• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Kayumba Nyamwasa: Ingaruka zo kugambana no Gucyeza abami babiri

Kayumba Nyamwasa: Ingaruka zo kugambana no Gucyeza abami babiri

Editorial 19 Feb 2018 ITOHOZA

Muri politiki y’igihugu icyo ari cyose hari imyitwaririre idahwitse umunyapolitiki cyangwa umuyobozi mukuru w’urwego runaka yagira byanze bikunze ikamukoraho. Iyo myitwarire mvuga ni nko kugambanira igihugu cyangwa kumva no gushyira mu bikorwa amabwiriza atangwa n’ubuyobozi bw’ikindi gihugu bigamije kubangamira igihugu cyawe.

Ingaruka z’imyatwarire nk’iyo nizo zagiye ziba nko kuri Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo, urugamba rwa FPR inkotanyi ruba, yagiye aba mu myanya yamwemereraga gutanga ibitekerezo bikanumvikana. Aho igihugu kibohorewe yokamwe n’imico yo kugambana, gucyeza abami babiri n’ubusambo mu buryo butagira igipimo.

Kugambana no gucyeza abami babiri

Ubundi gucyeza abami babiri ni imvugo igaragaza umuntu wumva amabwiriza avuye ku buyobozi bw’ikindi gihugu, uwayahawe akayubaha ndetse akayarutisha amabwiriza n’umurongo w’imiyoborere y’ubuyobozi bwe. Ibyo nibyo byaranze Kayumba Nyamwasa mu myanya yose yagiye ahabwa. Bikaba byaranageze aho nko mu mwaka wa 2000, ikiganiro gisanzwe abantu baganiraga muri imwe mu mirwa mikuru y’ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane cyane I Kampala muri Uganda, bamwe bakanemeza ko Kayumba Nyamwasa ngo ari “an Alternative to Paul Kagame”, bivuze umuntu ugomba gusimbura Perezida Kagame.

Hari abantu muri uwo murwa w’icyo gihugu ngo bashakaga guhindura ubutegetsi mu Rwanda. Kayumba Nyamwasa rero yari umufatanyabikorwa w’iyo gahunda yinjiyemo ikaba yaranagombaga ngo kumufasha kuzaba ariwe muyobozi w’ u Rwanda.

Icyari amayobera ariko ni uko bamwitaga “an alternative to Kagame”, bivuze uwasimbura Kagame,  Kagame ubwe atari yaba Perezida kuko yari Visi Perezida, Perezida ari Pasiteri Bizimungu.

Mu yandi magambo bamwe mu bayobozi mu murwa w’igihugu cyavuzwe haruguru, ni abantu ngo bicara bakumva batishimiye ubutegetsi buriho mu Rwanda ndetse bakaba  batanahwema gupanga gahunda yo kugirira nabi u Rwanda.

Ni muri urwo rwego ngo hari n’uwigeze kuvuga ngo bagomba “kwicira umushwi mw’igi”, akaba ngo yaravugaga ko Ubutegetsi bwa FPR buriho mu Rwanda bwagombaga kunanizwa bukijyaho, bukaba bwaragombaga kuvanwaho burundu.

Icyambu cy’izo gahunda cyari Kayumba Nyamwasa, akaba yari yarabyemeye, cyane ko ngo bamubonagamo umuntu wakuraho ubutegetsi bwa FPR akayobora u Rwanda.

Ibyo ariko ngo byasabaga “formule”, ni ukuvuga uburyo byakorwamo: Kayumba rero  kugirango ngo akureho ubutegetsi ngo yagombaga kwifashisha uburyo butatu:

Ubwa mbere kwari ugukoresha “Formule” ngo yakoreshejwe na Blaise Compaore wo muri Bukinafaso agambanira, akanica Thomas Sankara. Kayumba ngo yari buteze imidugararo akaba yahitana abamukuriye kandi batifuzwaga n’abo bajyanama be.

