• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Mu rwego rwo guhunga ubutabera Kayumba Nyamwasa yatahiye umuzulukazi

Ubwanditsi 31 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, Kayumba Nyamwasa akomeje kwandagara imbere y’umugore Rosette Kayumba n’abana yabyaye akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.

Mu Rwego Rwo Gukomeza Guhunga Ubutabera bw’u Rwanda, Ubu Kayumba Nyamwasa Yamaze Gushyingirwa Umugore w’Umuzulukazi Usanzwe ukorera urwego rw’Ubutasi bwa South Afrika witwa GUGULETHU BHEKIZIZWE.

Ibi bije Nyuma y’Aho President Zuma wari usanzwe Amukingiye Ikibaba nawe nk’Igihembo cyo kuba yaramubereye Maneko nawe ategerejwe n’Imanza z’urudaca bityo umuja we akazasigara yandaraye bikaba byatuma ashyikirizwa Ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha nyuma yo kubutoroka akaza gukatirwa Gufungwa imyaka 22 Kubera ibyaha by’Ubugambanyi,Iterabwoba no Kurema Imitwe y’Abagizi ba nabi.

Mu Muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, kuwagatandatu ushize , Kayumba Nyamwasa yashyingiranywe na Bhekizizwe Umugore basanzwe banafitanye umwana uri mu kigero cy’imyaka 2, Bikazatuma Abasha Guhabwa Ubwenegihugu bwa South Afrika Bikamurinda Extradition Kuko ku isi hose nta Gihugu Gikora Extradition Y’umuturage wacyo.

Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko atari agicana uwaka na Rosette Kayumba umugore we bavanye mu Rwanda. Kuko uyu mugore ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya asize umugabo we mu buriri.

Akaba yaragiye ahabwa impano zitandukanye n’aba basirikare bakuru umugabo we yamubaza aho yazikuye akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na rimwe yereka umugabo we.

Igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.

Kayumba Nyamwasa yashatse inshuro nyinshi gutandukana n’uyu mugore nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.

Kayumba Nyamwasa n’umugore we Rosette Kayumba

Ku bijyanye na ruswa, uyu nugore avugwaho ubucuti budasanzwe n’umujenerali wo muri Mozambike . Uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane burundu  n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali. Kugira ngo abone ubu bwenegihugu, yiyemeje kujya aryamana n’uyu mujenerali ndetse akamufasha kujya yiyitirira ubucuruzi bwe kugira ngo adasorera leta.

Nk’uko bivugwa ngo Rosette  n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama agakatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu aribyo twise  “Guca Kayumba inyuma”.

Indi ruswa uyu mugore ari guha uyu mujenerali izagaragazwa mu nkuru zacu zitaha n’ubwo uyu mugore avuga kwitanga ni akantu gato ariko gashobora gusobanura byinshi. “Ati ngomba kwitanga no mu maguru kugira ngo mbashe kubona dosiye yose iduhanaguraho ibyaha bya Kayumba kugirango tubashe kubaho n’abana” .Ibi nibivugwa n’inshuti za Rosette.

Nyuma yo gukora ibi byose, Rosette Kayumba ubu arabasha kugenda uko ashatse muri Mozambike nta byangombwa asabwe kuko Jeneral yatanze uburenganzira bwo kumureka akinjira kuko hatanzwe code name ye yihariye.

Nyuma rero y’uyu muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, Kayumba n’umugeni we bahise bajya gurutura mu nzu bahawe na Rujugiro Ayabatwa Tribert iri kure ya Johannesbourg ahitwa East London hafi y’uruganda rwa Rujugiro rukora itabi.

 

 

2018-01-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Burundi : Uwari wafashwe n’Imbonerakure yoze Rweru akira ageze ku butaka bw’u Rwanda

Ubwanditsi 17 Sep 2019
Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Uganda: Ben Rutabana yabuze mu rukiko, hahanzwe amaso inzira za politiki

Ubwanditsi 06 Mar 2020
Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Nyuma ya Bomboli-Bomboli muri RNC : Museveni yashyizeho ushinzwe guhuza impande zitavuga rumwe, Kayumba n’agatsiko kamwigometseho

Ubwanditsi 17 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye
Mu Rwanda

PL yasabye abagihembera ingengabitekerezo mu mahanga gutaha mu rwababyaye

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya  ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakajije ibikorwa byo kurwanya ivunjisha ry’amafaranga y’amahanga ritemewe

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame
IMIKINO

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Ubwanditsi 05 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru