• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Umukinnyi wa film z’urukozasoni waryamanye na Trump yavuze ko hari abashatse kumutera ubwoba

Ubwanditsi 26 Mar 2018 Mu Mahanga

Stephanie Clifford ukoresha amazina ya Stormy Daniels muri filimi z’urukozasoni wemeza ko yaryamanye na Perezida Donald Trump, yatangaje ko hari umuntu wamuteye ubwoba amubwira ko kuvuga ibyabaye bishobora kumugiraho ingaruka.

Muri Mutarama uyu mwaka nibwo ikinyamakuru Wall Street Journal cyatangaje inkuru ivuga ko mu 2006 Trump yaryamanye na Stormy Daniels. Ibi byabaye nyuma y’umwaka umwe gusa ashyingiranwe n’umugore we Melania Trump.

Stormy Daniels yabwiye CBS News ko mu 2011 hari umugabo bahuriye i Las Vegas akamusaba guha amahoro Trump, ndetse akabwira umukobwa we ko byaba biteye isoni hagize ikiba kuri nyina.

Ati “ Nari aho baparika imodoka, nerekeje aho bakorera siporo hamwe n’umukobwa wanjye. Umugabo yanyuzeho arangije arambwira ngo ‘ha amahoro Trump. Ibagirwa iby’inkuru’.”

Trump utaragira icyo avuga ku byatangajwe na Stormy Daniels, ahakana yivuye inyuma kuryamana nawe. Ni mu gihe nyamara hari amakuru avuga ko mu 2016 mbere y’uko amatora ya Perezida aba uyu mugore yasinye amasezerano yo kutazamena ibanga, ndetse akishyurwa ibihumbi 130 by’amadolari ngo aceceke.

Daniels avuga ko yaryamanye na Trump nyuma yo kumutumira muri hotel ye, ndetse akemeza ko atavuga ko yahohotewe kuko nubwo yumvaga nta rundi rukundo amufitiye, atigeze ahakana kubera ko bari baganiriye ku bijyanye no guca mu kiganiro cye cya televiziyo, bityo akabikora nk’inzira ituma bagera ku masezerano y’ubucuruzi.

Yemeza ko kandi yemeye kwakira ibihumbi 130 by’amadolari biturutse kuri Michael Cohen wari umunyamategeko wa Trump, kubera ko yari atewe impungenge n’umutekano w’umuryango we.

Muri Gashyantare, Cohen yemeje ko koko yishyuye Stormy Daniels, ariko avuga ko amafaranga yamuhaye yayakuye mu mufuka we, ndetse yaba Trump cyangwa sosiyete ye nta n’umwe wari ubizi.

Clifford uzwi nka Stormy Daniels ni umwe mu bagore batatu batangiye urugendo rugana ubutabera bashinja Trump kuryamana nabo cyangwa kubahohotera. Yemeza ko ikirego cye gitandukanye n’iby’abandi ariko kuko yatewe ubwoba ndetse hagakoreshwa uburyo butandukanye hagamijwe kumucecekesha.

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Rwanda Day 2016 izabera i San Francisco muri USA

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa

Ubwanditsi 30 Mar 2021
Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Burundi: CNDD igiye guhagurukira Imbonerakure n’Abarwanashyaka bayiteza urubwa

Ubwanditsi 06 Oct 2018
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Ubwanditsi 21 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame avuga ko Abanyafurika batakwemera urujya n’uruza rw’ibicuruzwa ariko bo ubwabo bakikoma.

Ubwanditsi 09 Aug 2019
Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire
Amakuru

Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire

Ubwanditsi 04 Jun 2025
Uganda: Umunyarwandakazi yishwe n’abantu bataramenyekana
HIRYA NO HINO

Uganda: Umunyarwandakazi yishwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 05 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru