• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Ikinamico : Burundi uwavuze ko bazaroha ‘abakeba’ yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Ikinamico : Burundi uwavuze ko bazaroha ‘abakeba’ yakatiwe gufungwa imyaka itatu

Editorial 02 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urukiko Rukuru mu Burundi, kuri uyu wa Mbere, rwakatiye gufungwa imyaka itatu umugabo witwa Melchiade Nzopfabarushe wo muri Komine Kabezi mu Ntara ya Bujumbura Rurale, uheruka gukoresha imvugo ko umuntu wese uzanyuranya n’ibyo leta ishaka mu ivugururwa ry’itegeko nshinga atazihanganirwa, bazarohwa mu mazi .

Nzopfabarushe yabaye umwe mu bakozi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu ndetse yabaye umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka CNDD-FDD.

Ayo magambo yagiye hanze mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uwo mugabo ari mugace kitwa Migera kuwa 15 Mata, avuga amagambo yafashwe nk’agamije gucamo ibice Abarundi.

Icyo gihe yavuze ko umuntu w’umukeba uzigisha ibitandukanye n’ibyo igihugu cyifuza, ati “twebwe ntituri kumwe! Turamukarabye.”

Yongeyeho ati “Tuzamushyira muri Karonge tumanurire muri Tanganyika bigire iyo bashaka. [Amashyi menshi]. Sibyo? Abashaka kujya mu bwato, tuzabubaha. Na kare amafi yari yabuze hano iwacu, muri aya mazi yacu, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru. Ubwo ni ubutumwa.”

Ubuyobozi mu Burundi bwahise bumuta muri yombi, aza no kugezwa mu rukiko ashinjwa “imvugo zigumura abaturage, kubangisha ubutegetsi buriho no gukwiza ibihuha.”

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko mu iburanisha, Nzopfabarushe atahakanye imvugo yakoresheje ariko agasobanura ko yazikoresheje nk’umunyapolitike agamije guha umurongo mwiza abaturage bo mu gace avukamo.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko iki gihano kigomba kubera isomo n’abandi Barundi bashoboraga gutekereza ko mu Burundi hari umuco wo kudahana. Gusa Avoka we, Alexandre Ndikumana, yatangaje ko batanyuzwe n’imikirize y’urubanza, bagomba kujurira.

Iki gikorwa kibaye mu gihe mu Burundi hari umwuka ushyushye muri politiki kubera kamarampaka itegerejwe ku wa 17 Gicurasi, hatorwa ku ivugururwa ry’itegeko nshinga rishobora gusiga Pierre Nkurunziza yemerewe gukomeza kuyobora u Burundi kugeza mu 2034.

Nyuma y’amagambo ya Nzopfabarushe, ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD ryahise ryitandukanya nawe, rivuga ko “ryatunguwe no kumva amagambo yatangajwe ko ari aya Melchiade Nzopfabarushe, ashobora guhungabanya ubumwe n’imibanire y’Abarundi,” cyane ko ngo binyuranye n’ibitekerezo ishyaka rigenderaho.

Ryakomeje rigira riti “Ishyaka rirasaba Abarwanashyaka baryo kurangwa n’ubworoherane muri poliitiki, rikanasaba inzego z’ubutabera gukurikirana iki kibazo.”

Muri kamarampaka, biteganywa ko imyaka ya manda y’Umukuru w’igihugu izava ku myaka itanu ikaba irindwi. Rizaba rigena ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda ebyiri zikurikiranya z’imyaka irindwi idashobora kongerwa, ariko hatarebwe ku byabaye mbere y’uko rivugururwa.

Perezida Nkurunziza ari ku butegetsi guhera mu 2005 ariko manda aheruka gutorerwa yateje ikibazo gikomeye mu 2015, ku buryo habaye imyigaragambyo y’abatarayemeraga, banagerageje kumuhirika ku butegetsi birapfuba, irangira abaturage amagana bishwe naho abasaga 400,000 bagana iy’ubuhungiro mu bihugu by’ibituranyi birimo u Rwanda

2018-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018
Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Umunyauganda arahamya ko Inama ya Gatuna ari igipimo nyakuri kuri Museveni

Editorial 02 Mar 2020
Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Editorial 30 Jan 2019
Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Editorial 22 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021
Amakuru

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Editorial 20 Oct 2021
Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 08 Kanama 2018

Editorial 09 Aug 2018
Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera
INKURU NYAMUKURU

Addis Ababa : Perezida Kagame yitabiriye Ihuriro Nyafurika ry’Abashoramari n’Abikorera

Editorial 30 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru