Ku nshuro ya mbere kuva yakwirukajwa muri guverinoma , uwahoze ari minisitiri w’umutekano wa Uganda, Lt Gen. Henry Tumukunde, yavuze ku iyirukanwa rye muri Werurwe uyu mwaka, asobanura ko atirukanwe kubera ubushobozi bukeya ndeste ahubwo ashobora kuyigarukamo bidatinze. Uyu mwanya akaba yarawirukanweho awumazeho amezi 21.
“Ntabwo byaba byarabaye kuko ntashoboye, nshobora kugaruka muri guverinoma igihe icyo ari cyo cyose”, uwo ni Lt Gen Tumkunde.
Yakomeje agira ati: “Icya ngombwa n’uko ubuyobozi (bugena imyanya) buhabwa umwanya wo gukora kandi nababwira ko hari inzira nyinshi muri politiki.”
Iyi nkuru dukesha Daily Monitor, iributsa ko perezida Museveni yirukaniye rimwe minisitiri Henry Tumukunde n’uwari umukuru w’Igipolisi cya Uganda, Gen Kale Kayihura, mu gihe aba bombi nk’abayobozi bakagombye kuba bakorana umunsi ku wundi, batacanaga uwaka bamaze iminsi bingingirwa gushyira ibibazo byabo ku ruhande bakumvikana bakananirana.
Ubwumvikane bukeya bw’aba bagabo nk’uko bamwe bavuga, bukaba bwarabangamiye ubufatanye hagati ya polisi n’inzego z’iperereza ndetse bikaba byari kubangamira gahunda y’igihugu y’ubwirinzi.
Gen Tumukunde
Minisitiri Tumukunde yasimbujwe Gen Elly Tumwine, wivugira ko ari we warashe isasu rya mbere ryatangije intambara y’imyaka 5 y’inyeshyamba z’umutwe wa NRA yagejeje ku butegetsi perezida Museveni mu 1986.
Gen Tumukunde nawe yabaye umuyobozi wa division ya 4 y’Igisirikare cya Uganda, UPDF, aba Umuyobozi w’ubutasi bwa gisirikare ndetse nyuma aba umuyobozi mukuru urwego rw’umutekano w’imbere mu gihugu (ISO).
Uyu yigeze kugirana ibibazo na perezida Museveni mu 2005 ubwo yagaragazaga kutishimira umushinga wo guhindura itegeko nshinga ngo hakurwemo imyaka y’amavuko umukuru w’igihugu atagomba kuba arengeje, nyuma atabwa muri yombi ashinjwa gukwiza poropaganda , (icyaha yaje guhanagurwaho), n’icyaha cy’imyitwarire mibi mu gisirikare yaje cyaje kumuhama agafungwa mu 2013.
Amaze gusubira mu buzima busanzwe, ngo Lt Gen Henry Tumukunde yagize uruhare mu bukangurambaga bwo kongera gutora perezida Museveni, aca intege Amama Mbabazi, nyuma y’amatora agirwa minisitiri.
Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, ubwo yari Minisitiri w’Umutekano, yari afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.
Ikindi kandi ngo Nyamwasa rimwe na rimwe yagaragaye muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR, kubufatanye na Gen. Tumukunde.
Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.
Gen.Tumukunde yirukanwe mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda wari ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.
Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bagifungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.