• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Mahama: Imirambo y’impunzi z’Abarundi zatwawe n’Akagera zagiye gutashya ikomeje kubura

Ubwanditsi 24 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Umusore w’umurundi na mugenzi we w’umukobwa, bose b’impunzi mu Nkambi ya mahama kuri uyu wa Kabiri ushize batwawe n’Akagera ubwo bari bagiye gutashya inkwi, kugeza kuri uyu wa Gatatu imirambo yabo ikaba yari itaraboneka.

Izi mpunzi z’Abarundi zatwawe n’amazi y’Akagera ni Simeon Ahishakiye w’imyaka 24 na Emmanuela Nsengiyaremye w’imyaka 18. Aba ngo bakaba bari bagiye gutashya inkwi ku nkengero z’Uruzi rw’Akagera bitewe n’uko inwki bahabwa na HCR ngo zidahagije.

Iki kibazo cy’inkwi mu Nkambi ya Mahama kikaba kiri mu bihangayikishije izi mpunzi z’Abarundi zivuga ko n’amakara agura amafaranga 14,000frw. Ziragira ziti: “Arahenze cyane kuri twe impunzi. Polisi yatubujije kugura imifuka y’aakara iturutse muri Tanzania mu gihe aramba kandi akaba ahendutse. Nta yandi mahitamo dufite usibye kujya gutashya.”

Nk’uko umwe muri izi mpunzi avuga, ngo n’izindi mpunzi zishobora kuzatwarwa n’amazi y’uru ruzi kubera ko iki kibazo cy’ibura ry’inkwi kitarakemuka. Ziragira ziti: “Ikibazo cy’inkwi zo gutekesha kiriho kuva twagera mu nkambi. Usibye ko mbere twajyaga kuzishaka mu ishyamba mu nkengero cyangwa mu baturanyi bamwe b’Abanyarwanda. Ushobora kubona icyo kurya ukabura inkwi! HCR iduha inkwi zitarenza icyumweru. Uyu mugezi uraza gutwara izindi mpunzi kubera ko nta yandi mahitamo dufite.”

Amakuru agera kuri Rushyashya, aravuga ko, mu nama yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Gicurasi 2018,  iyobowe na Paul Kenya, uhagarariye HCR mu nkambi ya Mahama, intumwa ya minisiteri ishinzwe impunzi mu nshingano zayo ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye ikorera muri iyi nkambi, impunzi zabujijwe kwegera Akagera, zigasabwa kujya ziyoboka amakoperative acuruza amakara nk’uko umwe mu bashinzwe umutekano mu nkambi abitangaza.

Izi mpunzi zikaba zitanyuzwe zigasaba ko ahubwo bazireka zikajya zigura amakara ava muri Tanzania kubera ko akomeye kandi ahendutse. Amakuru atangwa na bamwe mu bashinzwe umutekano akaba avuga ko gutumiza amakara muri Tanzania byakozwe ku mpamvu z’umutekano w’impunzi. Hagati aho abahagarariye imiryango itandukanye ikorera muri iyi nkambi bakomeje gushakisha izi mpunzi zarohamye ngo ishyingurwe.

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Havumbuwe umugambi w’u Burundi na Uganda wo guhungabanya u Rwanda

Ubwanditsi 15 Nov 2018
Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Rudasingwa yahishuye uruhare rwe mu bitero bya gerenade byigeze kwibasira Kigali

Ubwanditsi 05 Mar 2020
Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Victoire Ingabire si umunyapolitiki, na FDU-Inkingi ikwiye gucibwa vuba

Ubwanditsi 04 May 2021
Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI  i Mbarara

Emmanuel Cyemayire Yashimuswe na CMI i Mbarara

Ubwanditsi 07 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye
Mu Rwanda

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali yeguye

Ubwanditsi 16 May 2018
Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi
Amakuru

Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w’Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi

Ubwanditsi 30 Apr 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru