• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018 IMIKINO

Mu gihe Rayon Sports yitegura umukino ukomeye cyane ufite na byinshi uvuze ku mahirwe yayo yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yerekeje mu matsinda ya CAF Confederation Cup, abafana basabwe kuzura Stade ya Kigali, bagafana kuva ku munota wa mbere kugera ku wa nyuma kugira ngo babashe gukura amanota atatu kuri Costa do Sol na yo itoroshye.

Kapiteni wa Rayon Spots, Ndayishimiye Eric Bakame yatangaje ko nubwo abafana bagiye baba hafi y’ikipe mu mikino mpuzamahanga yakinnye na Lydia Ludic na Mamelodi Sundowns, kuri ubu aribwo ifite urugamba rutoroshye na gato imbere ya Costa do Sol ari na ho bakeneye umurindi wabo cyane.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Navuga ko mu mikino ya Champions League twakinnye abafana batubaye hafi kandi natwe twagerageje kubashimisha by’umwihariko imbere ya Mamelodi kuko ni bake bumvaga ko twanganya na yo hano nubwo yadusezereye iwabo twavuyemo kigabo.”

Yakomeje agira ati “Ubu tubonye amahirwe ya kabiri aho dusabwa gutsinda iyi kipe [Costa do Sol] tukajya mu matsinda ya Confederation Cup. Nk’abakinnyi turiteguye n’ubuyobozi bwakoze byose, ubu icyo dukeneye cyane ni umurindi w’abafana. Nabasaba kuzaza ari benshi bakuzura Stade ya Kigali, bagashyira igitutu ku bakinnyi tuzaba duhanganye, natwe tuzakora ibishoboka tubashimishe.”

Kwinjira kuri uyu mukino uzatangira saa 18:00 za nimugoroba, ni ibihumbi 2000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye, 10000 Frw muri VIP na ho muri VVIP bakazishyura ibihumbi 20 Frw.

Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe, Muhawenimana Claude yatangaje ko kubera Stade ya Kigali ari nto ugereranyije n’abafana Rayon Sports igira kandi baba bashaka kureba umupira, bafashe ingamba zo gusigasira umutekano harimo kugurisha amatike.

Yasabye abashaka kureba umupira kuzagera i Nyamirambo hakiri kare kugira ngo birinde umubyigano mu kwinjira kandi buri wese akazubahiriza icyicaro gihwanye n’amafaranga yishyuye.

Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame yasabye abafana kuza ari benshi kandi bagatera igitutu mukeba

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yavuze ko bafashe ingamba zikomeye zo kubarindira umutekano

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro ku mukino wa Costa do Sol

2018-04-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

APR BBC na AL Ahli Tripoli niyo makipe yaboneye itike i Kigali yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025 izabera muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 26 May 2025
Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ikipe ya Rayon Sports yitegura gukina na AS Banda yo muri RDC, yaraye igiranye amasezerano y’ubufatanye na Kompanyi ya Tom Transfers yemeye kubaha imodoka ebyiri

Ubwanditsi 16 Nov 2021
Aubameyang yitambitse agahigo ka Yaya Toure

Aubameyang yitambitse agahigo ka Yaya Toure

Ubwanditsi 08 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwizera Olivier yasezerewe muri APR FC ariko nta kipe agomba gusinyamo umwaka urenze umwe
IMIKINO

Kwizera Olivier yasezerewe muri APR FC ariko nta kipe agomba gusinyamo umwaka urenze umwe

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa  ni abanya  Kigali
IMIKINO

Miss Rwanda 2016: Iburasirazuba abakobwa bose baje mu irushanwa ni abanya Kigali

Ubwanditsi 18 Jan 2016
Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ese koko Gen Kale Kayihura yaba yahungiye mu Rwanda cyangwa yatawe muri yombi?

Ubwanditsi 13 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru