• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018 Mu Rwanda

Mu gihe hari amwe mu madini yigisha ko hazabaho imperuka y’isi andi akarenga akagaragaraza ibizaba nyuma yayo, hari abavuga ko imyemerere nkiyo igamije gutera abantu ubwoba no kubadindiza mu bitekerezo,ariko abigisha ibyiyo mperuka ngo bashingira ku bikorwa bya muntu,ndetse n’ibyanditswe na Bibiliya.

Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira maze hakabaho imperuka kandi ibi bitabo biyoboye ibindi bitabo byose byandikwa kuri iy’isi,kuko biyobora abatari bake, bituma babyizera bemeza ko iy’isi izarangira ikagira imperuka rusange.

Pasteri Esra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi we siko abibona aragira ati:Ndakubwira ngo imperuka iriho kuko na Bibiliya ibimbwira, ikambwira n’impamvu isi izagira iherezo bitewe n’icyaha.

Ku ruhande rwa musenyeli Philippe Rukamba umuvugizi wa kiriziya  Gatolika mu Rwanda nawe yemeza neza yeruye ko imperuka izabaho isi ikarangira kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ibyavuzwe na Yezu kristo yagize ati: Ishobora kurangizwa n’intambara zacu,amabombe ashobora gutuma irangira kandi na Yezu Kiristo yarabitubwiye ko isi izarangira.

Abo mu dini ya Islamu nabo bemeza ko imperuka rusange izabaho,bakanashimangira ko nyuma yiy’isi hazabaho guhemba abazaba barakoze neza ni bagera aho bita mw’ijuru.Uyu we yemeza ko abazabaho nyuma y’imperuka bazahembwa abagore b’amasugi bafite amaso meza kandi manini.

Gusa hari n’abandi bemeza ko nta mperuka rusange yiy’isi izabaho ahubwo ko ari ukudindiza ibitekerezo by’abantu no gutera abantu ubwoba.

John Mugabo n’impuguke mu bya Politike yize n’ibya Theologie ari mu bemeza ko nta mperuka izabaho  yagize ati: Hari ikintu cy’idindiza bitekerezo kiri hanze ahangaha kigamije gutera abantu ubwoba,ubwoba bita submission sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda ntukore ibyo wakabaye ukora mu buzima ubayemo kubera ubwoba iyo ubayeho muri icyo kintu cy’ubwoba bituma ntacyo ugeraho ukumva ko ukorera impreuka gusa,bituma utaba uwo wakagomye kuba we mu gihe cyawe kandi ababikubwira babaho mu nyungu zawe bo bakaba baragusaruye wowe ugapfa ubusa.

John Mugabo ashimangira ko imperuka y’umuntu ibaho ari uko apfuye ndetse ko abavuga ko hazabaho imperuka rusange ntacyo bashingiraho kigaragara yagize ati:Abakubwira imperuka ntacyo bashingiraho kigaragara, ni gute umuntu yapfa ukongera kuvuga ko hazabaho imperuka, ubwo haba hazabaho imperuka zingahe?icyo kintu cyabayeho mu nyungu z’abandi, wowe utazi ejo uko bizamera.

Gusa na none Ezra Mpyisi na Rukamba ntibemeranya na John Mugabo uvuga ko iyo umuntu apfuye imperuka ye iba igeze ahubwo bakemeza ko hazabaho gupfa kabiri,hariho gupfa k’uyu mubiri ndetse ngo gupfa byiteka ryose ari na byo bita imperuka rusange.

Pasteri Ezra Mpyisi asubiza John yagize ati: Hari impfu ebyiri hari urwa none n’urwo gupfa byiteka ryose ngo iyo umubiri upfuye ntibiba birangiye niko Bibiliya ivuga ntabwo arinjye ubivuga.  

Usibye gushingira kuri Bibiliya gusa no kuri Korowani, aba ntibavuga igihe iyo mperuka izabera bamwe akaba ariho bava bahakana ko nta mperuka izabaho kuko igihe bategerereje ari kera.

Gusa ibisa n’ihame kuri buri muntu wese nuko abavuga ururimi rw’igiswahili bagira bati:”Kina mwanzo kina mwisho”,bisobanura ko ikintu cyose kigira intangiriro kigira n’iherezo.

2018-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Urutonde Rw’ibigo 57 By’amashuri Yisumbuye Byabujijwe Gutangira Igihembwe Cya Gatatu

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Abanduye Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho 13 bagera ku 102

Ubwanditsi 05 Apr 2020
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Ubwanditsi 14 Oct 2017
Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ibyemezo by’Inama y’Abaminsitiri idasanzwe yo ku wa 26 Gicurasi 2017

Ubwanditsi 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi
HIRYA NO HINO

Imodoka yari itwaye abasirikare ba Uganda yamaze iminsi ibiri mu ishyamba yabuze lisansi

Ubwanditsi 06 Jul 2019
Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!
Amakuru

Rusesabagina yivanye mu rubanza ariko ntazivana mu kimwaro, Abishake cyangwa abihakane urubanza rwe ruzaba!

Ubwanditsi 15 Mar 2021
Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana
Amakuru

Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana

RUSHYASHYA 07 Oct 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru