• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Uganda: Lt Gen. Tumukunde uherutse kwirukanwa muri guverinoma yizeye kuyigarukamo bidatinze

Editorial 22 May 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku nshuro ya mbere kuva yakwirukajwa muri guverinoma , uwahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde, yavuze ku iyirukanwa rye muri Werurwe uyu mwaka, asobanura ko atirukanwe kubera ubushobozi bukeya ndeste ahubwo ashobora kuyigarukamo bidatinze. Uyu mwanya akaba yarawirukanweho awumazeho amezi 21.

“Ntabwo byaba byarabaye kuko ntashoboye, nshobora kugaruka muri guverinoma igihe icyo ari cyo cyose”, uwo ni Lt Gen Tumkunde.

Yakomeje agira ati: “Icya ngombwa n’uko ubuyobozi (bugena imyanya) buhabwa umwanya wo gukora kandi nababwira ko hari inzira nyinshi muri politiki.”

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor, iributsa ko perezida Museveni yirukaniye rimwe minisitiri Henry Tumukunde n’uwari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, mu gihe aba bombi nk’abayobozi bakagombye kuba bakorana umunsi ku wundi, batacanaga uwaka bamaze iminsi bingingirwa gushyira ibibazo byabo ku ruhande bakumvikana bakananirana.

Ubwumvikane bukeya bw’aba bagabo nk’uko bamwe bavuga, bukaba bwarabangamiye ubufatanye hagati ya polisi n’inzego z’iperereza ndetse bikaba byari kubangamira gahunda y’igihugu y’ubwirinzi.

Gen Tumukunde

Minisitiri Tumukunde yasimbujwe Gen Elly Tumwine, wivugira ko ari we warashe isasu rya mbere ryatangije intambara y’imyaka 5 y’inyeshyamba z’umutwe wa NRA yagejeje ku butegetsi perezida Museveni mu 1986.

Gen Tumukunde nawe yabaye umuyobozi wa division ya 4 y’Igisirikare cya Uganda, UPDF, aba Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare ndetse nyuma aba umuyobozi mukuru urwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).

Uyu yigeze kugirana ibibazo na perezida Museveni mu 2005 ubwo yagaragazaga kutishimira umushinga wo guhindura itegeko nshinga ngo hakurwemo imyaka y’amavuko umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje, nyuma atabwa muri yombi ashinjwa gukwiza poropaganda , (icyaha yaje guhanagurwaho), n’icyaha cy’imyitwarire mibi mu gisirikare yaje cyaje kumuhama agafungwa mu 2013.

Amaze gusubira mu buzima busanzwe, ngo Lt Gen Henry Tumukunde yagize uruhare mu bukangurambaga bwo kongera gutora perezida Museveni, aca intege Amama Mbabazi, nyuma y’amatora agirwa minisitiri.

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde,  ubwo yari Minisitiri w’Umutekano, yari afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Ikindi kandi ngo Nyamwasa rimwe na rimwe  yagaragaye muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR, kubufatanye na Gen. Tumukunde.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Gen.Tumukunde yirukanwe  mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari  ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

 

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Impamvu Uganda yugarijwe n’ubwicanyi butagira gikurikirana

Editorial 16 Sep 2018
Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa  Mu Karere Ka Gisoro

Philemon Mateke Yategetse Ko Abanyarwanda Bagera Kuri Batandatu Bafatwa Bagafungwa Mu Karere Ka Gisoro

Editorial 16 Mar 2020
Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Kayumba Nyamwasa azabazwe n’urupfu rw’ umucuruzi Victor Bayingana n’Assiel Kabera

Editorial 06 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe
ITOHOZA

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa ukomeje gusubira irudubi :Ambasaderi w’u Rwanda i Paris yahamagajwe

Editorial 24 Oct 2017
Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda
UBUKERARUGENDO

Igikomangoma cyo muri UAE kiri gushaka amahirwe y’ishoramari mu Rwanda

Editorial 17 Jan 2018
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze
Amakuru

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Editorial 20 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru