• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Ubwanditsi 08 Feb 2018 Mu Rwanda

Abantu bakoresha abana barihanangirizwa kuko kubuza amahirwe umwa muto ukamukoresha  imirimo ivunanye uba wangije imbaraga zikomeye mu kubaka u Rwanda rwejo ni muri urwo Umuntu wese uzafatwa akoresha amwana utaruzuza imyaka y’ubukure akazi ko mu rugo azahabwa ibihano bikomeye

Muri ibi bihano harimo no gucibwa ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda ashobora no kurengaho   byatangajwe na Diane Benimana, uharanira uburenganzira bw’abana mu kiganiro kirambuye yagiranye n’amanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 7 mutarama 2018.

Benimana asobanura ko buri wese ukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure agomba kumenya ko ari icyaha gikomeye  gihanwa n’amategeko y’u Rwanda kandi ngo bagomba kumenya ko nabo bafite uburenganzira nk’ubwabandi bana bose .

Ibi yabivuze mu kiganiro n’abanyamakuru n’abakorera imiryango irengera uburenganzi bw’abana nka Save the Children na Children’s Voice Today.

Muri iki kiganiro intumwa ziturutse  muri minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) n’abagenzuzi b’umurimo bose bakaba bahuzaga ijwi rimwe rigamije kurengera uburenganzira bw’abana, cyane cyane abakoreshwa imirimo y’agahato.

Benimana, umuhuzabikorwa w’umushinga ‘Nkunda Iwacu’ ugamije gukumira ikibazo cy’abana baza mu mijyi baje gushaka akazi ko mu rugo bataruzuza imyaka y’ubukure yavuze ko bateguye ibi biganiro bagamije kwibutsa abantu ko gukoresha umwana utaruzuza imyaka y’ubukure ko ari icyaha nk’ibindi byose bihanirwa n’amategeko.

Mu mibare yaturutse mu ibarura rusange ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare yagaragaje ko abana batarageza imyaka y’ubukure bakoreshwa akazi k’ingufu  abenshi ari abakora akazi ko mu rugo.

Ubushakashatsi bwerekana ko abana bajyanwa muri iyi mirimo kubera ubukene bukabije buba bwibasiye imiryango yabo ndetse n’ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, bikaba aribyo biri ku isonga mu guteza ibi bibazo.

Muri rusange, abana bakoreshwa imirimo ivunanye bakora akazi ko mu rugo babarirwa kuri 41%, abarizwa mu buhinzi n’ubworozi bakangana na 35,1%, mu bwubatsi naho babarirwa kuri 9,5% naho mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro no kumena amabuye bangana na 9,5%

Abana bari munsi y’imyaka 18 bakora akazi ko mu rugo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, baganira na Rushyashya.net  bavuze ko  bamaze guhabwa akazi abakoresha babo babasaba ko umuntu wese uzajya ababaza imyaka bazajya bavuga ko irenze 20 y’amavuko .

Ko hari igihe rimwe na rimwe bahura n’ibibazo birimo kwamburwa no gukoreshwa imirimo ivunanye, mu gihe ubuyobozi buhora bushishikariza abantu kudakoresha abana akazi ko mu rugo cyangwa indi mirimo ivunanye.

Umubyeyi ushobora kugirirwa imbabazi ni uzaba yaramenyesheje ubuyobozi bumwegereye ko umwana we yavuye mu ishuri akajya mu buyaya ndetse akanerekana aho yagiye kubukorera mu gihe yaba ahazi.

Kuruhande rw’ababyeyi bagaragaje ikibazo cy’abana babacika bakajya kuba inzererezi ku muhanda bakuruwe n’amafaranga no kudashima imibereho y’iwabo, amakimbirane mu miryango bagahitamo kujya  gukora imirimo itandukanye nko ku mangazini, nimwe na rimwe bagatwarwa na bagenzi babo basanzwe bakora akozi,abandi bakerekeza  ku mabagiro,mu birombe,kwikorera imizigo n’ahandi hatandukanye.

Mu rwego rwo kugabanya abinjira mu mijyi kubufatanye n’abakora umurimo wo gutwara abantu biyemeje ko nta mwana ugomba gukatirwa itike y’urugendo Atari kumwe n’umubyeyi we cyangwa undi muntu mukuru uzajya ugaragaza iby’urugendo rwe cyeretse umunyeshuri werekana ikarita kandi yambaye impuzankano.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-02-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Abanyamakuru barahamya  yuko inteko niyemeza itegeko ribafunga Kagame azabyanga

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Gen Kabarebe yahaye impanuro  abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero  ry’ Impamyabigwi

Gen Kabarebe yahaye impanuro abanyamakuru bari mu cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’ Impamyabigwi

Ubwanditsi 24 Apr 2017
U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

U Rwanda ruzakira imikino y’amajonjora y’ibanze y’igikombe cy’isi 2026 muri Basketball, tombola iyoborwa Minisitiri Mimosa

Ubwanditsi 26 Apr 2024
Kagame i Nyabihu ati  ‘ nta bwaki dushaka’

Kagame i Nyabihu ati ‘ nta bwaki dushaka’

Ubwanditsi 26 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ab ‘Avoka  b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi  zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko
Mu Mahanga

Ab ‘Avoka b’impunzi z’Abanyarwanda 45 ziherutse gutabwa muri yombi zijyanywe mu myitozo ya gisirikare ya RNC bagejeje ikirego mu rukiko

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 
Amakuru

Ni bande bakunzi b’ikibi bahururiye gushyigikira Charles Onana mu rubanza aregwamo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi? 

Ubwanditsi 30 Sep 2024
Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo
ITOHOZA

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Ubwanditsi 09 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru