Abanyamahanga bakora mu gihugu cya Kenya bahawe iminsi 60 yo kuba bashyize mu buryo ibyangombwa bibemerera gukorera muri iki gihugu mu gihe guverinoma yatangije umukwabu wo gushaka abanyamahanga bakorera mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Minisitiri w’umutekano, Fred Matiang’i, avuga ko guverinoma yiyemeje kwirukana abanyamahanga bakorera muri Kenya badafite ibyangombwa kuko ngo ari ikibazo ku mutekano ndetse bakaba batishyura imisoro bakongeraho kwiba imirimo y’abaturage ba Kenya.
Igenzura rigiye gukorwa mu minsi 60 iri mbere rikazafasha igihugu kwikiza abakozi b’abanyamahanga bakorera muri Kenya nta byangombwa bafite nyuma yo kubaha igihe cyo kubishaka. Abazananirwa kubikora muri icyo gihe bazafungwa nk’uko bitangazwa na minisitiri Matiang’i.
Iyi nkuru dukesha Africanews iravuga ko guverinoma ya Kenya ivuga ko yatanze ibyangombwa byo gukorera muri iki gihugu 34,000, ariko hakaba hari abakozi b’abanyamahanga basaga 100 bahakorera.
Urwego rwa serivisi zishinzwe abinjira n’abasohoka zizatangira iyi mirimo kuwa mbere, zizajya ziha abakozi b’abanyamahanga uruhushya rwo gukorera mu gihugu rukoze mu ikoranabuhanga mu rwego rwo kwihutisha imirimo no kugabanya akazi k’impapuro.
Abapolisi bakazahabwa ibikoresho bibafasha kumenya niba uruhushya ari umwimerere rutariganwe.
Abakozi b;’abanyamahanga batazuzuza ibisabwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, bazafatwa basubizwe mu bihugu byabo nk’uko ubuyobozi bwa Kenya buvuga.
Minisitiri Matiang’i wafunguraga ibiro bizajya bigenzura za passports n’impushya (permits) I Nairobi, yanahishuye ko guverinoma ya Kenya irimo guteganya gukora umushinga w’itegeko rivuga ko abazanyamahanga bazajya bajya gusubizwa iwabo ari bo bazajya biyishyurira urugendo.
Ni mu gihe ngo kuri ubu Guverinoma ya Kenya itakaza buri mwaka miliyoni 360 z’Amashilingi ya Kenya (angana na miliyoni 3,6$) ku matike y’indege zisubiza iwabo abanyamahanga batujuje ibyangombwa.