Ingabo z’u Rwanda (RDF) zashyikirije iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) imirambo itatu y’abasirikare bayo baguye mu gukozanyaho mu Karere ka Musanze.
RDF yagaragaje ko abasirikare ba FARDC bavogereye ubutaka bw’u Rwanda mu gace kazwi nka Mutara, mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Mugari, Umurenge wa Shingiro, Akarere ka Musanze, habaho imirwano hagwamo abasirikare ba RDC, ku 13 Gashyantare 2018.
Mu gihe Ingabo z’ibihugu by’Akarere zishinzwe kugenzura imipaka (EJVM) zatangiye iperereza kuri uko kurasana, RDF yashyikirije FARDC imirambo y’abasirikare bayo, ku wa 17 Gashyantare 2018; icyo gikorwa kiba ku mugaragaro iryo tsinda rihari ku mupaka munini uhuza u Rwanda na RDC.
Uretse imirambo itatu y’abo basirikare, RDF yanashyikirije RDC imbunda eshatu n’ibikapu bitatu bari bafite.
RDF yagiranye inama na EJVM ku wa 15 Gashyantare 2018 hasabwa ko hakorwa iperereza, kuri icyo gitero cyagabwe mu gace k’ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda.
RDF yerekanye ko ibirindiro byayo muri ako gace gaherereye muri kilometero 1.5 uturutse ku mupaka w’u Rwanda na Congo, byari bihari kuva mu myaka itanu ishize.
Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig.Gen Eugene Nkubito, yavuze ko ibyo birindiro byahashyizwe mu gucunga umupaka kubera abarwanyi ba FDLR baba muri RDC.