed urekuye ishoti Bakame akarikuramo

36’ Koruneli bateye vuba vuba, ariko bananirwa kuyibyaza umusauro.

35’ Saleh Taher watsinze ibitego 2 Libya itsinda Equatorial Guinea agerageje ishoti rya kure, umupira awushota umukinnyi ujya muri koruneli.

34’ Libya yari yongeye kugerageza amahirwe imbere y’izamu ry’u Rwanda, Ndayishimiye Eric Bakame yirwanaho, afata umupira.

32’ Umupira utewe nabi na Saleh Taher, abakinnyi b’Amavubi bakiza izamu ryabo.

31’ Abakinnyi ba Libya bari kotsa igitutu izamu ry’u Rwanda birangira babonye coup franc iri muri metero nka 20 gusa mu ruhande rw’iburyo rw’izamu.

30’ Amavubi ateye ishoti rya mbere rigana ku izamu, umupira utewe na Djihad, ariko uca hejuru. RWANDA 0-0 LIBYA.

29’ Umupira muremure uhinduwe imbere y’izamu rya Bakame ahita awufata utamugoye.

27’ Ikosa rihanwe na Yannick vuba, Radu atera ashaka Savio, bavuga ko yarariye.

26’ Koruneli ya Libya, umusufuzi atemeranyijweho n’abafana b’Amavubi, bayiteye, habaho ikosa bakoreye myugariro w’u Rwanda. Bakame ateye imbere bakinira nabi Savio

24’ Umupira AMavubi arenguye vuba abakinnyi ba Libya bakora ikosa mu kibuga hagati, Faustin ahereje Djihad bongera kumukorera ikosa.

23’ Mohamed Ibrahim ahererekeranyije na Saleh Taher, ahinduye umupira urarenga.

22’ Koruneli bahererekanyije vuba, Djabel akorera ikosa umukinnyi wa Libya, ni coup franc iri muri metero nka 30.

21’ Koruneli ya Libya, yihariye iminota 20 y’igice cya mbere.

17’ Umupira utewe na Mohamed Abraham, abakina inyuma biranaho bakiza izamu. Amavubi ari gukinira ku gitutu cy’abafana babaye benshi muri sitade bari gufana ikipe ya Libya.

16’ Coup franc ya Libya hafi y’izamu ry’u Rwanda, ku ikosa rikozwe na Usengimana Faustin.

14’ Libya yari yokeje igitutu izamu ry’Amavubi, Motassem Sabou ahinduye imbere y’izamu abakina inyuma birwanaho.

12’ Abakinnyi ba Libya batangiye kwereka umusifuzi ko abanyarwanda bari gutsinza umukino. Manzi bamukubise umutwe ajya hanze.

10’ Libya yari ishatse kotsa igitutu izamu rya Bakame, ariko umupira ahita awufata.

8’ U Rwanda rurasabwa kubona inota rugakomeza, mu gihe Libya isabwa gutsinda gusa.

JPEG - 235.5 kb
Abakinnyi ba Libya batangiye uyu mukino

5’ Abafana bagera ku bihumbi 4 biri muri iyi sitade benshi bari gufana ikipe ya Libya. Hari igice kiri inyuma y’izamu rya Bakame kiri gufana Amavubi, ariko si benshi.

3’ Ikosa rikorewe Radu, Djihad ateye coup franc umupira bawushyira muri koruneli itewe na Rutanga, bamusubije umupira umusifuzi yerekana ko habayeho kurarira.

1’ Umukino utangijwe n’ikipe ya Libya.

- Amakipe yombi arasohotse, hakorwa imihango yo kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, bahereye kuri Rwanda Nziza.

- Nyuma yo kwishyushya abakinnyi binjiye mu Rwambariro.

- Abakinnyi ku mpande zombi muri aka kanya bari kwishyushya.

Abasore b’ikipe y’igihugu Amavubi bameze neza bose nk’uko RuhagoYacu yabigarutseho mu nkuru zabane mbere.

Umukinnyi rukumbi wari urwaye ni Mico Justin, akaba yakize nawe akiyunga kuri bagenzi be, aho uyu mukino araza kuba ari mu kibuga umutoza namugirira icyizere.

Kuri liste y’abakinnyi batsinze ikipe ya Equatorial Guinea, Djabel Manishimwe ni we wenyine wiyongereyemo mu mwanya wa Abeddy Biramahire, abandi ni abakinnyi basanzwe.

JPEG - 385.8 kb
Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’Amavubi

Abakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda:

Umuzamu:

Ndayishimiye Eric Bakame (C)

Abakina inyuma:

  • Iradukunda Eric Radu
  • Rutanga Eric
  • Faustin Usengimana
  • Kayumba Sother
  • Manzi Thierry

Abakina hagati:

  • Ally Niyonzima
  • Yannick Mukunzi
  • Djihad Bizimana

Abataha izamu:

  • Savio Nshuti
  • Manishimwe Djabel

Abakinnyi ba Libya babanza mu kibuga:

Umuzamu:

  • Muhammad Nashnoush (C)

Abakina inyuma:

  • Sanad Maoud
  • Ahmed El Trbi
  • Motasem Sabbou
  • Ahmed Al Maghasi

Abakina hagati:

  • Mohamed Aleyat
  • Bader Hassan Ahmed
  • Abdulrahman Ramadhan khalleefah
  • Saleh Al Taher

Abakina imbere:

  • Saleh Taher Seid
  • Omar Hammad
Source : Ruhago yacu
2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

PS muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier yashyikirije ibendera abakinnyi bagiye guhagararira u Rwanda muri shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare

Editorial 20 Mar 2022
Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Patriots BBC yatsinze APR BBC mu mukino wa mbere wa Kamarampaka wa Bet Pawa Playoffs 2024

Editorial 12 Sep 2024
Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Muri Congo Kinshasa hakoreshejwe Miliyoni 324 z’Amadorali y’Amerika mu mikino ya Francophonie mu gihe hari hateganyijwe Miliyoni 48$

Editorial 30 Oct 2023
Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Kwigamba ubusambanyi kwa Miss Vanessa, bigiye kumukoraho bitanasize Miss Sandra Teta

Editorial 01 Jul 2016

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru