• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Editorial 28 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, arasaba bagenzi be gukora cyane mu gihe bakiri ku buyobozi, umusaruro batanga ukazafasha abaturage mu bihe bizaza.

Ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim gihabwa umuyobozi w’indashyikirwa muri Afurika, wabereye i Kigali ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yasabye abandi bayobozi bari bahagarariye ibihugu byabo gukora cyane.

Agira ati “Mu gihe tuba tukiri mu myanya y’ubuyobozi, tugomba gukora cyane, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu, n’ubwo byaba bivunanye bwose, ubuyobozi ni icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo”.

Iki gihembo kigenwa na Mohamed Ibrahim umuherwe w’icyamamare ukomoka muri Sudan, gifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadolari, kuri iyi nshuro cyegukanwe na Ellen Johnson Sirleaf wahoze ari Perezida wa Liberia.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Perezida Kagame arashimira Ellen Johnson Sirleaf, ngo kuba yaratoranyijwe akaba yahawe iki gihembo, ngo ni uko yakoze ibikorwa by’indashyikirwa kandi mu bihe byari bigoye.

Ati “Ndashimira Ellen Johnson Sirleaf watorewe guhabwa igihembo cy’umuyobozi w’indashyikirwa cyitiriwe Ibrahim cya 2017. Kuba ariwe itsinda ribishinzwe ryahisemo ni uko  yageze ku bikorwa by’intangarugero igihe yayoboraga Liberia mu bihe bikomeye,… Nongeye gushimira uwahawe igihembo, abagize Inama Nyobozi n’abandi bakozi boze b’umuryango ‘Mo Ibrahim Foundation’, ku kazi keza mukorera umugabane wacu”.

Yakomeje avuga ko ubuyobozi ari icyubahiro n’inshingano. Igipimo cyabwo ngo kireberwa mu byo bukorera kandi bugeza ku baturage, mu buryo babwiyumvamo, no mu cyizere bagirira inzego zitandukanye zabwo.

Ellen Johnson Sirleaf wahawe iki gihembo ni umukecuru w’imyaka 79, yabaye Perezida wa Liberia kuva ku wa 16 Mutarama 2006 kugeza ku wa 22 Mutarama 2018, ubwo yasimburwaga kuri uyu mwanya n’icyamamare muri ruhago, George Weah.

Kuva iki gihembo cyatangira gutangwa mu 2006, kimaze guhabwa abantu batanu  gusa barimo Ellen Johnson wa Liberia (2017), Hifikepunye Pohamba wayoboye Namibia (2014), Perezida Pedro Pires wa Cap Verde (2011), Perezida Festus Mogae wa Botswana (2008), Perezida Joaquim Chissano wa Mozambique (2007).

Perezida Kagame n’abandi bayobozi bari bitabiriye umuhango wo gutanga igihembo cyitiriwe Mo Ibrahim i Kigali

2018-04-28
Editorial

IZINDI NKURU

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Interahamwe n’ibigarasha byabaga muri Zambiya byatangiye gukwira imishwaro nyuma y’aho polisi y’icyo gihugu n’iy’u Rwanda ziyemereje gufatanya mu guhashya abanyabyaha

Editorial 21 Dec 2020
Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Wari uzi ko gutera Gatarina [ Kondo] mu karere byatangiriye muri Uganda?

Editorial 05 Dec 2018
AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

AMANOTA YASOHOTSE : “SMS” n’urubuga rwa REB nibyo biri kwifashishwa mu kureba amanota y’bizamini

Editorial 09 Jan 2018
Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Col Byabagamba na Rusagara byavugwaga ko batorotse gereza basubiye mu rukiko

Editorial 22 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi
Mu Rwanda

Karegeya Alfred w’i Remera yateye agahinda gakomeye Ababyeyi

Editorial 17 Oct 2017
Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Andi makuru agaragaza uburyo CMI na RNC barimo guhatira abanyarwanda kwinjira mu gisirikare cya Kayumba

Editorial 29 Apr 2019
Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa
HIRYA NO HINO

Amerika yagabye igitero gishya mu ntambara y’ ubukungu irwana n’ Ubushinwa

Editorial 19 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru