Abantu bakoresha abana barihanangirizwa kuko kubuza amahirwe umwa muto ukamukoresha imirimo ivunanye uba wangije imbaraga zikomeye mu kubaka u Rwanda rwejo ni muri urwo Umuntu wese uzafatwa akoresha amwana utaruzuza imyaka y’ubukure akazi ko mu rugo azahabwa ibihano bikomeye
Muri ibi bihano harimo no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ashobora no kurengaho byatangajwe na Diane Benimana, uharanira uburenganzira bw’abana mu kiganiro kirambuye yagiranye n’amanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 7 mutarama 2018.
Benimana asobanura ko buri wese ukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure agomba kumenya ko ari icyaha gikomeye gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi ngo bagomba kumenya ko nabo bafite uburenganzira nk’ubwabandi bana bose .
Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru n’abakorera imiryango irengera uburenganzi bw’abana nka Save the Children na Children’s Voice Today.
Muri iki kiganiro intumwa ziturutse muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) n’abagenzuzi b’umurimo bose bakaba bahuzaga ijwi rimwe rigamije kurengera uburenganzira bw’abana, cyane cyane abakoreshwa imirimo y’agahato.
Benimana, umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Nkunda Iwacu’ ugamije gukumira ikibazo cy’abana baza mu mijyi baje gushaka akazi ko mu rugo bataruzuza imyaka y’ubukure yavuze ko bateguye ibi biganiro bagamije kwibutsa abantu ko gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ko ari icyaha nk’ibindi byose bihanirwa n’amategeko.
Mu mibare yaturutse mu ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko abana batarageza imyaka y’ubukure bakoreshwa akazi k’ingufu abenshi ari abakora akazi ko mu rugo.
Ubushakashatsi bwerekana ko abana bajyanwa muri iyi mirimo kubera ubukene bukabije buba bwibasiye imiryango yabo ndetse n’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, bikaba aribyo biri ku isonga mu guteza ibi bibazo.
Muri rusange, abana bakoreshwa imirimo ivunanye bakora akazi ko mu rugo babarirwa kuri 41%, abarizwa mu buhinzi n’ubworozi bakangana na 35,1%, mu bwubatsi naho babarirwa kuri 9,5% naho mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kumena amabuye bangana na 9,5%
Abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baganira na Rushyashya.net bavuze ko bamaze guhabwa akazi abakoresha babo babasaba ko umuntu wese uzajya ababaza imyaka bazajya bavuga ko irenze 20 y’amavuko .
Ko hari igihe rimwe na rimwe bahura n’ibibazo birimo kwamburwa no gukoreshwa imirimo ivunanye, mu gihe ubuyobozi buhora bushishikariza abantu kudakoresha abana akazi ko mu rugo cyangwa indi mirimo ivunanye.
Umubyeyi ushobora kugirirwa imbabazi ni uzaba yaramenyesheje ubuyobozi bumwegereye ko umwana we yavuye mu ishuri akajya mu buyaya ndetse akanerekana aho yagiye kubukorera mu gihe yaba ahazi.
Kuruhande rw’ababyeyi bagaragaje ikibazo cy’abana babacika bakajya kuba inzererezi ku muhanda bakuruwe n’amafaranga no kudashima imibereho y’iwabo, amakimbirane mu miryango bagahitamo kujya gukora imirimo itandukanye nko ku mangazini, nimwe na rimwe bagatwarwa na bagenzi babo basanzwe bakora akozi,abandi bakerekeza ku mabagiro,mu birombe,kwikorera imizigo n’ahandi hatandukanye.
Mu rwego rwo kugabanya abinjira mu mijyi kubufatanye n’abakora umurimo wo gutwara abantu biyemeje ko nta mwana ugomba gukatirwa itike y’urugendo Atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa undi muntu mukuru uzajya ugaragaza iby’urugendo rwe cyeretse umunyeshuri werekana ikarita kandi yambaye impuzankano.
Nkundiye Eric Bertrand