• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Lydia Ludic 1-1

Ubwanditsi 12 Feb 2018 IMIKINO

Umukino ubanza wahuje ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda na LLBS4A yo mu Burundi kuriuyu wa gatandatu kuri Stade Amahoro warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.

Ni umukino w’igikombe cya Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe byinshi iwayo wari utegerejwe n’abantu batari bakeya dore ko ikipe ya Rayon Sports yari yanatangaje ko igomba gutsinda uno mukino uko byagenda kose kugirango izajye mu mukino wo kwishyura I Burundi ifite impamba.

Ikipe ya Lydia Ludic Burundi Académic Football Club niyo yabonye igitego cya mbere ku munota wa 74 gitsinzwe na Jamal Bazunza, kiza kwishyurwa ku munota wa 83 n’umukinnyi Hussein Shabani Tchabalala wa rayon Sports.

Ni umukino wagaragayemo amayeri menshi ku mpande zombie kuva mu gice cya mbere cy’umukino, aho abakinnyi ba rayon Sports Pierrot Kwizera na Yanick Mukunzi bari babujijwe gutembereza umupira nk’uko basanzwe ndetse babuzwa kuyiha ba Tchabalala na Ismail Diarra.

Ku rundi ruhande ariko, kwinjiza mu kibuga abakinnyi nka Muhire Kevin na Shassir byafashije Rayon Sports gukina umupira mwiza mu gice cya kabiri bigaragara ko ikipe ya LLS4A ibuze mu kibuga babona uburyo bwinshi bwo gutera mu izamu ariko umunyezamu Mutombo Fabien abyitwaramo neza.

Mu mukino wo kwishyura uteganyijwe mu byumweru 2 biri imbere, ikipe ya LLS4A ikaba ifite amahirwe menshi dore ko izaba ikinira imbere y’abafana bayo, ikaba isabwa gutsinda cyangwa kunganya ubusa ku busa igakomeza.

Abakinyi babanje ku ruhande rwa Rayon Sports ni: Ndayishimiye Eric Bakame, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Mukunzi Yannick, Shaban Hussein, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, na  Manishimwe Djabe.

 Abakinyi babanje ku ruhande rwa LLBS4A ni: Mutombo Fabien, Harerimana Rashid, Idi Said Djuma, Jules Ulimwengu, Marc Olivier, Boue Bi Moussa, Harerimana Sefu, Ndizeye Eric, Ndoriyobija Hakizimana Issa, Mossi Moussa na Celestin Habonimana.

2018-02-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Hussein Shaban yujuje ibitego 9 akomeza kuyobora ba rutahizamu bamaze gutsinda byinshi, Twizerimana Onesme aba umunyarwanda utsinze 3 mu mukino umwe

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki y’abagore (Afrobasket 2021)

Ubwanditsi 14 Jul 2021
Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Ubwanditsi 26 Apr 2022
Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Nyuma y’imyaka 4, Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mikino ya shampiyona itegurwa na Rwanda Premier league

Ubwanditsi 25 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri
Mu Mahanga

Police Handball Club yatsinze ES Urumuri

Ubwanditsi 26 Sep 2016
Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi
POLITIKI

Gabon: Umuhungu wa Perezida Ali Bongo yagizwe umuhuzabikorwa muri Perezidansi

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Radio Amazing Grace yayobowe na Ntamuhanga Cassier yasabiwe guhagarikwa amezi3
Mu Rwanda

Radio Amazing Grace yayobowe na Ntamuhanga Cassier yasabiwe guhagarikwa amezi3

Ubwanditsi 13 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru