Kuri uyu wa Kabiri Ikigo cy’igihugu cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro(Uganda Revenue Authority) cyatangaje ko hemejwe umusoro uzajya utangwa n’amadini ya Gikirisitu na Islam kubera ko yungukira cyane mu kugurisha ibitabo by’Ijambo ry’Imana aribyo Bibiliya na Korowani.
Komiseri mukuru wa Uganda Revenue Authority witwa Doris Akol mu kwezi gushize yavuze ko bibabaje kuba Leta yaratinze gushyiraho umusoro kuri Bibiliya na Korowani kuko ngo amadini yungukira cyane mu kugurisha ibi bitabo.
Daily Monitor ivuga ko kuri Bibilya cyangwa Korowani izajya igurishwa muri Uganda izajya itangwaho umusoro wa Leta.
Abanyamadini bamaganye uriya musoro bavuga ko byaba ari ugukabya ‘gusoresha Ijambo ry’Imana’
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Abasilamu bo muri Uganda ryitwa Uganda Muslim Supreme Council witwa Ramathan Mugalu yavuze ko Leta ya Uganda yarengereye cyane kuko yatangiye kwishyuza umusoro ku ijambo ry’Imana.
Joshua Kitakule uyobora Inama nkuru y’ihuriro ry’amadini muri Uganda we yagize ati: ” Ibi bitabo ntitubirangura ngo tubicuruze. Kubishyiriraho umusoro ni ugukabya cyane.”
Bibiliya muri Uganda ubu igura amashilingi ya Uganda ibihumbi cumi n’umunani(18 000 UGsh). Uyu musoro ngo ushobora kuzatuma igiciro cya biriya ‘bitabo bitagatifu’ kizamuka.