Ingengabitekerezo ya Jenoside ifite amateka maremare mu buzima bw’igihugu cyacu. Utayamenye ntiwamenya uburyo uyirwanya. Muri ibyo twibuka bikanandikwa mu Itegeko Nshinga ni icyaha cyakozwe, abagikorewe n’amateka mabi yabiteye. Ayo mateka akaba ari na yo soko y’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside ni uko ari yo yica. Mbere yo kwica abantu benshi mu buryo butangaza isi, mu Rwanda kimwe n’ahandi hose hakozwe icyo cyaha cy’ubugome, ikibanza kwica ba nyiramukubitwa ni politiki y’igihugu ishingiye ku ngengabitekerezo kirimbuzi n’imvugo yayo ibica bahagaze. Iyo ngengabitekerezo ni na yo irema ikanatoza abicanyi kuko nta muntu uvukana umugambi wa Jenoside.
Ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda yishe u Rwanda, yica Ubunyarwanda, yica Umunyarwanda. Yashenye igihugu cy’u Rwanda rutarabona n’ubwigenge, bikomeza na nyuma y’iyo ngirwa bwigenge.
Iyo ngengabitekerezo yararudindije irutesha agaciro imbere y’amahanga kuko abanyapolitiki ba PARMEHUTU babaye aba mbere ku mugabane wa Afurika mu kugaragaza ko bakeneye gukomeza gutegekwa n’umukoloni. Abantu ntibibuka “VIVE LA BELGIQUE” ya PARMEHUTU!
U Rwanda rwaradindiye kubera ivangura no gucinyiza bamwe ngo ni politiki y’iringaniza cyangwa yo kurengera rubanda nyamwinshi. Umwana akabura ishuri atabuze ubwenge.
Umuswa akabona ishuri agendera ku butoni bw’ubwoko cyangwa akarere aturukamo. Umukuru akabura akazi atabuze ubushobozi. Umunyarwanda wakubatse u Rwanda arwirukanwamo cyangwa akangara yabujijwe aho akwirwa mu gihugu cye.
Ubunyarwanda bwarabuze hasigara icyiswe ubwoko. U Rwanda rwakabonye ubwigenge byahereye mu bwiko bwa “Gahutu Ganza- Rwanda ni iyawe” Indirimbo iba “Turatsinze ga ye”!
Igihugu kiba icya bamwe gusa abandi bagituramo nk’abacakara. Abatutsi baba mu gihugu cyabo nk’abahashyi, ndetse bakibamo bitwa abanzi! Politiki iba iyo kwita Umuhutu Umunyarwanda, Umututsi akitwa inyangarwanda. Umuhutu yitwa Sebahinzi, Umututsi yitwa Inyenzi kuko atari kwitwa Sebatunzi nta matungo n’aho atungira. Hagati aho Abatwa bo babura aho babarizwa!
Iyo hataba kwisuganya kw’abanyarwanda bibumbiye mu mutwe witwa Inkotanyi ngo wange ayo mateshwa atanya abana b’u Rwanda, u Rwanda rwari kubaho ku ikarita y’isi gusa atari igihugu!
Iyo ngengabitekerezo navuze ko yishe umunyarwanda ari byo nshaka gutindaho. Tujyane mu rugendo nanyuze! Urwo rugendo ntirugarukira mu 1994 ahubwo ni ibyo nibajije kubyo nabonye, nasomye nkanabona nyuma na mbere y’uwo mwaka.
Umututsi yari yarishwe akagaragara ko ariho
Reka nkomeze ku kwicwa k’umunyarwanda wiswe Umututsi! Wishwe ahagaze kugeza ubwo umugambi ubaye uwo kumurimbura ku isi! Natekereje ku kintu cyitwa amarira. Kurira n’amarira ni ikimenyetso cy’bumuntu n’umuntu muzima.
Reka mvuge amarira. Kuvuga iby’amarira si uburondogozi, kuko Abatutsi bari barabuze amarira. Abana benshi iyo bakivuka bararira. Kimwe mu byereka umubyeyi ko umwana arwaye, ni uko arira umwanya muremure nta kintu kigaragara abuze cyangwa akeneye.
Icyo bivuze, ni uko amarira atari ibitembamubiri bisanzwe. Umwana ntaba azi ko arira nk’uburyo bwo kuvuga ikimuri ku mutima, kuko umutima we uba utarabasha gusobanura amagambo.
Kurira ku mwana ni imvugo. Amarira ni ijambo! Ni nk’aho umukuru yagafashe ijambo akavuga ati “nyamuneka mbabajwe n’iki, ndashaka iki n’iki cyangwa mwamfashije iki”.
Umwana arira aho yakavuze, amarira agatemba kugeza ubwo ayatangiriza ururimi nk’umureko, akumva akunyu karimo. Rimwe na rimwe ayo marira akamuhoza. Akenshi hari ubwo umwana arira yabona ntawe umwitayeho ngo amuhoze akibwiriza agahora.
Umwana arizwa n’uko hari ikimubabaje ashaka kugaragaza cyane ko yakwitabwaho. Ayo marira akagabanuka uko umuntu agenda akura, kuko kurira atari imvugo yumvikana, ahubwo kuvuga icyo ashaka ari byo byumvikanisha ikimubabaje cyangwa ikimushimishije.
Uko umwana akura iyo akomeje kujya arira babyita kwiriza. Abantu baba babona ko nk’aho yagakoresheje imvugo ngo asobanure icyo ashaka, akoresha kurira. Naho ku mwana muto ntibabyita kwiriza kuko biba bimukwiriye. Gukura kw’umuntu rero bitandukana no kwiriza.
Umukuru iyo abonye umwana arira aratabara akamubaza ikimuriza. Ibyo bigaterwa n’impuhwe zo kudashaka ko umwana arira agahogora. Umunyarwanda wise umwana we Mudahogora, ni ukumutongera ko narira atazabura umuhoza. N’andi mazina nk’umuhoza, afitanye isano no guhoza uwababaye cyangwa urira. Umwana ararira, abamuri hafi bati ihorere.
Amarira y’ibyishimo
Ku bakuru naho, nibura amarira abunga mu maso n’ubwo atatembera ku matama ngo uyarekeshe ururimi. Kenshi umuntu arwana no kuyahanagura ngo atamugera mu kanwa akamusubiza i bwana.
Nari nzi ko iyo umuntu yishimye cyane amarira ashoka nta rutangira. Inshuti zitaherukanaga hakaba ubwo zirira ugasanga umuntu yarigase amarira ya mugenzi we. Ayo ni amarira y’ibyishimo. Amarira y’ibyishimo abaho cyane. Tuyabona nko mu bukwe, cyane cyane iyo bariza abakobwa.
Umukobwa bakamuririmbira uturirimbo tumwibutsa urungano, tukamwibutsa ko agiye ahandi atamenyereye, ukabona umugeni araturitse ararize. Ntabwo wamenya ko kurira kwe biterwa no kubabazwa n’abo asize, cyangwa ari ugushimishwa n’aho agiye.
Ku bageni ba kera twumva ko hari ubwo umugeni bamushyingiraga ku muntu atanazi, koko bikamutera ubwoba ndetse amarira agashoka n’induru akayidehera. Bamuhozaga bamubwira bati urakuze ntukiri umwana, wirira wihogora ufite umugabo na nyokobukwe bazaguhoza. Bakamuhoza bagira bati ihorere uzabyara nawe ubone abo uhoza.
Ubuhamya butarimo amarira
Muri iyi myaka 24 ishize Igihugu n’isi bimaze twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, numvise ubuhamya bwinshi bw’abacitse ku icumu ry’iyo Jenoside. Muri ubwo buhamya, abacitse ku icumu, nka ba nyiramukubitwa, bavuga ubugome bwabakorewe harimo kwicwa urupfu rukabanga. Bakavuga ibyababayeho n’ibyabaye ku babo harimo kwicwa, ahanini bishwe nabi. Ubuhamya bw’abakuru muri bo, ahenshi buhera kure kugeza muri cya gihe cy’iminsi ijana.
Icyo nitegereje nkabona muri ubwo buhamya, ntaho wumva umuntu akubwira ibyamubayeho, ibyamukorewe, cyangwa ibyo yabonye, ngo wumve avugamo kuba hari igihe yarize cyangwa umuntu bari hamwe warize.
Yewe ni na gake cyane wumva mu buhamya ko n’abana barize. Mwibaze impinja zifite ababyeyi bahigwaga, ukumva ko batarariraga! Bakaruca bakarumira kandi hari impamvu nyinshi zagatumye barira. Ari inzara ari inyota ari no kurara rwantambi!
Nta mubyeyi wonsa wabona amashereka yo konsa azi ko kubaho kwe bigenwa n’Interahamwe. Honsa ufite ibyishimo n’icyizere. N’impinja zonkaga ba nyina bapfuye ntibariraga kubera ko babuze icyo bakura mu ibere ryumye! HARI ABANA BABAYEHO BARABAYE MURI UBWO BUZIMA! Harya, mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abanyarwanda bibuka ko ari Umunyarwanda wicwaga yicwa n’undi batagira icyo bapfa uretse icyiswe ubwoko bwazanywe na kavantara bugahabwa ikuzo na PARMEHUTU?
Ibyo numvise muri ubwo buhamya, kandi bwinshi, ari mu buzima busanzwe butarimo Jenoside, ni agahinda n’intimba byariza umuntu umunsi ukira. Benshi muri abo batanga ubuhamya, ntibarira. Abarira ni ababwumva bishyira mu mwanya w’abahigwaga n’abishwe.
Ese byumvikana bite ko uwabaye muri ubwo buzima bubi bikabije, adahuza akababaro ke ngo gaturitse imitsi y’amaso ngo izane amarira? Impamvu irahari. Ubuhamya bwa ba nyiramukubitwa buba buremereye ku buryo n’amarira asanzwe atari yo yashoka, ahubwo niba hari igitemba kiva mu maso, hakwiye kuba haza amarira avanze n’amaraso!
Siko bigenda ariko. Uko kutarira ku bagize agahinda n’intimba ntagereranywa byatumye nibaza byinshi byanshubije kure.
Harya ubundi amarira ni iki?
Baca umugani ngo ‘amarira y’umugabo atemba ajya mu nda’. Muri uyu mugani umugabo si igitsina ahubwo ni uwihangana kurira make agahora, cyangwa ntanarire rwose.
Ariko Rwanda, aho uzi AMARIRA ahera mu bantu bapfushije ababo batagira ingano nabo bakabaho batariho? Abanyarwanda bibuka ko hari igihe mu Rwanda amarira y’Abatutsi yakamye?
Mu Rwanda umuntu yabonye abe bicwa urubozo ntiyarira araceceka. Umubyeyi akabona bamutemera ikibondo imbere ntarire. Harya amarira adasesekaye ahongaho, ni urukundo ruke, cyangwa ni agahinda kadasanzwe? Niba akababaro na ko kazana amarira, akababaro karenze kwicirwa umubyeyi ubireba, umwana wawe agatabwa mu cyobo cyangwa mu mugezi akiri muzima ubireba, nturire, amarira aba ari he? Amarira yagiye he?
Amarira nasanze ari ay’ibyishimo kurusha agahinda. Aamarira akabamo urukundo kurusha urwango. Amarira abamo icyizere kurusha kwiheba! Nta marira y’agahinda n’intimba bikabije.
Amarira aratemba umuntu yapfushije uwe yarwaje, akamwitaho, akanamwihambira. Ariko, uwo muntu ntarizwe no kwicirwa abe mirongo ine, mirongo itanu, ijana n’amagana mu gihe gito cyane. Uwiciwe benshi muri Jenoside mu minsi ibiri, akabimenya, amaso ye yarumye! Ese agahinda karakabya kagakamya amaso? Igisubizo cyaba ari yego!
Ubusanzwe amarira ahambura umutima, akanahuza imitima y’abantu. Icyo kikaba aricyo gituma ubona hari urizwa no kubona undi arira. Ariko ubundi uwicwaga n’uwiciwe muri Jenoside bari kurira bigashoboka?
Politiki ishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside yakamije amarira
Mu byago bisanzwe umuntu ararira akabona abamuhoza. Muri icyo gihe, uwahigwaga ngo yicwe abakamuhojeje babaga bishwe, abandi ari abamukoba cyangwa nawe bashaka kumwica. Umututsi wagiraga amahirwe akabona umuhisha, kubw’umutekano w’umuhishe ntiyifuzaga kubona no kumva amarira ye.
Icyo kintu cyakamije amarira y’Abanyarwanda nasanze kiremereye cyo gatsindwa!
Uwarokotse kubera ko yari munsi y’imirambo, ntiyarize. Yari kurira se ngo imirambo y’abe imwumve? Umukobwa wasambanyijwe n’ubonetse wese ntiyarize. Nanze kubyita “ku ngufu” kuko ingufu bivuga imbaraga. Nta mukobwa wari utegereje kwicwa wagiraga imbaraga. Abamukoreraga ibya mfurambi babikoreraga uwapfuye agihumeka.
Hari uwo baciye intoki, ibiganza cyangwa izindi ngingo ntiyarira. Yewe na nyuma yo kurokoka Jenoside nta marira yari ahari kuko ubuzima bwari buriho ntibwari ubwo kurira! Umuntu wisuganya mu bihe nk’ibyo bibi nta marira amubamo!
Kwamburwa Ubumuntu
Uwababazwaga ntiyagombaga gutaka kuko ingengabitekerezo ya Jenoside uhereye mu gihe cya PARMEHUTU yabamburaga ubumuntu. Kimwe mu byiciro by’ibanze bya Jenoside ni ukwambura ba nyiramukubitwa ubumuntu (dehumanization). Ibyo ni intambwe ya mbere yo kwica itsinda rya ba nyiramukubitwa bahagaze.
Umututsi yambuwe ubumuntu yitwa amazina y’indwara. Yiswe umufunzo yitwa umusonga! Umututsi yiswe ndarusuma yitwa umwaku! Ibyo nta marira byasiga mu muntu!
Umututsi yiswe inzoka kandi inzoka ntirira. Yiswe inyenzi, yitwa umusundwe kandi ibyo nta marira bigira. Umututsi yiswe n’inda ubivuze ntiyabihanirwa kandi inda nta marira yayo nzi! Yaniswe n’ikirumirahabiri ye!
Ibyinshi muri ibi byigishijwe mbere y’uko u Rwanda rubona icyiswe ubwigenge na nyuma gato y’aho rububoneye.
Mu mategeko icumi y’urwango ikinyamakuru Kangura cyigeze kwandika harimo iryihariye ribuza Umuhutu uwo ariwe wese kugirira impuhwe Umututsi! Waririra uwabujijwe kukugirira impuhwe ngo bigende bite?
Uririye utagomba kumugirira impuhwe bimutera umujinjya, kuko atangira kwibaza ibyo urimo. Abona ari ugukabya ubutesi cyane ko bigishaga ko n’amazina Umutesi ari amatutsi!
Iryo tegeko ribuza Abanyarwanda bamwe kutagirira impuhwe abandi ryaje ryuzuza ibyo kubatesha agaciro bitwa ubukoko n’indwara hiyongeraho n’amategeko yigisha ko umubano hagati y’Umuhutu n’umwanzi we Umututsi udashoboka kubera kamere mbi y’Umututsi by’umwihariko ubushukanyi n’ibindi bisa nabyo.
Ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi bukibasira n’abandi bishe itegeko ryo kutabagirira impuhwe, hari hashize imyaka hafi 30 Anastase Makuza abwiye Abatutsi ngo nibahunge cyangwa bahore nibibananira bahore. Abakuze bazi ibyo ntawari kurira agomba guhora cyangwa kuruca akarumira agahebera urwaje.
Munyarwanda w’ubu n’uw’ejo, ibuka byo ufate icyemezo. Kurwanya Jenoside!
Tom Ndahiro