Mu itangazo ikinyamakuru Rushyashya gifitiye kopie rivugako guharanira impinduka bitangirira mu gikari, bityo Padiri Nahimana Thomas akaba yeretswe umuryango nyuma yo kunanirwa kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.
Padiri Thomas Nahimana yakorewe Coup d’Etat nyuma y’igihe kirekire ayobora ishyaka Ishema. Nahimana yaje kwinjira mu bikorwa bya politiki ku buryo bugaragara ku wa 28 Mutarama 2013 ashinga ishyaka yise “Ishema ry’u Rwanda” aribera umuyobozi mukuru, akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru “Le Prophète.fr”. Azwiho cyane amagambo y’urwango, ivangura rishingiye ku moko, akaba yanga urunuka Abatutsi n’ubuyobozi buriho mu Rwanda.
Nk’uko byari byatangajwe kuwa gatanu tariki ya 04/05/2018, ku cyumweru tariki ya 06/05/2018 abagize ubuyobozi bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda bateraniye mu mwiherero udasanzwe mu mujyi wa Paris mu Bufaransa. Hatowe kandi Komite nshya y’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka Ishema ry’u Rwanda ku buryo bukurikira :
Perezidante : Madamu Nadine Claire KASINGE , Visi Perezida : Bwana Chaste GAHUNDE
Umunyamabanga nshingwabikorwa : Bwana Vénant NKURUNZIZA Umubitsi : Madamu Virginie NAKURE
Bwana Vénant NKURUNZIZA Umunyamabanga nshingwabikorwa
Ibi bibaye nyuma y’aho mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twabagejejeho inkuru yavugaga ko Abdallah Akishuli wari Umushinjacyaha Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe yeguye kuri uyu mwanya ndetse no mu bikorwa byose by’iyi guverinoma. Icyo gihe akaba yaravuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubitekerezaho neza.
Nyuma ye undi witwa Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nawe yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.
Ibi byemezo byaje bikurikira ibya Muzungu Pierre, na bagenzi be basezeye mu ishyaka Ishema party, nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, ndetse na Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi. Mugusezera abayoboke be bagira bati : “Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.
Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho [Jenoside], ngo yo kwihorera kucyo yita akarengane avuga ko gakorerwa rubanda [abahutu].
Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.
Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.
Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,”
Ibi byose biterwa n’uko Padiri Thomas Nahimana yigaruriwe n’agatsiko k’ Abagore yagize abe ndetse akabinjiza mu kiswe Guverinoma ya baringa, kuburyo ntamugabo ugira ijambo muri iyo ngirwa guverinoma. Mwibuke ko bamwe muri abo bagore be harimo Mme Nadine Claire Kasinge, yasenyeye urugo kugeza naho bagendana umwana w’uruhinja mu ntoki ngo bari mu bikorwa bya Politiki byo kurwanya Leta y’u Rwanda kandi ibi akabikora umugabo wa Nadine Claire Kasinge atabizi.
Undi ni Jeanne Mukamurenzi babyaranye umwana yarangiza akamujugunya, ntamuhe n’indezo cyangwa nibura ngo amuhe akanya muri iyo guverinoma ya baringa.
Ntuvuge impinja yataye i Cyangugu zitagira kivurira zirerwa na Leta mu mashuri muri ya gahunda yayo y’imyaka 12, kuri buri mwana.
Claire Nadine Kasinge ni muntu ki ?
Uwasimbuye Nahimana k’ubuyobozi bw’ishyaka, ni Claire Nadine Kasinge, akomoka muri Kigali-Remera hafi ya stade Amahoro, ababyeyi be bakaba baraguye kuri bariyeri barimo kubuza impunzi kwinjira kuri stade amahoro aho ingabo za RPF zarimo kubahungishiriza. Claire Nadine Kasinge wari muto muri icyo gihe yaje kujya hanze y’igihugu mu gihugu cya Canada ari naho aba kugeza ubu , yaje kwinjira mu bikorwa bya Politiki agamije kwihorera kuri RPF -Inkotanyi ashinja urupfu rw’ababyeyi be.
Muntangiriro z’umwaka ushize 2017, yaje mu Rwanda ari kumwe na padiri Tomas Nahimana bagarukira i Nairobi Nadine yaje gusubira inyuma dore ko yarimo kotswa igitutu n’umugabowe ndetse n’amasade ya Canada ngo agarure umwana kuko umwana afite ubwenegihugu bwa Canada, mu busanzwe umugabo wa Kansinge ni umunyarwanda usanzwe akora akazi k’ubusekirite bivugwa ko yanabaye mu gisilikare cy’ingabo za leta ya Canada, ariko Kansinge yahisemo kugenda atamubwiye asiga umugabo kuburinzi, yirukankana n’ inshoreke ye Nahimana ngo bagiye gukora politiki mu Rwanda.
Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7
Nyuma aza guhura n’uruva gusenya asiga Nahimana ku kibuga cy’indege Nairobi , asubira muri Canada aciye mu Bufaransa, Kansinge ni umwe mu bayobozi b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bivugwako afitanye urukundo rw’ibanga na Thomas Nahimana, ariko rwaje kuyoyoka nyuma yaho Tomas akusanyirije inkunga abeshya abayoboke ko agiye gutsinda amatora mu Rwanda, bagataha mu Rwanda bakaza kwihorera.