“Formule” ya kabiri: Bwari uburyo yise “Habyalinama – Kayibanda Formula” aho yashakaga gucamo kabiri inzego n’abanyarwanda, akagira abamuri inyuma noneho igice cye ngo kikarusha imbaraga igisigaye maze agafata ubutegetsi akuyeho abasigaye ndetse akaba yanabakoresha icyo ashaka cyangwa icyo abo akorera bashaka.

Uburyo bwa gatatu ngo ari nabwo bwanyuma ni gushinga umutwe urwanya Leta abo banyamahanga bakumushyigikira akaba yakuraho ubutegetsi mu buryo bw’intambara.

Ubundi urebye aho isi igeze izo “formule”  sizo zafasha umuntu kuba Perezida ahubwo abakoreha Kayumba ngo hari ikintu bamuvumbyemo bashakaga kwifashisha ngo basenye u Rwanda.

Kayumba bamubonyemo kuba umuntu w’igisambo kandi w’igihubutsi. Kuburyo kumwizeza amafaranga byatumaga yemera kugambanira igihugu. Kayumba Nyamwasa ubundi nta muntu atagambanira. Muri iyi minsi bizwi ko yagambaniye umuryango we bwite akaba yarashatse undi mugore w’umuzulukazi, agata uwe bwite, bikaba byaratumye umogore we nawe yirwanaho akishikira imibereho yica itegeko rya gatandatu mu y’Imana Ntugasambane).

Kuba igisambo kwa Kayumba jye nabibonye umunsi umwe: u Rwanda rikimara kubohozwa umugore wa Kayumba yashinze akabari kuri aeroport I Kigali noneho biza kugaragara ko akabari kadakwiye kuko gashobora guteza umutekano mucye abagenzi n’ibikorwa by’ikibuga. Nyirakabari yasabwe kugafunga ariko umugabo araburana, ararakara ngo avuga ngo”ubuse twarwaniye iki ? n’ibindi. Ibi byanyeretse ko inyungu z’amafaranga nizo yashyiraga imbere mbere y’umutekano w’igihugu.

Ikindi abakoreshaga Kayumba bamuvumbuyemo ni uko Kayumba Nyamwasa ari umuntu wemera ibintu bidafatika, akaba muri izo nzira z’ubugambanyi yari yaranayobotse abapfumu ngo bamwizezaga ibitangaza.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “nta murozi wabuze umukarabya”. Umuntu wemera kugambanira igihugu cye, umuntu w’igisambo, umunywanyi w’abapfumu (Kayumba), abo banyamahanga ntabundi butore bamubonamo ahubwo ni ugushaka kumukoresha. Ariko ngo iyo umukarabya akarabya umurozi, akoresha amazi akonje, ariko uwo umurozi atarogera abantu uko umukarabya abyifuza, ubutaha aramuhindurira “akamukarabya mu mazi abira”. Sinerekwa ndagena.

Emmanuel – Kigali

2018-02-19
Editorial

IZINDI NKURU

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

Editorial 09 Jan 2017
Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Urukiko rwemeje ko Dr. Theoneste Niyitegeka azarangiza ibihano yahawe muri gacaca

Editorial 14 Jun 2017
Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…

Macron muri UN ati: Jenosides, France, amakosa, ibibi byinshi, uruhare…

Editorial 28 Sep 2018
Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Kayitesi umugore wa Lt. Joel Mutabazi yafatiwe muri Hotel arikumwe na Kayumba Nyamwasa

Editorial 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Editorial 19 May 2019
Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021
Amakuru

Hahamagawe abakinnyi 12 b’ikipe y’igihugu y’abagore ikina umukino wa sitting volley yitegura Paralempike ya 2020 izabera i Tokyo mu mpeshyi ya 2021

Editorial 13 Mar 2021
Perezida Paul Kagame  yakomoje ku gitero cyagabwe  mu Karere ka Rusizi
Mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

Editorial 26 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru