Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye itangizwa ry’Inama ya Commonwealth mu Ngoro y’Ubwami bw’u Bwongereza bwagutse, Buckingham Palace, yafunguwe ku mugaragaro n’Umwamikazi Elizabeth II.
Mu bandi bayobozi bo muri Afurika bitabiriye iyi nama, barimo nka Perezida Muhammadu Buhari wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Yoweri Museveni wa Uganda na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.
Igikomangoma Charles uyobora Wales wabimburiye abandi, yavuze ko ari ibyishimo kubona abayobozi bakomeye bakoraniye mu Bwongereza, avuga ko iyi nama ishimishije cyane ko ibaye ikurikira imikino ya 21 ya Commonwealth yabereye muri Australia, yitabirwa n’ibihugu bigera kuri 71.
Yavuze ko ku bwe Commonwealth ari umuryango uhamye, agaruka ku buryo wamubereye ikintu gikomeye guhera ku ruzinduko rwa mbere yagiriye mu gihugu cya Malta, ubwo yari afite imyaka itanu gusa. Icyo gihe ngo yagize amahirwe yo guhura no kuganira n’abantu bari bakomeye muri uyu muryango barimo Robert Menzies wabaye Minisitiri w’Intebe wa Australia; Kwame Nkrumah wayoboye Ghana; Keith Holyoake wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand; Jomo Kenyatta; Pierre Trudeau; Kenneth Kaunda; Julius Nyerere; Lee Kuan Yew n’abandi.
Yakomeje agira ati “Ihereye ku musingi abo bagabo bubatse, Commonwealth ya none ifite akamaro gakomeye mu guhuza ibihugu biyigize, kubaka imibanire myiza hagati y’abaturage babyo no kububakira Isi itekanye. Ndifuza ko iyi nama y’Abakuru ba za Guverinoma itazagaragaza isano ibihugu byacu bifitanye gusa, ahubwo izerekana n’icyo imariye abaturage bayo, mu gushaka ibisubizo ku bibazo bihari no gutuma ibyifuzo byabo bigerwaho.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yavuze ko ari iby’igiciro kwakira iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu, itaherukaga kubera mu Bwongereza mu myaka igera hafi kuri 40 ishize.
Yagize ati “Mu myaka myinshi ishize, uyu muryango wagiye uhuriza hamwe ibihugu, ibikiri bito n’ibimaze igihe, ibifite ubuso bunini n’ibito, hagamijwe kwishimira isano duhuriyemo no gukorera inyungu dusangiye. Hari ibibazo byagiye bibamo, ibyiza byagezweho ndetse n’ibibi. Ariko nizera n’umutima wanjye wose ko hari ibyiza byinshi Commonwealth ishobora gukora.”
Yavuze ko muri iyi ngoro mu 1949, Se, Umwami George VI, yicaranye n’abakuru ba za Guverinoma bakemeza amasezerano ya London yashyizeho Commonwealth y’uyu munsi, icyo gihe yari igizwe n’ibihugu umunani. Yabajije niba mu 1952 ubwo uyu Mwamikazi yatangiraga kuyobora Commonwealth, hari uwatekerezaga ko ishobora kuzaba umuryango ukomeye w’ibihugu 53, ugizwe na miliyari 2.4 z’abaturage.
Yagize ati “Ubu turi umwe mu miryango ikomeye ku Isi, Ihuriro ry’abakorerabushake bumva neza inyungu ziri mu guhanahana ibitekerezo n’ubunararibonye no kubaha igitekerezo cya mugenzi wawe. Turi kugenda kandi turushaho kugira imbaraga uko umwaka utashye.”
“Inyungu zirigaragaza. Kurushaho kwita ku bucuruzi hagati y’ibihugu byacu biri kudufasha twese kugera ku buryo bushya bwo gukora ubucuruzi. Gahunda zindi zigenda zishyirwaho nazo zerekanye uburyo turamutse dushyize hamwe dushobora kuzana impinduka ku ruhando rw’Isi.”
Muri iyi nama y’iminsi ibiri, byitezwe ko mu ngingo zizaganirwaho harimo izijyanye no kurengera inyanja zitandukanye, umutekano w’ikoranabuhanga, ubucuruzi n’uzasimbura Umwamikazi Elisabeth II ku buyobozi bwa Commonwealth.
Umwamikazi yabaye nk’uvuga ko yifuza ko Igikomangoma Charles cya Wales ari we wakomeza izi nshingano, gusa umwanzuro uzatangazwa kuri uyu wa Gatanu. Umwamikazi Elizabeth we uri mu za bukuru, ntacyemerewe gukora ingendo ndende, ku buryo akenshi ahagararirwa n’Igikomangoma Charles.
Umwamikazi Elizabeth II yagize ati “Nifuza ko Commonwealth yakomeza gutanga imbaraga n’iterambere ku bazadukomokaho, umunsi umwe ikazemeza ko Igikomangoma cya Wales yazakomeza uwo murimo ukomeye data yatangiye mu 1949.”
Yavuze ko amufitiye icyizere ko azatuma Commonwealth iba umuryango womora kandi ugatanga icyizere kuri buri wese.
Mu Bwongereza, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi barimo Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yanagiranye ibiganiro n’Igikomangoma Harry.
Perezida Kagame kandi yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Uhuru Kenyatta na Cyril Ramaphosa mu Ihuriro ry’Ubukungu ry’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, mu kiganiro cyareberaga hamwe niba iterambere rya Afurika riri mu nzira nziza hibandwa cyane ku buhahirane n’ishoramari.
Yanitabiriye ibiganiro ku ntege nke z’ibihugu, iterambere ry’ubukungu n’amajyambere, ikiganiro cyayobowe na David Cameron wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.