• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Editorial 08 Apr 2018 POLITIKI

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside mu Rwanda (IBUKA) watangaje ko wifuza ko abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kuzajya baburanishirizwa aho bikekwa ko bagikoreye.

Perezida wa Ibuka, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yatangarije icyo cyifuzo mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera kuri uyu wa 7 Mata 2018.

Uyu muhango wabaye nyuma y’urugendo rwo kwibuka ruzwi nka ‘Walk to Remember’ rwahuje abayobozi bakuru b’igihugu, Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, inshuti z’u Rwanda ndetse n’urubyiruko, aho rwavuye ku Nteko Ishinga Amategeko rugera kuri Stade Amahoro i Remera.

Prof, Dusingizemungu yavuze ko hari ibikorwa bikigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari, aho usanga hari ababikora bakanavutsa ubuzima abantu, asaba ko abo bigaragaweho bazajya baburanishirizwa aho babikoreye.

Yagize ati “Turacyabona ibikorwa bitwereka ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibikorwa binagera no ku rwego rukomeye rwo kuvutsa ubuzima. Ntituzahwema kubigaragagaza, ndakangurira abacitse ku icumu ku buryo bw’umwihariko, gufatanya n’inzego zitandukanye batanga byihuse amakuru arebana n’iyo ngingo.”

Yunzemo ati “Abakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside bakwiye kujya baburanira aho bivugwa ko baba baragikoreye, ibi byafasha cyane; uko imanza zigenda n’ibihano bitangwa bikwiye kujya bimenyekana, itanganzazamakuru rikabigiramo uruhare kugira ngo bigire isomo rikomeye rivamo.”

Uyu muyobozi yashimangiye ko bamwe mu bagaragarwaho ingengabitekerezo ya Jenoside usanga ari ababa barahamijwe icyaha cya Jenoside barafunzwe bakarangiza ibihano.

Yavuze ko baba bakwiye kwigishwa uko bikwiye mbere y’uko bajya mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Hari igihe usanga ari abafunguwe, barangije igihano cyabo muri gereza, ubu ngubu hari impaka ku mitegurire y’abasohoka muri gereza barangije igihano baba bagomba kujya kubana n’abandi muri sosiyete abacitse ku icumu bifuza ko imitegurire yihariye yabaho ndetse n’abo uwo ufunguwe agenda asanga bagategurwa, abagize umuryango we, abacitse ku icumu ndetse n’abandi.”

Yanagarutse ku kibazo cy’abantu bakatiwe igihano nsimburagifungo cya TIG ndetse n’abakatiwe ibindi bihano batabikoze bagahitamo kwimukira kure y’iwabo, asaba abantu bose guhanahana amakuru kugira ngo babashe gufatwa.

Muri iri joro kandi hanatanzwemo ubuhamya butandukanye burimo ubwa Numukobwa Assoumpta warokotse Jenoside ndetse na Kayiranga Isidole warokoye abana batatu mu yahoze ari Komine Gishyita ku Kibuye.

2018-04-08
Editorial

IZINDI NKURU

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Gen Emmy Ruvusha niwe muyobozi mushya w’ingabo za RDF ziri muri Mozambique

Editorial 21 Aug 2024
Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

Editorial 14 Apr 2019
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Editorial 12 Mar 2018
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Editorial 18 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri
Amakuru

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Editorial 08 Apr 2024
Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupfumu wari umaze imyaka 7 asambanya umwana we akanamutera inda, yafashwe

Editorial 13 Mar 2018
Bisi zizibagiza Agahinda n’ Imikorere mibi ya ONATRACOM ziratangira kujya mu byaro
Mu Mahanga

Bisi zizibagiza Agahinda n’ Imikorere mibi ya ONATRACOM ziratangira kujya mu byaro

Editorial 06 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru