• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Rayon Sports yakiriwe n’amagana y’abafana ubwo yavaga i Maputo

Ubwanditsi 20 Apr 2018 IMIKINO

Nyuma yo gusezerera ikipe ya Costa do Sol yo muri Mozambique mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup igahita igera mu matsinda y’iyi mikino, Rayon Sports yagarutse mu Rwanda mu gicuku yakirwa n’abantu benshi.

Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018 ni bwo Rayon Sports yakinnye umukino wo kwishyura na Costa do Sol mu gihugu cya Mozambique aho iyi kipe ikomoka, umukino waje kurangira ikipe ya Costa do Sol itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Gusa ikipe ya Rayon Sports ikaba ari yo yageze mu matsinda ya CAF Confederations Cup kuko umukino ubanza yari yayitsinze ibitego 3-0 bivuze ko yakomeje ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Iyi kipe ikaba yageze mu Rwanda ahagana saa 00:45’ zo murukerera kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Mata 2018, ariko yasohotse saa 01:40 aho bageze ku kibuga cy’indege basanga abafana benshi b’iyi kipe baje kubakira n’ibyishimo byinshi ni na ko kandi hari n’abandi hanze y’ikibuga bangiwe kwinjira kuko batari gukwirwamo bose.

Tombola y’uko amakipe azahurira mu matsinda y’iri rushanwa iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Mata 2018 i Cairo mu Misiri. Amakipe yamaze gushyirwa mu dukangara tune bitewe n’urwego amashampiyona akinamo ariho.

Agakangara ka mbere karimo, USM Alger (Algeria), Al-Hilal (Sudan), AS Vita Club (DR Congo) na Enyimba (Nigeria). Aka kabiri karimo ASEC Mimosas (Cote d’Ivoire), Young Africans (Tanzania) na CARA Brazzaville (Congo Brazaville).

Aka gatatu karimo Williamsville AC (Cote d’Ivoire), Al-Masry (Misiri), Aduana Stars (Ghana) na Gor Mahia (Kenya) mu gihe aka nyuma karimo Djoliba (Mali), Raja Casablanca (Maroc), RS Berkane (Maroc), UD Songo (Mozambique) na Rayon Sports (Rwanda).

Amafoto y’uko byari byifashe mu muhanda Kanombe-Nyamirambo

Amafoto:igihe 

2018-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Abangavu b’u Rwanda bari munsi y’imyaka 20 mu mukino wa Cricket bakomeje guhesha ishema urwababyaye muri Afurika y’Epfo

Ubwanditsi 17 Jan 2023
Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027

RUSHYASHYA 20 May 2026
Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Ubwanditsi 26 Apr 2022
50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

50% y’Amafaranga azava ku mikino ya nyuma y ‘lgikombe cy’Amahoro 2023 azafasha abagizweho ingaruka n’ibiza

Ubwanditsi 24 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba
Amakuru

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Ubwanditsi 20 Apr 2017
Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa
Amakuru

Congo-Kinshasa: AFC/M23 yatangaje ibikenewe byose mbere y’uko Ikibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa

RUSHYASHYA 27 Nov 2025
AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena
Amakuru

AMAFOTO – Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye igitaramo cya John Legend cyabereye muri BK Arena

Ubwanditsi 22 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru