• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ngoma: Ibisasu bibiri byatahuwe mu bitaro bya Kibungo

Ubwanditsi 28 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibungo biherereye mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, hamaze gutegurwamo ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa Grenade.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo, Dr Williams Namanya, yabwiye itangazamakuru  ko byatahuwe mu nzu y’icumbi ry’abashoferi.

Yagize ati “Nibyo, byabonetse mu cyumba abashoferi bararamo. Ubwo twihutiye guhamagara inzego z’umutekano, baraza barabitwara, ubu baracyakurikirana kureba uwaba yabizanyemo.”

Dr. Namanya William uyobora ibi bitaro bya Kibungo yagize ati “Ubu umutekano umeze neza nta kibazo, nta murwayi wigeze ahungabana.”

Amakuru atugeraho aremeza ko hari bamwe mu bakozi b’ibi bitaro bajyanywe kuri Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperereza kuri ibi byaha.

Ubuyobozi bw’ibitaro bwanze  gutangaza  amazina y’abajyanywe mu iperereza,  ariko amakuru  yamenyekanye ni uko  bamwe mu bakora kuri ibi bitaro bavuga  ko abashoferi ari bo batwawe n’inzego z’umutekano.

Kugeza ubu akazi kari gukorwa nk’uko bisanzwe, abarwayi barimo kuvurwa, gusa bamwe mu bafite abarwayi  mu bitaro bavuga  ko babonye abasirikare n’abapolisi baza mu bitaro ariko batigeze bamenya ibyabaye.

Kukibazo cy’uko  ibitaro byaba bidacungiwe umutekano ku buryo bumeze neza ?

Umuyobozi w’Ibi bitaro ati “Ntabwo aribyo, ikindi kandi navuga ni uko umutekano umeze neza, abarwayi bakomeze bagane ibitaro nk’uko bisanzwe.”

Ni ubwa mbere ikibazo nk’iki kigaragaye muri ibi bitaro bya Kibungo, ntibyoroshye kumenya igihe ibi bisasu byari bimaze muri ibi bitaro.

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za Loni kirashinja igisirikari cya Kongo kwica, gusahura abaturage no gusambanya abagore ku ngufu. Nta ruhare rw’u Rwanda mu bibera muri Kongo rwagaragajwe.

Ubwanditsi 25 Jun 2022
Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Rushyashya yashyize hanze Kayumba na Sisulu mu mibanire y’u Rwanda na Afurika y’epfo

Ubwanditsi 11 Dec 2018
Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Uganda n’Umubiligi Filip Reyntjens basabaga u Bubiligi guhagarika inkunga butera u Rwanda, basebye ubwo ibihugu byombi byasinyanaga amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi 14 Aug 2021
Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Mu ruzinduko rw’Akazi: Perezida wa Pologne, Andrzej Duda n’umugore we, Agata Kornhauser-Duda bageze mu Rwanda

Ubwanditsi 06 Feb 2024

Igitekerezo kimwe

  1. Damas
    July 25, 20189:43 am -

    Uruhare rwawe nanjye rurakenewe nkurubyiruko mugukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe, iterambere by’igihugu cyacu.

    Musome
    Ndabakunda.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame
POLITIKI

Ndi Perezida kubera icyemezo cy’Abanyarwanda-Kagame

Ubwanditsi 03 Nov 2017
Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga  Umwami Kigeli
ITOHOZA

Ibibazo bibazwa Mukamugema umaze kugaragaza urwango yangaga Umwami Kigeli

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa
Amakuru

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru