Iburanisha risoza urubanza rw’ubujurire bwa Leopold Munyakazi, aburanamo n’ubushinjacyaha ku byaha bya jenoside mu Rukiko Rukuru kuri uyu wa Kane, ryaranzwe n’impaka nyinshi z’urudaca, aho ubushinjacyaha bwasabaga gushimangira igihano yahawe n’umucamanza wa mbere, mu gihe abunganira uregwa basaba ko yagirwa umwere.
Ubushinjacyaha bwahawe ijambo bwa mbere bwanenze abatangabuhamya bashinjura Munyakazi ko bavuga ibintu batabonye kandi kandi batumvise, buvuga ko abashinjura no ku matariki bavuga ko babonyeho Munyakazi I Kayenzi bikekwa ko ari ho yakoreye ibyaha hahabanye n’aho nyirubwite yiyemerera.
Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko abo batangabuhamya bose ubuhamya bwabo butashingirwaho. Bwisunze ingingo z’amategeko bukaba busanga butafatwa nk’ikimenyetso keretse ngo hari ibindi bimenyetso bibushyigikira.
Bwashinjije Munyakazi kuba gatozi mu gutanga amabwiriza yo gukora jenoside no kuba gatozi mu gukora jenoside. Ubushinjacyaha bukaba bwavuze ko abatangabuhamya babwo barega Munyakazi bose bahuriza ku nama yabereye ku kibuga cy’amashuri, Kirwa, yakurikiwe n’ibitero byahitanye.
Umwunganizi wa Munyakazi, Me Denis Micombero akaba yabwiye urukiko ko ari rwo rufite ububasha bwo kuzasuzuma rugaha agaciro ibyavuzwe n’abatangabuhamya b’impande zombi. Yongeyeho ko imvugo z’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha zose zisa nk’izishinjura Dr Munyakazi aho kumushinja, ndetse ko abashinja banivuguruza bagashidikanya ku byo bavuga kandi amategeko ateganya ko gushidikanya birengera uregwa.
Ahawe ijambo, Munyakazi yashimiye umunyamategeko we ku magambo yari amaze kuvuga, ndetse ashimira urugereko rw’Urukiko Rukuru rumuburanisha mu bujurire ngo kuko rwumvise ibyifuzo bye rukamuha ubutabera buboneye nk’uko yabitangaje.
Ati: “Mwanjyanye aho bikekwa ko nakoreye ibyaha I Kirwa nabonye ubutabera ku mugaragaro aho nari ndi mu baturage bangana kuriya ntihagire n’umwe untunga urutoki ku byabaye.”
Yakomeje ashimira ko urukiko rwatumije abatangabuhamya ku mpande zombie mu gihe ngo umucamanza wa mbere yamupfukiranye, avuga ko icyo yabonye haba mu bamushinja n’abamushinjura nta n’umwe wagaragaje uruhare rwe ku byaha aregwa.
Munyakazi kandi yikomye abamushinja avuga ko ubuhamya bwabo bushingiye ku bumenyi bucye bw’amateka ya jenoside yabereye I Kirwa. Yise ndetse abicanyi bamwe mu batangabuhamya b’ubushinjacyaha avuga ko atabemera nk’abatangabuhamya kuko bahamwe n’ibyaha bya jenoside.
Iyi mvugo ikaba yakunze kurakaza ubushinjacyaha bukavuga ko Munyakazi yagombye kuba agaragaza ibyemezo by’inkiko zabahannye, mu gihe Munyakazi avuga ko abatangiye ubuhamya mu muhezo bakingiwe ikibaba mu nyegamo, avuga ko batinye gutangira ubuhamya mu ruhame, akaba abibonamo umuco mubi uha icyanzu ikinyoma kandi bigakurura amatiku nk’uko yakomeje avuga.
Yongeyeho ko ibyo bakoze babikoze ku mugaragaro nta muntu utabazi.
Ubushinjacyaha bwongeye kurakara busaba ubwubahane mu rukiko, buvuga ko ubwo batangaga ubuhamya Munyakazi yagombye kuba yarabivuze.
Umucamanza Muhima Antoine yasabye ituze mu rukiko ku mpande zombi avuga ko ntawe byagirira akamaro mu kwihanukira no gukoresha amagambo akarishye kuko ngo Atari byo bituma urukiko rumenya ukuri.
Urukiko rwabajije Munyakazi ku mbunda abatangabuhamya bahurizaho ko yari ayitunze I Kayenzi, avuga ko na mbere yo kuva mu gihugu yari yarasobanuriye inzego z’iperereza inkomoko y’iyo mbunda. Yavuze ko kubera ibitero bitandukanye Interahamwe zamugabagaho ubutegetsi bwari bwaramuhaye imbunda yo kwirinda n’umuryango we kandi yayihawe mu buryo bwemewe n’amategeko. Abamushinja n’abamushinjura bakaba bemeza ko iyi mbunda nta kibi yayikoresheje.
Hari na video irega Munyakazi ikubiyemo amagambo yavugiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubushinjacyaha buvuga ko yahakanye akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi impande zombie zemeranyije ko itasubirwaho mu rukiko kubera ibisobanuro byayitanzweho. Munyakazi akavuga ko ijambo rikomeye yavuzemo ryatinzweho ari ubutati kandi ngo nta jambo na rimwe rihakana cyagwa ngo ripfobye jenoside.
Yavuze ko ubutati ari ukurenga ku gihango kandi Abanyarwanda bakoze ibyaha ndengakamere bivuze ko batatiye igihango cy’ubuvandimwe mu nzego zose. Ati: “Nabivuze ndi muri Amerika kandi amategeko yahoo arabinyemerera.”
Mu kwanzura ubushinjacyaha bwasabye urukiko kuzita ku byavugiwe mu rukiko n’ibikubiye mu kirego byose, kandi rukazita ku byakozwe n’umucamanza wa mbere maze rukazashimangira igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko yahawe.
Munyakazi we yasoje asaba imbabazi ku myitwarire y’aho byaba bitaragenze neza mu rukiko, yongera gushimangira ko nta cyaha icyo ari cyo cyose yakoze mu byo aregwa, avuga ko jenoside ari ikintu yiboneye ataba uwa mbere mu kuyipfobya cyangwa kuyihakana. Naho iby’ubutati ngo yabivuze nk’umushakashatsi kandi nk’umwarimu ubyemerewe.
Kimwe n’umwunganizi we, Munyakazi akaba yasabye urukiko kuzamugira umwere rukamukura mu buroko.
Leopold Munyakazi yaje mu Rwanda 2016 yirukanwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yagiye mu 2008 nyuma y’imyaka 5 yari amaze afunzwe mbere yo kurekurwa by’agateganyo. Mu 2017 akaba yarahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu y’umwihariko n’inkiko z’u Rwanda nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Biteganyijwe ko kuwa 29 Kamena 2018 ari bwo hazemezwa niba Munyakazi afungurwa cyangwa azaguma mu munyururu.
yeqw
mwarekuye umusaza ariko ahoyakorwye icyaha bamugize umwere abashinjacyaha mubareke ntakiza cyabo nzi umusaza yabaye umwere kera mumurekure