Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza giherutse gutangaza ko Noble Marara, ubuzima bwe buri mukaga, akaba ashobora kwicwa, uyu mugabo w’imyaka 43 asanzwe aba mu Bwongereza nyuma yo kuva mu Rwanda, ahunze ubu akaba aba mu gace ka Kent.
Iki kinyamakuru gitangaza ko ku wa Gatandatu nijoro aribwo polisi yo mu Bwongereza yamusuye, imutangariza ko ubuzima bwe buri mu kaga, ko hari abashaka kumwica.
BBC yo itangaza ko mu kiganiro yagiranye na Marara, yayitangarije ko igipolisi cy’u Bwongereza kitigeze kimutangariza neza abashaka kumugirira nabi, niba ari Leta y’u Rwanda arwanya cyangwa abandi. Gusa ngo yagisabye gukomeza kumuba hafi. Ariko abazi neza Marara kuva mu gisilikare cy’u Rwanda bavuga ko ari Ikinamico.
Noble Marara yashinze ishyaka RRM [ Mouvement Revolutionaire Rwandais] nyuma yo gutandukana na kayumba Nyamwasa muri RNC, yaregaga ubujura . Marara yigize umunyamakuru aho abohoreje Ikinyamakuru Inyenyeri na television bikorera kuri internet, byahoze ari iby’Umunyamakuru Charles Ingabire waguye Uganda, ibi binyamakuru bye byose bicishwaho amakuru arwanya Leta y’u Rwanda nk’uko nawe yemera ko atavuga rumwe nayo.
Umusomyi wa Rushyashya tutifuje gutangaza amazina yaratwandikiye nyuma yo gukomeza yumva ibyo Noble Marara, avuga asebya igihugu cye kandi aricyo cyamugize uwo uwo ariwe (nubwo uwo musomyi ahamya ko atakiriwe dore ko yihaye kuba nka ya nkotsa cyagwa se babamotsi birirwa batuka inka ‘igicebe’ cyayo.
Mbese Noble Marara ni muntu ki ?
Amazina nyayo bitaga Noble Marara atarajya mu gisirikare cy’Inkotanyi (RPA) ni : Noble Oris Marara, akaba yaravukiye mu gihugu cya Uganda. Nyina wa Marara yemeza ko yamubyaranye na Colonel Juma Oris wo mu ngabo z’uwahoze ari perezida Idi Amin Dada. Juma Oris yapfuye mu mwaka wa 2001 aguye mu buhungiro i Khartoum muri Sudan
Nobre Marara
Amakuru yizewe aturuka ku basaza n’abakecuru babyirukanye na nyina wa Marara bo siko babivuga, bambwiye ko nyina wa Marara yakoraga akazi k’ubuyaya mu rugo kwa Colonel Juma Oris, mu byukuri ngo uyu Colonel Juma yajyaga aca inyuma umugore we akaryamana na nyina wa Marara. Aho yabwiriye Colonel Juma Oris ko atwite inda ye, byamuviriyemo kwirukanwa ku kazi yakoranga ko mu rugo ajya gushakira ahandi.
Abakecuru baziranye neza na nyina wa Marara bambwiye ko ngo : Nyina wa Marara yajyaga ababwira ko ngo Col Juma Oris atariwe babyaranye nyakuri nubwo bajyaga baryamana. Ngo yamutwerereye iyo nda kugirango azajye ahabwa ubufasha. Kandi ngo Juma Oris ntiyigeze amutererana, yamuhaga ubufasha kugeza ubwo yabyaye.
Nyina wa Marara ngo yajyaga abwira abo bakecuru ko uwo babyaranye ari umugabo wakoraga akazi k’ubuzamu kwa Colonel Juma Oris witwaga “Abiriga”. Ngo Col Juma Oris yahagaritse ubufasha hashize amezi atandatu Marara avutse. Ngo kuko yabonaga urwo ruhinja rusa neza neza n’uwahoze ari umuzamu we witwaga Abiriga.
Nyuma yaho aviriye ku kazi k’ubuzamu, ise wa Marara nyawe ariwe Abiriga yaje kwinjira igisirikare cya Idi Amin Dada ndetse ashyirwa mu mutwe wari ushinzwe ubutasi bwa gisirikare. Abiriga yari ni umwe mu basirikare bo perezida Idi Amin Dada ubwe yiyiciye abarashe kubera kugambana baha umwanzi amabanga y’ingabo ze. Ngo umwanzi wa Uganda icyo gihe yari Ingabo za Tanzania zagabaga ibitero kuri leta iyobowe na Idi Amin Dada, ari nazo zaje guhirika ingoma ye.
Col Juma Oris na Abiriga bakomokaga mu bwoko bw’ ABANUBBI”, ni ubwoko bubarizwa mu majyepfo ya Sudan y’epfo no mu majyaruguru y’igihugu cya Uganda. Bikaba bivuze ko Marara afite inkomoko mu bwoko bwa : “ABANUBBI”.
Abana bose bavuka mu nda imwe na Marara ntibahuje base. Hano dutuye nyina wa Marara azwi n’abantu benshi, ariko bizwi neza ko Marara akomoka mu bwoko bwa “ABANUBBI”.
Marara yinjira igisirikare cy’Inkotanyi (RPA)
Nkuko nabivuze haruguru, navuganye n’abasirikare batandukanye babanye na Marara mu ngabo z’Inkotanyi kandi bamuzi bihagije, ndetse mvugana n’umu ofisiye ukora muri etat major y’ingabo z’u Rwanda (RDF) mu biro bishinzwe abakozi.
Bemeza ko Marara yinjiye igisirikare mu kwezi kw’ukwakira 1994 hashize amezi atatu leta y’inzibacyuho igiyeho.Yakoreye amahugurwa ya gisirikare mu kigo cy’i Gabiro cya gisirikare.
Nyuma y’amahugurwa ya gisirikare, Marara yoherejwe ku mahugurwa yo gutwara imodoka yaberaga mu kigo cya gisirikare cy’i Kanombe. Asoje amahugurwa yo gutwara Imodoka, yahise ahabwa akazi ko gutwara imwe mu imodoka zaherekezaga uwahoze ari minisitiri w’ingabo akaba na visi perezida Paul Kagame.
Marara ahunga igisirikare cy’Inkotanyi (RPA/RDF)
Nyuma yuko ataye icyombo (Motorola/Walkie-Talkie) cy’itumanaho ngo cyabaga mu modoka yatwaraga, Marara yahise afungirwa muri kasho ya gisirikare yabaga mu kigo cy’aba GP/ Republican Guard kiba ku Kacyiru mu mwaka wa 1998. Nyuma yaje gucika uburoko ahungira kwa nyina muri Uganda.
Marara ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.
Ibyo Marara avuga byose byakozwe n’ingabo z’Inkotanyi ((RPA) zikiri mw’ishyamba ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka, kuko aba asubiramo inkuru yumvanye abasirikare bari basoje urugamba rwo muri 1994 bavuga uko byabagendekeye. Nibyiza ko Marara yajya abwiza abantu ukuri ko iby’Intambara y’Inkotanyi ahoza mu kanwa ko ari inkuru mbarirano.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Marara yagiye mu Bufaransa yitabye umucamanza Jean Louis Bruigiere wakoraga iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Yari amaze kwizeza uwo mucamanza ko amufitiye amakuru ahagije kw’iraswa ry’indege ndetse amwibutsa ko ari mu basirikare barindaga Paul Kagame. Amaze gukandagira i Paris mu Bufaransa, Marara yabereye Umucamanza Jean Louis bu Bruigiere ibya ya menyo y’abasetsi.
Yabwiye umucamanza ko adashobora gutanga ubuhamya kwiraswa ry’indege ya perezida Habyarimana batabanje kuvana mushiki we i Bugande akaza i Paris. Marara yabwiye Umucamanza ko ibyo abatangabuhamya bamubanjirije bavuze ko ngo nawe aribyo azi, ngo ariko niba yifuza ubuhamya bwo Marara asinyaho abwemeza ko ngo adashobora kubikora mushiki we ataragera i Paris. Ibyo byabaye intandaro yo kwimwa ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa kuko bari bamutahuye ibinyoma bye.
Mu mwaka wa 2002, nibwo Marara yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa ajya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’Ubwongereza. Akaba ariho atuye ndetse akaba akora akazi ko gufasha abarwayi mu bitaro by’abasazi mu Bwongereza.
Nobre Marara na Rene Mugenzi baba mu dutsiko twitwa ko turwanya u Rwanda kimwe n’ababakoresha barimo na Kayumba Nyamwasa umuyobozi wa RNC, babakoresha bavuga ko bahunze kwicwa, ko ari abantu bashyigikiye Demokarasi, kandi ari abanyabyaha, aba bahindutse ibikoresho nibo bavuga ibintu bikemerwa. Ninabo bagize uruhare mu gutanga amakuru yatumye Lt Gen Karake afatwa mu mwaka w’2015. Dr David Himbara wabaye umujyanama wa Perezida, Rene Mugenzi, n’uyu Marara, bari bamaze iminsi bavuga ko umutekano wabo ubangamiwe kuko Gen Karake yari yagiye muri UK.
Nguwo Rene Mugenzi