• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

RDF yashyikirije FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

Editorial 18 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyikirije iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye mu gukozanyaho mu Karere ka Musanze.

RDF yagaragaje ko abasirikare ba FARDC bavogereye ubutaka bw’u Rwanda mu gace kazwi nka Mutara, mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, habaho imirwano hagwamo abasirikare ba RDC, ku 13 Gashyantare 2018.

Mu gihe Ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) zatangiye iperereza kuri uko kurasana, RDF yashyikirije FARDC imirambo y’abasirikare bayo, ku wa 17 Gashyantare 2018; icyo gikorwa kiba ku mugaragaro iryo tsinda rihari ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC.

Uretse imirambo itatu y’abo basirikare, RDF yanashyikirije RDC imbunda eshatu n’ibikapu bitatu bari bafite.

RDF yagiranye inama na EJVM ku wa 15 Gashyantare 2018 hasabwa ko hakorwa iperereza, kuri icyo gitero cyagabwe mu gace k’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.

RDF yerekanye ko ibirindiro byayo muri ako gace gaherereye muri kilometero 1.5 uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo, byari bihari kuva mu myaka itanu ishize.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ibyo birindiro byahashyizwe mu gucunga umupaka kubera abarwanyi ba FDLR baba muri RDC.

RDF na FARDC basinya ko imirambo y’abasirikare ba RDC baguye mu Rwanda itanzwe

RDF mu gikorwa cyo gushyikiriza FARDC imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye ku butaka bw’u Rwanda

Guhererekanya imirambo byakozwe Itsinda rya EJVM rihibereye

FARDC imaze kwakira imirambo itatu y’abasirikare bayo

Guhererekanya imirambo byakozwe Itsinda rya EJVM rihibereye


2018-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Uko Kayumba yagaragaye i Kampala muri hotel ihenze

Editorial 20 May 2019
Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Uko uwahoze ayobora ubutasi muri DRC yarabonanye rwihishwa na bamwe mu ba Jenerali bo  mu ngabo za Uganda (UPDF). Ni iki kibyihishe inyuma?

Editorial 14 Feb 2020
CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

CMI na RNC bibasiye abayoboke b’Itorero ADEPR muri Uganda, banze kuyoboka umugambi wa Kayumba Nyamwasa

Editorial 14 May 2019
Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Ikinyamakuru cyari igitoni kuri Leta y’u Burundi cyahagaritswe

Editorial 12 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe
Mu Rwanda

Urwandiko: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame – intore izirusha Intambwe

Editorial 24 Jul 2017
Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi
Mu Rwanda

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

Editorial 14 Apr 2017
Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi
Amakuru

Abasifuzi bagaragaweho amakosa y’imisifurire bahanwe na FERWAFA, barimo n’abayoboye umukino wahuje Rayon Sports na Etoile de l’Est wagaragayemo gusimbuza incuro nyinshi

Editorial 02 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru