• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

U Burundi bugereranwa n’iseta ibagirwaho abantu, HRW irabusabira ibihano bikakaye

Editorial 18 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW), utangaza ko mu Burundi hari ibitagenda mu iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bityo ukaba usaba ko bwakurwa ku rutonde rw’ibihugu bigize akabama ka Loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu (conseil des droits de l’homme).

Ku wa 13 Werurwe 2018, nibwo HRW yatanze icyifuzo cyayo, nyuma ya raporo nyinshi uyu muryango wagiye usohora ugaragaza uburyo mu Burundi iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryirengagizwa.

HRW iti “Aho gukora ibyo ishinzwe mu bijyanye n’amategeko ngenderwaho mpuzamahanga, Leta y’u Burundi ikomeza guhakana ko nta kibi na kimwe gihari, Leta ikomeza ihakana aho gukurikirana abashinjwa ubugizi bwa nabi”.

HRW yaboneyeho gushima imvugo yakoreshejwe na Zeid ko u Burundi n’ibindi bihugu birimo na Congo, byabaye nk’iseta ibagirwaho abantu.

HRW ikaba isaba ko mu Burundi ibikorwa bihutaza uburenganzira bwa muntu byahagarara.

Mu nama ya 37 ijyanye n’iyubahirizwa ry’uburengenzira bwa muntu, yabereye i Geneve mu Busuwisi ku wa 26 Gashyantare 2018, nibwo Intumwa nkuru ya Loni ku burenganzira bwa muntu, Zeid Ra’ad Al Hussein, yatangaje ko hari ibihugu bimwe byo ku migabane itandukanye birimo u Burundi na Congo, byabaye nk’iseta ibagirwaho abantu.

 Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, itangaza ko ibihugu bitanu, birimo u Burundi, Congo, Syria, Yemen na Birmanie, abantu bicwa umusubirizo kandi bikagaragara ko nta gikorwa ngo bihagarare.

2018-03-18
Editorial

IZINDI NKURU

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

RDC: Abantu umunani bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda

Editorial 28 Nov 2018
Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Ingabire Victore yavuye muri gereza atarangije igihano bituma yibwira ko arusha Igihugu imbaraga

Editorial 27 Jun 2022
Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Uganda: Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru bo mu mutwe udasanzwe mu gihe havugwa gahunda yo kohereza batayo 3 zabo muri Congo

Editorial 23 Nov 2017
Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Mu Rwanda ntawe uri hejuru y’amategeko, Gen Ibingira na Lt Gen Muhire batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Editorial 28 Apr 2021

Igitekerezo kimwe

  1. MAOMBI jOHN
    August 7, 201812:44 pm -

    hahahahaha MUBABAJWE NUKO IBYITSO BYANYU KAGAME YOHEREJE MU BURUNDI YIBAZA KO U

    BURUNDI ARI KONGO, BABIMESHE BAKABIMARA NONE MUTANGIYE GUTUKANA!!!

    HHAHAHAHAHA

    ABARUNDI SHA

    BARIHOREYE BAMESA IBYITSO BUCECE!!! MUZONGERE MUZABONA UKO ZAMBARWA!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye
Mu Rwanda

Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Munyakazi ryaranzwe n’impaka zikomeye

Editorial 18 May 2018
Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba
ITOHOZA

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yagabweho igitero cy’iterabwoba

Editorial 17 Jan 2019
Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda
IMIKINO

Amafoto y’Umunsi: Abakinnyi ba PSG baserukanye akanyamuneza mu mwambaro wamamaza Visit Rwanda

Editorial 05 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru