Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, arasaba bagenzi be gukora cyane mu gihe bakiri ku buyobozi, umusaruro batanga ukazafasha abaturage mu bihe bizaza.
Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim gihabwa umuyobozi w’indashyikirwa muri Afurika, wabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi bari bahagarariye ibihugu byabo gukora cyane.
Agira ati “Mu gihe tuba tukiri mu myanya y’ubuyobozi, tugomba gukora cyane, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu, n’ubwo byaba bivunanye bwose, ubuyobozi ni icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo”.
Iki gihembo kigenwa na Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari, kuri iyi nshuro cyegukanwe na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Perezida Kagame arashimira Ellen Johnson Sirleaf, ngo kuba yaratoranyijwe akaba yahawe iki gihembo, ngo ni uko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi mu bihe byari bigoye.
Ati “Ndashimira Ellen Johnson Sirleaf watorewe guhabwa igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa cyitiriwe Ibrahim cya 2017. Kuba ariwe itsinda ribishinzwe ryahisemo ni uko yageze ku bikorwa by’intangarugero igihe yayoboraga Liberia mu bihe bikomeye,… Nongeye gushimira uwahawe igihembo, abagize Inama Nyobozi n’abandi bakozi boze b’umuryango ‘Mo Ibrahim Foundation’, ku kazi keza mukorera umugabane wacu”.
Yakomeje avuga ko ubuyobozi ari icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo ngo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo.
Ellen Johnson Sirleaf wahawe iki gihembo ni umukecuru w’imyaka 79, yabaye Perezida wa Liberia kuva ku wa 16 Mutarama 2006 kugeza ku wa 22 Mutarama 2018, ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya n’icyamamare muri ruhago, George Weah.
Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze guhabwa abantu batanu gusa barimo Ellen Johnson wa Liberia (2017), Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014), Perezida Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008), Perezida Joaquim Chissano wa Mozambique (2007).