• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Editorial 01 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Intumwa yihariye ya Loni mu karere k’ibiyaga bigali, Said Djinnit, atangaza ko amahoro n’umutekano bizaboneka neza muri aka karere k’ibiyaga bigari mu gihe imitwe y’inyeshyamba irwanira mu Burasirazuba bwa Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba yaranduwe burundu.

Mu birori by’isabukuru y’imyaka itanu ishize habayeho gushyira umukono ku masezerano y’ i Addis-Abeba yo mu 2013,  yo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yashegeshwe n’imitwe y’inyeshyamba, nibwo Djinnit yatangaje ko mu gihe iyi mitwe y’inyeshyamba itararandurwa burundu, n’umutekano uzakomeza kuzamba.

Yagize ati “ Akarere gakomeje kuba mu bibazo by’imitwe y’inyeshyamba, hakiyongeraho intambara z’urudaca zikomeje muri Sudani y’Amajyepfo, Centrafurika, ndetse n’imvururu zishingiye kuri politiki n’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo”.

Akomeza avuga ko iterambere mu by’umutekano muri aka karere k’ibiyaga bigali rikiri mu murongo utukura mu gihe hatarafatwa ingamba zihamye zo kurandura imitwe y’inyeshyamba.

Imitwe atunga agatoki ikomeje kuzambya umutekano muri Congo, avuga inyeshyamba za ADF Nalu zikomoka muri Uganda, zishinjwa kwica abaturage mu gace ka Beni na Eringeti.

Nk’uko ikinyamakuru xinhuanet, kibitangaza avuga ko n’umutwe wa FDLR ufatwa nk’umwe mu mitwe y’Abanyamahanga bari ku butaka bwa Congo, bakomeje ibikorwa bya kinyeshyamba ku butaka bwa Congo ukwiriye kurandurwa burundu nyuma y’imyaka 24 umaze ku butaka bwa Congo.

Avuga ko imvururu zishingiye kuri politiki muri aka karere zagize ingaruka zikomeye zo gutera abaturage guhunga, miliyoni 11 z’abaturage bo muri aka karere bakaba baba mu buhunzi.

Ati “Ku bw’izo mpamvu, kugikemura ni ingingo nyamukuru, ibibazo biri mu Burundi, RDC, intambara ziri muri Sudani y’Epfo na Centrafurika, ni ngombwa rero ko abantu bahaguruka hagashyirwaho ingamba nshya kandi zihamye z’amahoro n’umutekano ndetse hakanashyirwaho urubuga rw’ ubufatanye”.

Amasezerano y’ i Addis-Abeba yashyizweho umukono n’ibihugu 11, ari byo Angola, Burundi, Central African Republic, Congo, RDC, Rwanda, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda, Zambia, n’imiryango nka UN, AU, ICGLR na (SADC).

2018-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Uko Nsabimana Sankara Callixte yabaye nk’umwana w’ikirara

Editorial 02 May 2019
Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Editorial 17 Dec 2019
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020
Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Editorial 15 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga
Mu Mahanga

Huye : Byari amarira n’agahinda mu gushyingura Alexandre Kayiranga

Editorial 08 Aug 2016
Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019
Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi
INKURU NYAMUKURU

Abandi bayoboke ba Zebiya nabo basubiye mu gihugu cyabo nyuma yo kwinangira bakanga kubahiriza amabwiriza agenga impunzi

Editorial 03 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru