• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Ubwanditsi 17 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi muri Mozambique mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomeraka bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Hitimana ni umwe mu banyarwanda baba muri Mozambique bitabira ibikorwa byose bigamije iterambere ry’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanya ajya ataha agasura igihugu avukamo nk’uko bisobanurwa na Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri icyo gihugu.

Uyu mugabo yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Werurwe 2018.

Baziga yasobanuye ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.

Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.

Baziga yagize  ati “Bageze aho batuye, umugore ava mu modoka atwaye ibintu nk’abantu bari bavuye guhaha muri Afurika y’Epfo. Umugabo yasigaye mu modoka gato. Hanyuma uko umugore yagendaga, yageze imbere ahura n’umuntu wikinze ku nguni y’inzu aranamusuhuza arakomeza. Wa muntu yahise asanga umugabo aho yari mu modoka ahita amurasa. Isasu rimwe ryapfumuye ikirahure ubundi akomeza amurasa.”

Baziga yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi, ‘ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda’.

Kugeza ubu, Hitimana ari mu bitaro muri uwo mujyi ariko ‘icyizere cyo kubaho ni gike nubwo yabaho nta kintu yazimarira’. Gusa muri ako gace ngo ni ho hantu abanyarwanda bizeraga ko haba umutekano. Baziga ati“Ni ubwa mbere bihabaye, niho abantu bakekeraga umutekano, batekerezaga ko hashobora kuba hari umutekano kurusha ahandi.”

Ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kubavutsa ubuzima muri Mozambique si ibya none kuko no mu 2016 uyu Baziga yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’abandi banyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.

Icyo gihe yagize ati “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira. Kugeza n’ubu, iki kibazo kiri mu nkiko zo muri Mozambique.

Baziga ati “Uwo mupolisi yabimbwiye, ampa ibimenyetso, ampa n’amajwi yabo yafashe ndabyumva. Akibimbwira ndamubwira nti ’niba ari amafaranga mushaka ayo babemereye nanjye ndayafite nta kibazo’, nti ’ariko hari ikintu ngira ngo mbisabire’ nti ’abo bantu mubafate nibiba na ngombwa nzanabishyura nkubye kabiri ku mafaranga bari babemereye’. Arambwira ati ’n’ubundi twe ntabwo turi abicanyi, dushinzwe umutekano ahubwo dutunguwe n’ibyo bene wanyu bashaka kugukorera’.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo wanarebereraga inyungu z’abanyarwanda muri Mozambique, Vincent Karega, icyo gihe yagize ati “Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”

Mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu murwa mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda abarenga 1500. Abenshi muri aba bakora ibikorwa by’ubucuruzi dore ko bahafite amaguriro acuruza ibyo kurya (alimentations) n’ibindi.

Ku iraswa rya Hitimana, turacyagerageza kuvugana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza, ari nawe usigaye areberera inyungu z’u Rwanda muri Mozambique.

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka.

Nyuma yaho, leta yazishyize ku isoko itangira kuzigurisha n’abantu ku giti cyabo ku buryo abazishaka bazihawe ku nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 5%.

 

Imodoka ya Hitimana Vital yarashwe amasasu harimo rimwe ryapfumuye ikirahure

 

 

Aka gace ka Villa Olempique ni ko Hitimana n’umuryango we batuyemo

 

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka

 

Hitimana (ugaragara ku ifoto ari kumwe n’umwana we) ubu arembeye bikomeye mu bitaro nyuma yo kuraswa n’abagizi nabi

 

2018-03-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Museveni kohereza Kutesa mu Rwanda bishobora kugira icyo bifasha abakorerwa iyicarubozo Kampala

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Impinduka itunguranye muri Guverinoma y’u Rwanda

Ubwanditsi 26 Feb 2020
Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Agati kateretswe n’ Imana ntigakangwa n’inkubi y’umuyaga. Abafaransa bafungiraga Paul Kagame i Paris muri Nzeri 1991, ntibari bazi ko nyuma y’imyaka 10 gusa azahagaruka ari Umukuru w’Igihugu cyiyubashye.

Ubwanditsi 23 Apr 2021
Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byari nk’igitangaza kubona APR itsindwa na Rayon Sports ku gikombe cy’amahoro
IMIKINO

Byari nk’igitangaza kubona APR itsindwa na Rayon Sports ku gikombe cy’amahoro

Ubwanditsi 05 Jul 2016
ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.
Mu Rwanda

ABAYOBOZI B’IGISIRIKARE CYA AMERIKA BACYEJE URUHARE RW’INGABO Z’U RWANDA MURI SUDANI Y’EPFO.

Ubwanditsi 12 Feb 2016
Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko
Mu Mahanga

Abacuruzi ba Shisha muri Kenya batwaye leta mu rukiko

Ubwanditsi 01 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru