• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

U Rwanda rwavuze ku bimukira bigaragambirije kuri Ambasade yarwo muri Israel

Ubwanditsi 07 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Mujyi wa Herzliya uherereye mu Majyaruguru ya Tel Aviv; ibihumbi by’abimukira bari muri Israel bigaragambirije kuri Ambasade y’u Rwanda binubira umwanzuro wo kubirukana.

Ibinyamakuru byo muri Israel byanditse ko aba bigaragambya bari biganjemo benshi mu bimukira bashaka ubuhungiro muri iki gihugu bari kumwe na ba kavukire basakuza ngo ‘ntabwo turi ibicuruzwa’. Mu byo binubiraga, ngo harimo ibijyanye no koherezwa mu Rwanda.

Abantu babarirwa hagati ya 700-1000 ni bo bigaragambije bacungiwe umutekano ariko igihe bari bemerewe kirangiye baragenda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel, Col.Joseph Rutabana, yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru  ko imyigaragambyo yabaye ariko ikorwa mu mutuzo.

Ibi bibaye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko nta masezerano y’ibanga yigeze ashyirwaho umukono hagati y’u Rwanda na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu itangazamakuru.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yatangaje  ko abigaragambya ari abafite amakuru y’ikinyoma kuko u Rwanda rutigeze rusinya amasezerano yo kubakira.

Ati “Bigarabambya kubera amakuru bahawe atariyo. Bariya bantu bahawe amakuru atariyo. Twarabivuze ko nta muntu n’umwe tuzakira. Bimaze kurambirana, twarabivuze ko dufite politiki yo gufasha umuntu wese uri mu kaga bitewe n’amateka y’igihugu cyacu ariko ntabwo ari byiza ko iyo politiki abantu bayikoresha mu buryo butari bwo. Tuzakira abantu babyifuza. Kuba bari kwigaragambya ni uko bahawe amakuru atariyo.”

Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze ibishoboka mu gusobanurira aba bimukira ko nta n’umwe ruzakira ku gahato ariko ‘ntibabyumva’. Yabishimangiye agira ati “Guverinoma yakoze itangazo ko nta masezerano yo kubakira yigeze abaho. Bariya ni abantu ntabwo ari ba baringa, niba ari abajya mu Rwanda bizagaragara.” Kugeza ubu nta kintu ambasade yacu yakora kuri iki kibazo.”

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko muri ibi bihe birimo abimukira benshi, yifuza kongera gushimangira ubushake bwayo mu gutanga umusanzu uwo ariwo wose mu gufasha aba bagabo, abagore n’abana bari kwisanga bagana iy’ubuhungiro.

Ariko ku birebana n’abimukira bo muri Israel mu itangazo ryo ku wa 22 Mutarama 2018, yagize iti “Igendeye ku bihuha bimaze iminsi mu itangazamakuru, Guverinoma y’u Rwanda irifuza kuvuga ko itigeze isinya amasezerano y’ibanga na Israel arebana no kwakira abimukira b’Abanyafurika.”

Yashimangiye ko ifite ubushake bwo kuba yafasha abimukira kubera urukundo igihugu gifite abavandimwe bacyo b’Abanyafurika bari kwisanga barohamye mu nyanja cyangwa bakagurishwa nk’abacakara, nk’ibiheruka kugaragara muri Libya.

Yakomeje igira iti “U Rwanda rwiteguye gufasha uko rushoboye kose, mu kwakira uwo ariwe wese ugeze ku mupaka warwo akeneye aho kuba, ku bushake kandi nta mananiza.”

Mu mpera za Mutarama ubwo yari i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu, Perezida Paul Kagame yabwiye Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ko ku birebana n’abimukira bari muri Israel, u Rwanda rwakwemera igikorwa icyo ari cyo cyose igihe cyaba gikurikije amategeko mpuzamahanga.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri konti ya Twitter ya Minisitiri w’Intebe wa Israel (@IsraeliPM), bugaragaza ko mu biganiro abayobozi bombi bagiranye “ku kibazo cy’abimukira, Minisitiri w’Intebe Netanyahu yemeranyije na Perezida Kagame, wagaragaje neza ko yakwemera igikorwa ari uko gusa cyubahirije amategeko mpuzamahanga.”

Ibinyamakuru byo muri Israel byavuze kenshi ko Guverinoma y’icyo gihugu yemeye guha u Rwanda cyangwa ikindi gihugu amadolari 5,000 kuri buri mwimukira ruzakira, nawe agahabwa impamba y’amadolari 3,500.

Ni umwanzuro utaravuzweho rumwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yumva ko Israel ikwiye kurengera abayihungiraho aho kubafunga, byanarimba bagashakirwa ikindi gihugu cyabakira kandi bakagenda ku bushake.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), ryo ryasohoye itangazo ryamagana imyanzuro ya Israel, rivuga ko abimukira badakwiriye kwimurwa ku gahato n’ubwo wagaragaje ko ushingiye ku bivugwa, hari abashobora kuba barimuwe.

HCR ivuga ko muri Israel hari abimukira baturuka muri Eritrea bagera ku 27 500 n’abava muri Sudani bagera ku 7800. Nyamara kuva Israel yambuye HCR inshingano zo gutanga ubuhunzi muri icyo gihugu mu 2009, Abanya-Eritrea umunani n’Abanya-Sudani babiri nibo gusa babuhawe.

Abigaragambyaga basabaga kutoherezwa mu Rwanda mu gihe Guverinoma yavuze ko nta masezerano yigeze abaho yo kubakira (Ifoto: Miriam Alster/Flash90)

Imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Herzliya (Ifoto: Miriam Alster/Flash90)

U Rwanda rwatangaje ko ruzakira abimukira mu gihe bizaba bikozwe mu buryo bwemewe n’amategeko (Ifoto: Miriam Alster/Flash90)

2018-02-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Zuma yashyize ava kw’izima aregura nyuma yo gushyirwaho igitutu n’ishyaka ANC

Ubwanditsi 15 Feb 2018
RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

RDB yatangaje ko imikino y’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu mupira w’Amaguru yagombaga kubera mu Rwanda itakibaye

Ubwanditsi 26 Jun 2024
Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Opozisiyo mu Burundi yanze kwitabira imishyikirano irimo  gukorerwa Arusha

Ubwanditsi 28 Nov 2017
Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 21 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo
ITOHOZA

Ibimenyetso bishya ku ihanurwa ry’Indege ya Habyarimana : Imbunda yakoreshejwe irasa missile yafatiwe muri Congo

Ubwanditsi 27 Feb 2017
Amafoto – Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017
Amakuru

Amafoto – Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yasezeranye na Elsa Iradukunda wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2017

Ubwanditsi 02 Mar 2023
Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome
Amakuru

Sobanukirwa impamvu iteka Umushakashatsi Tom Ndahiro adafata Ingabire Victoire Umuhoza nk’Umunyapolitike ahubwo akamufata nk’Umujenosoideri w’Umugome

Ubwanditsi 09 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru