Urubanza ruregwamo Barahira Tito na Ngenzi Octavien bombi bayoboye Komini Kabarondo bakaba bashinjwa Jenoside rugeze mu bujurire i Paris. Nyuma yo kuba ruhagaze iminsi 10 (4-14 Gicurasi ) ku mpamvu z’uburwayi n’abunganizi bifuzaga kugera ahakorewe icyaha, kuri uyu wa mbere rwasubukuwe.
Ibindi byagarutsweho mu rukiko :
-Kwica abana niko gutsemba, n’uwari mu nda yahawe ubwoko aricwa, Hélène Dumas
-Nta Jenoside y’Abatutsi, nta y’Abahutu, habaye Jenoside y’Abanyarwanda- Joseph Matata
-Abahungiye Benako/Tanzaniya ntibatinye Inkotanyi, ba Burugumesitiri babategeketse kuva mu gihugu, -Umunyamakuru, umukozi wa MSF
Mbere yo gutangiza iburanisha kuri uyu wa kabiri, uriyoboye yabanje kwibutsa impinduka ziri muri gahunda izakurikizwa, uko abantu bazagenda batanga ubuhamya.
Ku wa kane tariki 17 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Kayumba Hassan
Ku wa kabiri tariki 22 Gicurasi, saa tanu n’igice, hazumvwa umuhungu wa Barahira, Jéocomias BARAHIRA ; naho saa kumi n’imwe humvwe Jean-François Dupaquier.
Kuwa gatandatu tariki ya 26 Gicurasi, saa munani, hazaba hagezweho Gilbert BITTI
Kuwa kabiri tariki ya 29 Gicurasi, saa munani, hazumvwa Marara Noble
Abatangabuhamya nka Micombero Jean Marie ntiyabonetse, naho Filip REYNTJENS we yamaze guhakana ko atazabutanga.
Ingingo eshatu: Ingengabitekerezo y’amoko, intambara, na Leta
Umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi, Audoin Rouzeau agaruka ku ngingo eshatu zatumye Jenoside iba mu Rwanda.
Izo ngingo ni ingengabitekerezo y’amoko, intambara n’uruhare rwa Leta. Uyu ngo asanga Jenoside yarahemberewe, n’ingengabitekerezo yayo.
Uruhare rwa Leta kandi umushakashatsi arugarukaho. Ngo nta wapanga kumara abantu adafite ubushobozi. Ubwo ni Leta, abakozi bayo, abasirikare n’imitwe yitwara nkabo, no kogeza ingengabitekerezo y’ubwicanyi.
Ibyo ni nako byagenze mu zindi Jenoside ; zari zigamije gutsemba no gusiba burundu abantu bamwe kubera uko bari, nta kubabarira impinja, abana n’abagore.
Aha ni naho Prof Rouzeau avuga ko « Iyo Inkotanyi zidatsinda urugamba, uwitwa umututsi aba yarazimiye, nta n’uwo kubara inkuru wari busigare mu Rwanda. Kuko imipaka yari ifunze, abahigwa batorohewe kubona aho baca bahunga ».
Prof. Audoin Rouzeau
Undi mutangabuhamya, Madame Hélène Dumas we yagarutse ku iyicwa ry’abana, nk’ikimenyetso cyo gushaka kumaraho Abatutsi. Uyu ngo yamaze amezi 6 mu Rwanda mu 2006, akora ubushakashatsi mu nkuru z’abana kuri Jenoside.
Na we avuga uruhare rwa Leta n’inzego zayo ndetse n’abaturage ubwabo, ari nabo baturanyi b’abahigwa.
Ati « Abahigwaga nta bwinyagamburiro bari bafite. Abatutsi ntibari abo gupfa gusa, ahubwo no gutotezwa ».
Ngo yahisemo gukora ku bana mu rwego rwo kwinjira muri Jenoside neza, ngo kuri we « Kwica abana niko gutsemba, mu Rwanda abana baribasiwe, aho n’uwari mu nda yahawe ubwoko akicwa ».
Matata we ngo habaye Jenoside y’Abanyarwanda
Uyu wifata nk’umucunguzi abandi bamwita umuhakanyi, ntiyemera Jenoside y’ubwoko runaka, ngo ni “Iy’Abanyarwanda”.
Abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside bamwe ku mugabane w’Uburayi, bavuga ko Matata hari n’ubwo ayita Amahano, Ubwicanyi; aho kuyita Jenoside.
Matata kandi ngo asanga inzego z’ubutabera hanze y’u Rwanda zikoreshwa, kandi ngo ibiganiro mu rukiko byangizwa n’abatangabuhamya bava mu Rwanda. Ngo ntanemera abacamanza b’Abafaransa bagiye mu Rwanda, ngo kuko “u Rwanda rubyivangamo”.
Abajijwe ku bisobanura neza, Matata ngo asanga abatangabuhamya baterwa ubwoba, kandi ngo hakaba hariho n’umuco wo kubeshya”.
Uyu Matata avuga ko yafunzwe mu byitso by’ Inkotanyi” mu 1990, akamara iminsi 75 akabona kurekurwa.
Mu kurangiza ubuhamya bwe, saa mbiri z’ijoro zirenga, Matata aha gasopo abunganira Barahira na Ngenzi. Ati, “Witonde ushobora kujyayo ukahasiga ubuzima”, abwira Me Epstein.
Ku wa mbere, hari humviswe Mme Anne Fouchard wari umukozi ushinzwe kwegeranya amakuri muri MSF y ‘ababiligi. Ubuhamya bwe bwasabwe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside.
Foucard yari mu Rwanda 1994, Jenoside itangiye yoherezwa i Burundi na Tanzaniya ngo ajye gushaka amakuru mu bahungiyeyo. Mu nzira ajya i Burundi ngo nawe yiboneraga aho abana bicwa, ngo yagiye mu kigo cy’ababikira cyakiraga abana b’imfubyi, ahasanga abana bafite ibikomere mu mutwe.
Ageze muri Tanzania, mu nkambi ya Benako, ahasanga abantu bavuga ko bahunze intambara, ndetse banamwemerera ko bagize uruhare mu bwicanyi ; « Ubwicanyi butari uguhangana kw’impande ebyiri ».
Yababaza ati, « Ninde wabatumye kwicana ?», bati ni « Ba Burugumesitiri, abanyapolitiki n’abasirikare ».
Ati, « Kuki mwahunze ?», bati, « Badusabye kugenda ».
Ati, « Abo ni bande babibasabye ? », bati, « ni abategetsi ».
Agasoza agira ati « Nguko uko rero abantu bategetswe kuva mu Rwanda, atari ugutinya ingabo za FPR, ahubwo babihatiwe na ba Burugumesitiri n’abasirikare ».
Kabwana
Ibi byose bizabazwe uwatanze intwaro zo gutangiza intambara muri 90!! Yaragamije iki??
Ngabo
Uyu mu professor mu minsi itaha muzumva ngo yahawe umudali w’ishimwe/ubutwali kubera yavuze ibyo abenshi bifuza kumva. Uwakoze genocide niwe ushinjwe kubiryozwa mbere aho inyito nibindi bishamikiyeho bigirwa imiyoboro ya politiki za bamwe.