• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunyarwanda witwa Hitimana Vital wakoreraga ubucuruzi muri Mozambique mu Mujyi wa Villa Olempique, yarashwe amasasu menshi, arakomeraka bikomeye ajyanwa mu bitaro.

Hitimana ni umwe mu banyarwanda baba muri Mozambique bitabira ibikorwa byose bigamije iterambere ry’u Rwanda ndetse mu bihe bitandukanya ajya ataha agasura igihugu avukamo nk’uko bisobanurwa na Louis Baziga ukuriye Diaspora y’Abanyarwanda muri icyo gihugu.

Uyu mugabo yarashwe ahagana saa yine n’iminota icumi mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Werurwe 2018.

Baziga yasobanuye ko yari aturutse muri Afurika y’Epfo ari kumwe n’umugore we ndetse n’indi nshuti yabo.

Ubwo bari bagarutse mu gihugu, ngo babanje kugeza uwo mugenzi wabo mu rugo rwe hanyuma berekeza muri Villa Olempique aho batuye, ari naho Hitimana yarasiwe amasasu menshi mu nda no mu bindi bice by’umubiri ku buryo amara yangiritse cyane.

Baziga yagize  ati “Bageze aho batuye, umugore ava mu modoka atwaye ibintu nk’abantu bari bavuye guhaha muri Afurika y’Epfo. Umugabo yasigaye mu modoka gato. Hanyuma uko umugore yagendaga, yageze imbere ahura n’umuntu wikinze ku nguni y’inzu aranamusuhuza arakomeza. Wa muntu yahise asanga umugabo aho yari mu modoka ahita amurasa. Isasu rimwe ryapfumuye ikirahure ubundi akomeza amurasa.”

Baziga yakomeje avuga ko mu bigaragara umuntu warashe Hitimana, atashakaga amafaranga ahubwo ni umugizi wa nabi, ‘ni ubwicanyi bukorwa n’abantu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda’.

Kugeza ubu, Hitimana ari mu bitaro muri uwo mujyi ariko ‘icyizere cyo kubaho ni gike nubwo yabaho nta kintu yazimarira’. Gusa muri ako gace ngo ni ho hantu abanyarwanda bizeraga ko haba umutekano. Baziga ati“Ni ubwa mbere bihabaye, niho abantu bakekeraga umutekano, batekerezaga ko hashobora kuba hari umutekano kurusha ahandi.”

Ubwicanyi bukorerwa abanyarwanda n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bigamije kubavutsa ubuzima muri Mozambique si ibya none kuko no mu 2016 uyu Baziga yarokotse ubwicanyi bwari bwateguwe n’abandi banyarwanda ‘bagifite ingegabitekerezo ya Jenoside’.

Icyo gihe yagize ati “Abantu b’Abanyarwanda bene wacu bashatse kungura ngo banyice, babwira umuntu w’umupolisi ngo ‘tuzi ko ufite imbunda kandi uziranye n’itsinda ry’abantu, dukeneye kubona uyu muntu yapfuye mutubwire amafaranga mushaka’.”

Yakomeje avuga ko uwo mupolisi washyizweho ngo amwicishe bari basanzwe baziranye, aza kumuhamagara aramuburira. Kugeza n’ubu, iki kibazo kiri mu nkiko zo muri Mozambique.

Baziga ati “Uwo mupolisi yabimbwiye, ampa ibimenyetso, ampa n’amajwi yabo yafashe ndabyumva. Akibimbwira ndamubwira nti ’niba ari amafaranga mushaka ayo babemereye nanjye ndayafite nta kibazo’, nti ’ariko hari ikintu ngira ngo mbisabire’ nti ’abo bantu mubafate nibiba na ngombwa nzanabishyura nkubye kabiri ku mafaranga bari babemereye’. Arambwira ati ’n’ubundi twe ntabwo turi abicanyi, dushinzwe umutekano ahubwo dutunguwe n’ibyo bene wanyu bashaka kugukorera’.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo wanarebereraga inyungu z’abanyarwanda muri Mozambique, Vincent Karega, icyo gihe yagize ati “Ikibabaje ni uko benshi mu Banyarwanda hariya bakora neza kandi bakunguka, banashyize hamwe, basigaye bajya mu Rwanda bagashora imari ariko hari agatsiko ka bake bagifite ingengabitekerezo, bigize amabandi yo kugirira nabi abashora imari mu Rwanda.”

Mu mwaka wa 2012, Umunyarwanda wigeze kuyobora BRD, Theogene Turatsinze, yashimutiwe muri Mozambique nyuma aza kwicwa n’abagizi ba nabi; umurambo we utoragurwa mu mazi.

Muri Mozambique habarirwa Abanyarwanda barenga ibihumbi bitatu batuye mu bice bitandukanye by’iki gihugu. Mu murwa mukuru, Maputo, honyine habarizwa Abanyarwanda abarenga 1500. Abenshi muri aba bakora ibikorwa by’ubucuruzi dore ko bahafite amaguriro acuruza ibyo kurya (alimentations) n’ibindi.

Ku iraswa rya Hitimana, turacyagerageza kuvugana na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Monique Mukaruliza, ari nawe usigaye areberera inyungu z’u Rwanda muri Mozambique.

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka.

Nyuma yaho, leta yazishyize ku isoko itangira kuzigurisha n’abantu ku giti cyabo ku buryo abazishaka bazihawe ku nguzanyo izishyurwa mu myaka 25 ku nyungu ya 5%.

Imodoka ya Hitimana Vital yarashwe amasasu harimo rimwe ryapfumuye ikirahure

Aka gace ka Villa Olempique ni ko Hitimana n’umuryango we batuyemo

Villa Olempique agace Hitimana yarasiwemo ni mu Mujyi wa Maputo ahazwi nka Zimpeto. Mu 2011 leta yahubatse inzu 844 zari zigenewe guturwamo n’abakinnyi kimwe n’abandi bitabiriye imikino ya All Africa Games yabaye muri Nzeri uwo mwaka

Hitimana (ugaragara ku ifoto ari kumwe n’umwana we) ubu arembeye bikomeye mu bitaro nyuma yo kuraswa n’abagizi nabi

2018-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Editorial 04 Jun 2021
RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

RDF yasabye iperereza ku mirwano yayishyamiranyije n’ingabo za RDC

Editorial 16 Feb 2018
COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

COVID-19 : Umuhinde ukorera RNC Anjan Sundaram, David Himbara na Patrick Habamenshi bararimbanije mu guharabika u Rwanda

Editorial 08 Apr 2020
Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Urukiko rwa EAC rwatesheje agaciro ikirego Dr Mpozayo yarezemo Leta y’u Rwanda

Editorial 02 Oct 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru