• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – APR FC yatangaje Uwiyaremye Fidali wakiniraga Intare FC nk’umukinnyi wayo mushya wiyongera kuri Rubuguza Jean Pierre wakiniraga Gicumbi FC   |   24 Jun 2026

  • Rayon Sports na SKOL basinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye afite agaciro k’asaga miliyoni 185 Frw ku mwaka   |   24 Jun 2026

  • Umunya-Togo Antonio Kossivi Atisso Kodjo watsinze ibitego byinshi muri Benin yatangajwe nka rutahizamu mushya wa Rayon Sports   |   23 Jun 2026

  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Igisambo Paul Rusesabagina agakungu ke na Bad Rama karasiga amubyaje ayo mu ihembe   |   20 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Impamvu impunzi  z’Abanyecongo mu nkambi ya Kiziba ziri gutera ubwoba Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Kuva  kumunsi w’ejo kuwa kabiri tariki 20 Gashyantare 2018, Impunzi z’abanyekongo zibarirwa ku 1 500  zavuye igihiriri mu nkambi ya Kiziba (muri Rwankuba) iherereye mu Karere ka Karongi  mu ntara y’Iburengerazuba ,  zivuga ko zitashye iwabo ariko zibanje guca kuri UNHCR i Karongi kuvuga ikibazo cyazo.

Amakuru ava I Karongi aravuga ko muri iki gitondo zaraye ku biro by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi i Karongi, zikaba  zaramutse zicanye umuriro zota, izindi zijya kuba zitembera mu mugi wa Karongi.

Biteganyijwe ko baganirizwa n’umuyobozi w’uyu muryango wita ku mpunzi  UNHCR aha i Karongi.

Abantu rero baribaza impamvu izi mpunzi zikora ibi byose kandi bitemewe mu mategeko agenga impunzi ku isi yose.

Icyambere izi mpunzi zivugako zakuriweho inkunga y’ibiryo zishyirirwaho amafaranga  7600 yo kwitunga kuri buri mpunzi mu kwezi, aya mafaranga yaje kugabanuka agera kuri 6300, bitewe n’amikoro ya Loni kuko ngo  inkunga yagabanutse ku mpunzi hafi zose ku isi kubera kugabanuka kw’amafaranga atangwa n’abaterankunga ba UNHCR hose ku isi.

Nyuma yaho Leta y’u Rwanda iboneye ko ibi bidahagije yashyizeho ingamba  zo “Kwigira “ nkuko biri muri politiki ya leta y’u Rwanda gutoza buri muturage kwigira. Mugihe iyi gahunda iri kunononsorwa yo gushaka za ONG biciye muri Fundraising yakorwa na Loni [ UNHCR] , amafaranga abonetse agashyirwa mu mishinga ibyara inyungu harimo imyuga , nko kwiga ubudozi, guteka n’ibindi…., impunzi zigategurwa uku kwigira, aho gutungwa n’imfashanyo. Birababaje rero kubona izi mpunzi zishukwa na bagenzi babo bafite inyungu zabo bwite  ko kwigaragambya ariwo muti.

Icyakabiri  ni uko ibi byose ari ibigamije  gutera ubwoba leta y’u Rwanda nyamara  bidafasha izi mpunzi  ndetse abantu bakaba babibonamo ubujiji, nonese  iyo  Congo bashaka kujyamo yo irimo umutekano ki ? nibyo kurya bigaragambiriza ntabibayo.

Icyagatatu ni gute impunzi zisohoka mu nkambi zikigira ibyo zishatse mu gihugu kirimo umutekano, bigaragara ko bari gukoreshwa n’abanyapolitiki barwanyiriza leta y’u Rwanda mu buhungiro.

Ejo bavuye mu nkambi igihiriri bajya gukambika ku biro bya UNHCR i Karongi bavuga  ko bari no mu nzira bataha iwabo aho bataha se ho hari umutekano ko interahamwe na FDLR, babirukanye mu byabo.

Inkambi ya Kiziba isanzwe ibamo impunzi zibarirwa ku bihumbi cumi n’umunani (18 000), abenshi ni abasigaye mu nkambi.

Mu gitondo cya none izindi mpunzi zigera kuri 200 zavuye mu Nkambi ya Kiziba zisanga ziriya mu Bwishyura mu mugi i Karongi. Abazirimo  bavuga ko bari bagemuriye amafunguro bagenzi babo baraye hanze kuri UNHCR.

Abazi imikorere ya UNHCR bavuga  ko kongera inkunga bidashoboka kuko iki kibazo cyazo gishobora gukemurirwa mu biganiro nazo cyangwa se nazo zigahitamo gutaha iwazo zikava mu nkambi kuko ari uburenganzira bwazo.

2018-02-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

“Ubu koko n’ikibazo cy’ubwiherero na cyo tugombe kugitegerezaho abaterankunga? – Perezida Kagame

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 12 May 2019
Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Uganda: Urwego rw’ubutasi mu gisirikare rwaburiye perezida Museveni ko yashoboraga kwicwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018
Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

RUSHYASHYA 10 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda
Mu Rwanda

Kicukiro: Hatangiye iperereza ku murambo w’umugabo wagaragaye ku muhanda

Ubwanditsi 17 Aug 2018
APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza
Amakuru

APR FC na Police FC zatangiye zitsindwa mu mikino y’Inkera y’Abahizi, Azam na AS Kigali zatangiye neza

Ubwanditsi 20 Aug 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”
Amakuru

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Ubwanditsi 01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru