• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Botswana yasabye amahanga kotsa Perezida Kabila igitutu akarekura ubutegetsi nta mananiza

Editorial 01 Mar 2018 POLITIKI

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Botswana yasohoye itangazo rigaragaza ko amahanga akwiye gufata iya mbere agashyira igitutu kuri Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila na Guverinoma ye akarekura ubutegetsi nta mananiza.

Perezida Kabila wagombaga gusoza manda ye mu Ukuboza 2016, yagumye ku butegetsi, ikintu cyateje umwuka utari mwiza bigatuma abaturage bigaragambya babyamagana. Izi mvururu zaguyemo benshi ndetse abatavuga rumwe na Leta batabwa muri yombi. Ku wa 25 Gashyantare 2018 nibwo ku nshuro ya gatatu Abalayiki ba Kiliziya Gatolika, bigaragambije, babiri bahasiga ubuzima, abasaga ijana barakomereka.

Abigaragambya bifuza ko Perezida Kabila yemera ko adateganya kuzongera kwiyamamaza mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

Nyuma y’ibi bihe bikomeye RDC iri kunyuramo, Botswana yasohoye itangazo igaragaza ko amahanga akwiye gufata undi mwanzuro. Rigira riti “Botswana irasaba ikomeje Umuryango Mpuzamahanga gushyira igitutu kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abari ku butegetsi bakaburekura, ibyo bigakorwa hashakishwa uburyo bushya buca inzira yo gusimburana binyuze muri politiki ibereye.”

Iri tangazo ryasamiwe hejuru na benshi barimo Umusesenguzi muri Politiki ya RDC, Claude Kabemba washimye intambwe yatewe na Botswana.

Yagize ati “Ni ukwerekana aho Botswana ihagaze mu buryo bwuzuye ubukerebutsi kandi ni ibisanzwe iki gihugu ntikijya kirya iminwa mu kwerekana icyo gitekereza kuri demokarasi ibereye Afurika. Ntekereza ko ibyo Botswana yakoze ari ikimenyetso cy’uko Joseph Kabila akomeje kuba intambamyi y’amahoro muri Congo, kandi bifite ikindi bisobanuye kuko yabibwiwe n’igihugu cy’ikinyamuryango muri SADC na RDC ibarizwamo.”

Kabemba yavuze ko ari ikimenyetso gikomeye kuko wasangaga abategetsi bahuriye mu miryango imwe badakosorana ndetse bagatinya kunengana mu ruhame.

Ben Shepherd wo mu Kigo CHATAM House gikorera London mu Bwongereza yabwiye VOA dukesha iyi nkuru ko ibyo Botswana yakoze ari icyifuzo cy’uko muri Congo hakwiriye kuba agahenge mu bya Politiki, mu rwego rwo gukomeza amahoro, ubusugire n’ituze mu Karere kose.

Ibyakozwe na Botswana ntibimenyerewe muri Afurika ndetse abasesenguzi bavuga ko mu gihe byakomeza hari icyo byahindura muri Politiki y’umugabane, kuko kunegura ibitagenda mu bihugu runaka gukozwe n’abaturanyi bishobora kugira umusaruro kuruta gutegeraza ibyo mu Burengerazuba bw’Isi gusa.

Ni ku nshuro ya kabiri, Botswana ivuze ku muyobozi uri ku butegetsi kuri uyu mugabane; yaherukaga gusohora itangazo kuri Robert Mugabe wayoboraga Zimbabwe imyaka 38 ryakurikiwe no kwegura kwe nyuma y’iminsi ibiri.

2018-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda  rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

U Rwanda rwamaganye ibivugwa ko rwigeze ruganira n’u Burundi mu ibanga

Editorial 27 Aug 2018
Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Perezida Kagame mu bayobozi bo muri Afurika bakurikirwa n’abantu benshi kuri instagram

Editorial 11 Dec 2018
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025
Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

Editorial 09 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yongeye kuvuga k’uruhare rwa Uganda mu guhohotera Abanyarwanda

Editorial 20 Jun 2019
#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye  inama Mpuzamahanga ku kwibohora
INKURU NYAMUKURU

#RPF30: Abarenga igihumbi bitabiriye inama Mpuzamahanga ku kwibohora

Editorial 12 Dec 2017
Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
ITOHOZA

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru