• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Igihe Imperuka Izabera Ntibivugwaho Rumwe Hagati Ya Paster Mpyisi, Musenyeli Philippe Ndetse na John Mugabo

Ubwanditsi 26 Jan 2018 Mu Rwanda

Mu gihe hari amwe mu madini yigisha ko hazabaho imperuka y’isi andi akarenga akagaragaraza ibizaba nyuma yayo, hari abavuga ko imyemerere nkiyo igamije gutera abantu ubwoba no kubadindiza mu bitekerezo,ariko abigisha ibyiyo mperuka ngo bashingira ku bikorwa bya muntu,ndetse n’ibyanditswe na Bibiliya.

Bibiliya na Korowani bigaragaza neza ko isi izarangira maze hakabaho imperuka kandi ibi bitabo biyoboye ibindi bitabo byose byandikwa kuri iy’isi,kuko biyobora abatari bake, bituma babyizera bemeza ko iy’isi izarangira ikagira imperuka rusange.

Pasteri Esra Mpyisi ubarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi we siko abibona aragira ati:Ndakubwira ngo imperuka iriho kuko na Bibiliya ibimbwira, ikambwira n’impamvu isi izagira iherezo bitewe n’icyaha.

Ku ruhande rwa musenyeli Philippe Rukamba umuvugizi wa kiriziya  Gatolika mu Rwanda nawe yemeza neza yeruye ko imperuka izabaho isi ikarangira kubera impamvu zitandukanye zirimo n’ibyavuzwe na Yezu kristo yagize ati: Ishobora kurangizwa n’intambara zacu,amabombe ashobora gutuma irangira kandi na Yezu Kiristo yarabitubwiye ko isi izarangira.

Abo mu dini ya Islamu nabo bemeza ko imperuka rusange izabaho,bakanashimangira ko nyuma yiy’isi hazabaho guhemba abazaba barakoze neza ni bagera aho bita mw’ijuru.Uyu we yemeza ko abazabaho nyuma y’imperuka bazahembwa abagore b’amasugi bafite amaso meza kandi manini.

Gusa hari n’abandi bemeza ko nta mperuka rusange yiy’isi izabaho ahubwo ko ari ukudindiza ibitekerezo by’abantu no gutera abantu ubwoba.

John Mugabo n’impuguke mu bya Politike yize n’ibya Theologie ari mu bemeza ko nta mperuka izabaho  yagize ati: Hari ikintu cy’idindiza bitekerezo kiri hanze ahangaha kigamije gutera abantu ubwoba,ubwoba bita submission sinzi uko nabivuga mu kinyarwanda ntukore ibyo wakabaye ukora mu buzima ubayemo kubera ubwoba iyo ubayeho muri icyo kintu cy’ubwoba bituma ntacyo ugeraho ukumva ko ukorera impreuka gusa,bituma utaba uwo wakagomye kuba we mu gihe cyawe kandi ababikubwira babaho mu nyungu zawe bo bakaba baragusaruye wowe ugapfa ubusa.

John Mugabo ashimangira ko imperuka y’umuntu ibaho ari uko apfuye ndetse ko abavuga ko hazabaho imperuka rusange ntacyo bashingiraho kigaragara yagize ati:Abakubwira imperuka ntacyo bashingiraho kigaragara, ni gute umuntu yapfa ukongera kuvuga ko hazabaho imperuka, ubwo haba hazabaho imperuka zingahe?icyo kintu cyabayeho mu nyungu z’abandi, wowe utazi ejo uko bizamera.

Gusa na none Ezra Mpyisi na Rukamba ntibemeranya na John Mugabo uvuga ko iyo umuntu apfuye imperuka ye iba igeze ahubwo bakemeza ko hazabaho gupfa kabiri,hariho gupfa k’uyu mubiri ndetse ngo gupfa byiteka ryose ari na byo bita imperuka rusange.

Pasteri Ezra Mpyisi asubiza John yagize ati: Hari impfu ebyiri hari urwa none n’urwo gupfa byiteka ryose ngo iyo umubiri upfuye ntibiba birangiye niko Bibiliya ivuga ntabwo arinjye ubivuga.  

Usibye gushingira kuri Bibiliya gusa no kuri Korowani, aba ntibavuga igihe iyo mperuka izabera bamwe akaba ariho bava bahakana ko nta mperuka izabaho kuko igihe bategerereje ari kera.

Gusa ibisa n’ihame kuri buri muntu wese nuko abavuga ururimi rw’igiswahili bagira bati:”Kina mwanzo kina mwisho”,bisobanura ko ikintu cyose kigira intangiriro kigira n’iherezo.

2018-01-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Abikorera bo mu gihugu cya zimbwabwe bashimye iterambere basanze mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Hari abakomeretse byoroheje mu nkongi ya Gereza ya Gasabo – CGP Rwigamba

Ubwanditsi 31 Mar 2017
Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Lt Gen Kamanzi yatangiye ubutumwa bwe nk’Umuyobozi w’Ingabo za UNMISS

Ubwanditsi 30 May 2017
Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Polisi y’u Rwanda irashimangira ingamba zo kurwanya ruswa

Ubwanditsi 17 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.
Amakuru

Perezida Emmanuel Macron yabaze Tshisededi nta kinya.

Ubwanditsi 06 Mar 2023
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique
IMIKINO

Manishimwe Djabel na Niyonzima Ally mu bakinnyi batajyanye n’Amavubi muri Mozambique

Ubwanditsi 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru