Ivangura mu kazi rigamije guheza abagore ku myanya ikomeye ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ni rimwe mu masubyo agomba kujanjagurwa byihutirwa kuko bamwe mu bahakora bahamya ko bimaze kuba umuco mubi utonesha abagabo ugasuzugura ubushobozi bw’abagore.
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, amaze kwandikirwa amabaruwa menshi harimo abiri yasinyweho n’abagore bamusaba ko yakemura iki kibazo bita ‘agasuzuguro no gufatwa nabi’.
Ayo mabaruwa atandukanye yabonywe na Mail & Guardian, harimo imwe yo ku wa 25 Mutarama, yasinyweho n’abagore 37, igira iti “Twebwe, abakozi b’igitsina gore bakora muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, tubabajwe bikomeye n’ivangura mu kazi ryibasira abakozi b’abagore bakora muri komisiyo.”
Iyo baruwa ikomeza igira iti “Kwigirira icyizere muri komisiyo by’umwihariko muri twe abakozi b’abagore biri hasi cyane, kandi bizakomeza kugabanuka kuko nta gisubizo ubona giteganyijwe.”
Aba bagore bavuga ko ikibazo nyamukuru ari ivangura riba mu gushaka abakozi muri komisiyo, aho abagore bashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye (Senior role) ahubwo igahora ihabwa abagabo.
Bavuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano, rifatwa nk’irikomeye muri AU.
Bati“Iyi mikorere ya Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano yo kugenera imyanya abagabo gusa hanyuma igaheza ndetse ikanasuzugura abagore, igomba guhagarara burundu. Igomba kugirwa icyaha muri AU.”
Iri shami riyobowe na Smail Chergui, niryo ryonyine muri Komisiyo ya AU, ridafite umugore uyoboye agashami ako ariko kose.
Indi baruwa yandikiwe Faki kuwa 14 Gashyantare, kimwe n’izindi zigaragaza byinshi ku bibazo biri mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano.
Iyi yasinywe n’abayobozi bakuru batanu bo mu ishami rishinzwe imiyoborere n’abakozi, ishinja Chergui, gukoresha nabi ububasha afite binyuze mu guha imyanya aba ashaka, kwivanga mu bizamini by’ibiganiro (interview) no mu bijyanye no gushaka abakozi.
By’umwihariko batunga urutoki mu bitarubahirijwe ubwo hashyirwagaho umuyobozi w’agateganyo ushinzwe agashami ko gucunga Ibiza ndetse no mu gushyiraho ushinzwe gukumira amakimbirane no gutanga umuburo.
Iyo baruwa igira iti “By’akamenyero Komiseri wenyine yongera gusuzuma lisiti, agahindura itonde, agakuramo amwe mu mazina akongeramo andi, kandi ibi byabaye ubuziraherezo. Ibikorwa bye byasubije hasi iri shami ry’ingenzi muri Komisiyo.”
Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya AU, Ebba Kalondo, yavuze ko nubwo adashobora kugira icyo mvuga agendeye ku mabaruwa yashingiweho handikwa inkuru, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe atazihanganira na rimwe igisa n’ihohoterwa cyose.
Yagize ati “Uburinganire no guteza imbere abagore mu Muryango ni ikintu cy’ingenzi cyitabwaho cyane. Muri Mutarama uyu mwaka inama y’Abakuru b’Ibihugu yafashe umwanzuro wo gushyiraho intego z’uburinganire mu nzego zose z’umuryango bitarenze mu 2025.”
Yakomeje agira ati “Buri kirego cy’uwari we wese n’ahari ho hose mu muryango gihabwa agaciro kandi kigakorwaho iperereza ryimbitse. Buri kirego kandi ni ukutwibutsa ko hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo abantu bagire uburenganzira bungana aho bakorera.”
Abakora muri Komisiyo ya AU n’abigeze kuyikoramo yaba abagabo n’abagore bahamya ko ibyatangajwe muri ariya mabaruwa ari ukuri, nubwo batemeye gutangazwa amazina.
Hari benshi batangaza ko Faki arimo gufata ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye no gutanga akazi mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano rya AU, harimo no guhagarika by’agateganyo ibijyanye no gushaka abakozi bakuru kugeza ibi bibazo bikemutse.
Ku rundi ruhande ariko azitirwa n’uko Komisiyo ya AU yubatse, aho Umuyobozi Mukuru wayo, umwungirije n’abandi ba komiseri umunani batorwa n’ibihugu bigize umuryango. Bikaba bitamushobokera kugira ijambo rikomeye kuri Komiseri wakoze amakosa.
Icyakora iki ni ikibazo agomba gukemura, kuko mu ibaruwa yo kuwa 14 Gashyantare, yagaragarijwe ko afitiwe icyizere cyo gukemura ibibazo bimaze imyaka, byakuze cyane ku ngoma ya Dlamini Zuma yasimbuye.