• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Frank Habineza ariruhutsa ko inzu ye itagitejwe cyamunara!

Ubwanditsi 26 Mar 2018 POLITIKI

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yatangaje ko yizeye gusubirana inzu ye yatanzeho ingwate kugira ngo abone amafaranga yo kwiyamamaza mu matora ya Perezida aherutse.

Muri Nyakanga umwaka ushize nibwo Habineza yatangaje ko kugira ngo abone amafaranga yo gushora mu bikorwa byo kwiyamamaza, yasabye ideni muri banki, inzu ye aba ariyo agira ingwate.

Ntiyatangaje umubare w’amafaranga yagurijwe ariko icyo gihe yari afite impungenge z’aho azakura ubwishyu.

Mu matora ntiyahiriwe kuko mu majwi ntakuka yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi ni we watowe ku majwi 98,79 %, umukandida wigenga Mpayimana Philippe agira 0.73% naho Frank Habineza agira 0.48%.

Itegeko rigena ko umukandida asubizwa amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza iyo abashije kugira 5%, bivuze ko umukandida rukumbi wayagize ari na we wasubijwe ayo yakoresheje ari Paul Kagame.

Dr Frank Habineza  yabwiye igihe dukesha iyi nkuru ko amaze kwishyura amafaranga menshi ku yo yari yagurijwe ku buryo nta mpungege ko inzu ye igitejwe cyamunara.

Yagize ati “Ubu maze kwishyuraho hafi 70 % ku buryo nta mpungenge nyinshi cyane nkifite ko bazantereza cyamunara. Ni nayo mpamvu nari maze iminsi mpuze cyane. Nari ndi muri ibyo bibazo byose byo kureba ko imitungo yanjye itatwarwa. Ndizera ko mu minsi ya vuba nzaba nabirangije.”

Dr Habineza asanzwe ari umuyobozi w’Urugaga rw’imiryango irengera ibidukikije muri Afurika (Africa Greens Federation) ndetse ni umwe mu bagize Komite Nshingwabikorwa y’Umuryango ushinzwe kurengera ibidukikije ku Isi (Global Greens).

Avuga ko iyo imirimo itandukanye akora ari yo imufasha kwishyura ideni yafashe.

Nubwo ateruye, Habineza yagaragaje ko ideni aryishyura ku giti cye aho kuba ishyaka. Ati “N’abarwanashyaka barayatanga ariko iyo natanze ingwate ku giti cyanjye mba ngombwa kwirwanaho, ntabwo nategereza ngo abarwanashyaka bazayatange ahubwo bo ubu bafite inshingano zo gushaka amafaranga azajya mu matora y’abadepite kuko urumva ntabwo nakongera gutanga ingwate y’inzu.”

Bizeye gutabarwa n’Imana mu matora y’abadepite

Dr Habineza yavuze ko imyiteguro y’amatora y’abadepite bayigeze kure. Guhera mu mpera z’umwaka ushize, bari kuzenguruka mu turere batora abantu babiri muri buri Karere bazabahagararira.

Yavuze ko kugeza ubu bimeze neza kandi bizeye ubutabazi bw’Imana ngo bitabazagendekera nkuko byagenze mu matora ya Perezida.

Yagize ati “Mu mezi make dutangiye ntabwo twigeze ducika intege nubwo twatsinzwe amatora ya Perezida, twaravuze tuti ‘nubwo dutsinzwe reka dushyiremo imbaraga wasanga Imana yadutabara n’abaturage bakatwibuka mu matora y’abadepite’.”

Ishyaka Green Party kandi hari bimwe ryagiye risaba ko bihindurwa mu itegeko rigenga amatora ariko ntibyakozwe. Muri byo harimo kugabanya umubare w’amajwi asabwa ishyaka kugira ngo ribashe kubona imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko, guhabwa amafaranga abafasha kwitegura mbere yo kwiyamamaza n’ibindi.

Nubwo ubusabe bwabo butashyizwe mu bikorwa, Dr Habineza avuga ko batazacika intege, ngo bazakomeza kubisaba kuko batabikora mu nyungu zabo.

Ati “Ntabwo twavuga ngo amatora tuzayavamo ariko niyo twakwinjiramo (mu Nteko) icyo gitekerezo tuzagitanga kugira ngo n’abandi bari inyuma yacu bazashobore kwinjira. Ibyo byemewe amashyaka yose n’ariya ajya kwifatanya n’andi (coalition) byayorohera. Ntabwo ari inyungu zacu turaharanira.”

Biteganyijwe ko amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’abadepite azaba ku wa 2 no ku wa 3 Nzeli 2018.

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Perezida Ndayishimiye Yabeshye icya Semuhanuka, Tshisekedi na FDLR Bakomeje iterabwoba gusa

Ubwanditsi 26 Mar 2024
INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

INTWAZANGABO Z’U BURUNDI ZISHIRIYE MURI CONGO, NAHO PEREZIDA NDAYISHIMIYE ATI NICYO BAREMEWE.

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Umurage mubi w’Ububiligi ku Rwanda wagarutsweho na Perezida Kagame

Ubwanditsi 17 Mar 2025
Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside

Ishingwa rya CDR, Hutu Power n’igurwa rya toni 581 z’imihoro yakoreshejwe muri Jenoside

Ubwanditsi 25 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite  Bitunguremye, Kalinijabo na  Mukamana bose bakomoka muri  RPF- Inkotanyi.
Amakuru

Perezida Kagame yakiriye indahiro za Depite Bitunguremye, Kalinijabo na Mukamana bose bakomoka muri RPF- Inkotanyi.

Ubwanditsi 18 Nov 2016
Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu
INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’u Rwanda, Sudani y’Amajyepfo nayo irashinja Uganda gucumbikira no gutoza abarwanya icyo gihugu

Ubwanditsi 22 Jul 2019
Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Perezida Kim Jong-un yitwaje umutekano udasanzwe mu biganiro na Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo

Ubwanditsi 27 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru