• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

U Burusiya bugiye kugurisha u Rwanda uburyo bw’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere

Ubwanditsi 04 Jun 2018 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya uri mu Rwanda afatanyije na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda batangaje ko ibihugu byombi bigiye kurushaho ubufatanye mu by’ubwirinzi, ndetse mu biganiro bagiranye batangaza ko u Burusiya bugiye guha u Rwanda ibikoresho by’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.

Kuri iki cyumweru, itariki 03 Kamena 2018 nibwo u Rwanda rwagiranye ibiganiro n’u Burusiya ku kuntu rwagura uburyo bw’ubwirinzi bwo mu kirere nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burusiya, Lavlov.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kubonana na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, minisitiri Sergey Lavlov yagize ati: “Ubufatanye bwacu mu bya gisirikare na tekiniki ni bwiza. Inzego z’umutekano, igisirikare, abashinzwe kubahiriza amategeko b’Abanyarwanda bakoresha za kajugujugu zacu,   Hari n’amakamyo manini akoreshwa n’igisirikare n’izindi nzego z’umutekano hamwe n’intwaro nto nyinshi. Ubu ikiri kuganirwaho ni ugutanga systems z’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere.”

Ibihugu byombi byari biherutse gushyiraho komisiyo mpuzaguverinoma ku bufatanye mu bya gisirikare na tekiniki yateranye ku nshuro ya mbere mu muhindo ushize. Inama nshya ikaba iteganyijwe mu muhindo utaha.

Ku ruhande rw’u Rwanda, minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Burusiya busanzwe bunafasha u Rwanda mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, aho ibihugu byombi byatangiye gufatanya kandi bishaka kuzamura iyi mikoranire.

Ati: “Nko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

Yongeyeho ko minisitiri w’ikoranabuhanga mu Burusiya yasuye u Rwanda mu mwaka ushize mu nama ya Transform Africa, ndetse ibihugu byombi biri gufatanya mu bwirinzi mu by’ikoranabuhanga ndetse basabye u Burusiya kugira uruhare muri gahunda ya Smart Africa ifite icyicaro i Kigali.

Minisitiri Mushikiwabo yanatangaje ko u Rwanda rwiteguye guhuza Afurika y’Iburasirazuba n’u Burusiya haba mu bijyanye n’ubukungu na politiki, aho u Rwanda rwemeye kuba nk’umuyoboro w’itumanaho ry’u Burusiya n’ibi bihugu byo mu karere. 

Minisitiri Sergey Lavrov w’imyaka wari mu Rwanda kuri iki Cyumweru, aho yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise

Mushikiwabo, cyitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba. Ni nyuma yo kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

2018-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Kabuga Felesiyani nawe ku rutonde rw’abandi ba Jenosideri nka Protais Mpiranya bahawe Pasiporo ya Uganda mu rwego rwo guhunga ubutabera

Ubwanditsi 24 May 2020
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Edgar Lungu wa Zambia

Ubwanditsi 14 Jun 2019
U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

U Rwanda rugiye gusaba Uganda ibisobanuro ku magambo ya ba minisitiri bavuze ko rumeze nk’igikombe cy’igikoma

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Ubwanditsi 28 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Sunday
    November 23, 201812:31 pm -

    Urwanda se narwo nikindi gihugu batera baciye mukirere? Ese Kagome afite ingabo zingahe zobatatera baciye kubutaka?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere
Mu Rwanda

Centrafurika: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bigiye hamwe umuco wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano no kwiteza imbere

Ubwanditsi 23 Nov 2016
Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.
Amakuru

Nyuma yo gutandukana na Waasland Beveren, Bizimana Djihad yerekeje muri KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.

Ubwanditsi 28 May 2021
RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.
Mu Mahanga

RWANDAIR YAMAZE KUGARAGAZA AMAFOTO Y’INDEGE NSHYA YA AIRBUS.

Ubwanditsi 04 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru