• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Nyaminga w’ u Rwanda 2018 abaye Iradukunda Liliane Umukobwa w’ imyaka 18 Gusa “REBA HANO AMAFOTO”

Ubwanditsi 25 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uyu munsi nibwo hari kuba igitaramo cya nyuma gisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Abakobwa bose uko ari 20 bamaze igihe mu mwiherero uyu munsi hararara hamenyekanye uza kwambikwa ikamba rya 2018 agasimbura Miss Iradukunda Elsa.

Irushanwa ry’ubwiza ryo guhitamo umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda rigeze ku musozo, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu Abanyarwanda bararara bamenye umwari uhiga abandi mu buranga n’ubuhanga mu 2018.

Umukobwa ugiye gutoranywa muri 20 bahataniye ikamba rya Nyampinga si uw’ikimero n’ubwiza gusa, hejuru y’ibi agomba kuba afite ubumenyi kurusha abandi ndetse akagira umuco nk’imwe mu nkingi z’ubuzima bw’Igihugu.

Abakobwa basoje umwiherero kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2018, buri wese yaraye iwabo. Mbere yo kuva i Nyamata, aba bakobwa bakoze ikizamini cyanditse mu rwego rwo gusuzuma ubumenyi n’imitekerereze ya buri wese.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gashyantare bitoreje bwa nyuma ahagiye kubera ibirori kugira ngo bitegure neza ndetse bamenye uko baza kwitwara mu birori nyamukuru biza kuba muri iri joro.

Mu ijoro ryatambutse aba bakobwa uko ari 20 baraye bakoze imyitozo ya nyuma bayikorera ahazabera igitaramo berekwa uko baza gutambuka.

Abo bakobwa ni

1 . Uwase Ndahiro Liliane

2 . Umunyana Shanitah

3 . Irebe Natacha Ursule

4 . Munyana Shemsa

5 . Umuhoza Karen

6 . Umuhire Rebecca

7 . Ishimwe Noriella

8 . Iradukunda Liliane

9 . Uwase Fiona

10 . Irakoze Vanessa

11 . Umutoniwase Anastasie

12 . Dushimimana Lydia

13 . Ingabire Belinda

14 . Ingabire Divine

15 . Uwonkunda Belinda

16 . Umutoniwase Paula

17 . Uwineza Solange

18 . Mushambokazi Jordan

19 . Nzakorerimana Gloria

20 . Umutoni Charlotte

Guhera ku isaha ya saa kumi n’ imwe abantu bari batangiye kwinjira aho igitaramo kibera mu nyubako ya Kigali Convention Center. Abafana batandukanye barimo kuva bambaye imyenda iriho amafoto y’ abakobwa bashyigikiye uyu munsi.

Abakobwa 20 babanje kwigaragaza berekana ibyo bigiye mu mwiherero babyinira hamwe indirimbo yakorewe Nyampinga w’ u Rwanda ihoraho. Aba bakobwa bakiri ku rubyiniro herekanywe amashusho ya Iradukunda Elsa avuga kubyo yakoze.

Iyi niyo myambaro aba bakobwa baje bambaye

Babyinnye ibyo batorejwe mu mwiherero

 

Berekanye ko bakorera hamwe nkuko babihigiye

Hagezeho umwanya wo kwerekana abakobwa bose buri umwe agenda avuga umushinga we, bakoreshaga ururimi rw’ icyongereza.

Ba Miss bagarutse ku rubyiniro bwo baje bambaye imikenyero ya Kinyarwanda babyina indirimbo ya Cecile Kayirebwa. Abafana babahaye amashyi biyamira ngo n’ itorero.

Uwitwa Uwineza Solange na Ishimwe Noriealla bahawe umwanya barabaririmbira abandi bakabafasha kwikiriza bicaye hasi.

Babyina bya Kinyarwanda

Iradukunda Elsa urara atanze ikamba yiyerekanye

Uwineza Solange yerekanye ubuhanga mu kuririmba

Mu mikenyero

Baje mu mbyino za Kinyarwanda

Hagiye herekanwa amashusho y’ aba bakobwa mu mwiherero buri umwe akavuga icyo yahigiye ndetse n’ icyo azakumbura kizajya kimwibutsa ibihe byiza bahagiriye.

Yvan Buravan nawe yasusurukije abitabiriye umuhango wo gusoza irushanwa rya Miss Rwanda, yahereye ku ndirimbo ‘Urwo ngukunda’ aririmba ho agace gato nyuma yaririmbye iyitwa “Hoya” aheruka gusohora abakobwa bayigenderamo mu myambaro ya kizungu.

Yvan Buravan ari mu baririmbye

‘Oya’ ya Buravan niyo abakobwa bagendeyemo biyerekana mu myambaro ya kizungu

ABAKOBWA 10 BAGIYE GUKOMEZA MURI NYAMINGA W’ U RWANDA BATOWE N’ ABANTU BENSHI MURI MU BUTUMWA BUGUFI  NI :

Uwase Ndahiro Liliane

iradukunda Liliane 

 Ishimwe Noriella

Umunyana Shanitah

Irebe Natacha Ursule

Dushimimana Lydia

32.muhoza Umuhoza Karen

Umutoniwase Paula

Uwase Phiona

ingabire Divine

Abakobwa 10 barakomeje ubu nibo bagiye guhatana hashakwamo umwe uza kurara yambitswe ikamba ngo mu kubahitamo hagendewe ku myitwarire yabo yo mu mwiherero.

Uwambere ukomeje ni uwarushije abandi mu matora yo mu butumwa bugufi bwo kuri Telefone, ni Uwase Ndahiro Liliane yabatsinze n’ amajwi angana n’ ibihumbi 53 444.

Abandi bakobwa bakomeje ni Iradukunda Liliane, Ishimwe Noriella, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Dushimimana Lydia, Umuhoza Karen, Umutoniwase Paula, Uwase Phiona, Ingabire Divine.

Abakobwa 10 nibo babashije gukomeza

Hakurikiyeho umwanya wo kubaza umwe kuri umwe uko ari 10

Abakobwa 10 bakomeje

1 . Iradukunda Liliane

Iradukunda Liliane

2 . Umutoniwase Paula

Umutoniwase Paula

3 . Ishimwe Noriella

Ishimwe Noriella

4 . Ingabire Divine

Ingabire Divine

5 . Umunyana Shanitah

Umunyana Shanitah

6 . Dushimimana Lydia

Dushimimana Lydia

7 . Uwase Ndahiro Liliane

Uwase Ndahiro Liliane

8 . Irebe Natacha Ursule

Irebe Natacha Ursule

9 . Umuhoza Karen

Umuhoza Karen

10 . Uwase Phiona

Uwase Phiona

Abagize akanama nkemurampaka bagiye kwiherera baragaruka batangaza abakobwa 5 barenze icyi kiciro cya kabiri ari nabo baza kuvamo umwe uba Miss wa 2018.

Abakobwa batanu bakomeje ni :

1.Iradukunda Liliane,

2.Ishimwe Noriella,

3.Umunyana Shanitah,

4.Dushimimana Lydia

5.Irebe Natacha Ursule

Utwaye ikamba rya nyaminga w’ u Rwanda n’ Iradukunda Liliane

2018-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Ubwanditsi 02 Mar 2020
Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera,  Kandiho wa CMI ntarimo !

Mu basilikare 65, Museveni yazamuye mu ntera, Kandiho wa CMI ntarimo !

Ubwanditsi 08 Feb 2019
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ubwanditsi 17 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze
SHOWBIZ

Safi Madiba n’umugore we bongeye kwibasirwa n’abafana bitewe n’ifoto yagiye hanze

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices
POLITIKI

Rwanda post referendum assessment: contradictions, Sovereignty and collusion of rational choices

Ubwanditsi 23 Jan 2016
Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada
INKURU NYAMUKURU

Ubucukumbuzi: Rusesabagina Paul mu mazi abira na bagenzi be barenga bane ,  bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge nyuma yuko bamwe mubasirikare bashaka kwirukana Gen. Hamada

Ubwanditsi 09 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru