• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

You are at :Home»IMIKINO»Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Bitunguranye, Zinedine Zidane yeguye ku mirimo yo gutoza Real Madrid

Ubwanditsi 31 May 2018 IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 31 Gicurasi 2018, bitunugranye  umutoza  watozaga ikipe ya Real Madrid, Zinedine Zidane atangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza ikipe ya Real Madrid mu kiganiro amaze kugirana n’itangazamakuru.

Iri yegura rya zidane rije ritunguranye  nyuma y’iminsi itanu gusa abashije guhesha iyi kipe igikombe cya Champions League ku nshuro ya gatatu 3 yikurikiranya mu mukino Real Madrid yatsinzemo Liverpool ibitego 3 kuri 1.

Nubwo impamvu y’iyegura rye itagarutsweho cyane ishobora kuba ifitanye isano no kuba Real Madrid itaritwaye neza muri shampiyona yo muri Espagne mu mwaka w’imikino ushize no mu gikombe cy’umwami byose byatwawe na FC Barcelona umucyeba wabo w’ibihe byose.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gcurasi 2018 ni bwo Zinedine Zidane yatumijeho ikiganiro n’itangazamakuru cyarimo na perezida w’iyi kipe, Florentino Perez aho yatunguranye nyuma y’imyaka 3 atoza iyi kipe akavuga ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe kuko ngo abona ko hakenewe impinduka muri iyi kipe.

Mu magambo ye Zidane yagize ati”Nkunda iyi kipe ndetse na perezida wayo wampaye amahirwe yo kuyikinira nyuma nkanayitoza kuko byari inzozi za njye, gusa ibintu byahindutse ni yo mpamvu mpisemo gusezera.”

Zinedine yatangiye gutoza  Real Madrid muri Mutarama 2016 asimbuye Rafa Benitez. Kuva icyo gihe yayihesheje  ibikombe 3 bya UEFA Champions League(2015-16, 2016-17 na 2017-2018) n’igikombe kimwe cya shampiyona yayihesheje umwaka w’imikino wa 2016/2017.

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Rayon Sports FC yatumiye ikipe ya Kenya Police FC mu rwego rwo kurushaho gukomeza kwitegura neza imikino ya shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Aug 2022
Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Byinshi ku rugendo rwa Wizkid ugomba kurara ageze i Kigali

Ubwanditsi 24 Aug 2016
Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Umunyarwanda uzahiga abandi muri ‘Tour du Rwanda’ yashyiriweho igihembo kidasanzwe

Ubwanditsi 10 Nov 2017
Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Bwa mbere mu mateka tombola ya UEFA Champions League yasubiwemo nyuma y’amakosa yari yabaye mu ya mbere

Ubwanditsi 14 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR
Mu Rwanda

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Ubwanditsi 31 May 2017
Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA
HIRYA NO HINO

Umunyarwandakazi wamurikaga imideri muri Nigeria yerekeje USA

Ubwanditsi 05 Jun 2019
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma
Amakuru

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru