• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre   |   24 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Ubwanditsi 06 Jun 2018 IMIKINO

Rayon Sports idahagaze neza muri shampiyona, iravugwamo umwuka mubi aho igice kimwe cy’abakinnyi cyamaze kumenyesha abayobozi ko kitagishaka umutoza Ivan Minnaert.

Yaba iri mu bihe byiza cyangwa ibibi, biragoye ko Rayon Sports yamara amezi atatu umwuka ari mwiza, abakinnyi, abatoza, abayobozi, abafana n’abaterankunga batahiriza umugozi umwe.

Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, umwuka mubi wongeye kuzamuka muri iyi kipe idahagaze neza muri shampiyona aho itsinda ry’abakinnyi batishimye, bamaze kumenyesha ubuyobozi ko badashaka umutoza Ivan Minnaert.

Mu bakinnyi batanu baganiriye na IGIHE, dukesha iyi nkuru babiri bahurije ku kuba umutoza ‘abavangira ndetse agira abakinnyi be, akunda anahoza mu kibuga kabone n’iyo baba batameze neza’ ikaba ari imwe mu mpamvu ziri gutuma umusaruro ukomeje kubura.

Umwe yagize ati “Nitwe twisabiye ko umutoza agenda. Hari ibyemezo afata ukabona ko ashaka guteranya abakinnyi.”

Undi wo mu bashyigikiye umutoza, yagize ati “Njye ndi muri Rayon Sports nk’umukinnyi, nta kidasanzwe umutoza adusaba uretse kwitanga, tugakina. Gusa iyo urebye ibyo abakinnyi bamwe bari gukora, ubona ko hari ikibazo, nta bushake bashyiramo.”

Nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro, nk’uko bisanzwe abayobozi barimo Umunyamabanga Itangishaka King Bernard n’abahagarariye amatsinda y’abafana, bagiye kwakira ikipe ku Kimihurura.

Nk’uko umwe mu bari bahari yabivuze mu gihe bari bamaze kwicara, batangiye kwiyakira, haje uwitwa Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports ikiyoborwa na Gacinya Dennis, wavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu, Ivan (nawe wari uhari) atazaba akiri umutoza w’iyi kipe.

Ayo magambo yateje ikibazo hagati y’abari bagiye kwakira ikipe, bamwe bemeranywa na Rutagambwa ariko ngo Itangishaka King ababwira ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwirukana umutoza kuko Atari bo bayobozi ahubwo bagomba gutegereza Perezida Muvunyi, umaze iminsi hanze y’igihugu akaba agomba kuza kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena akaba ariwe uzanzura icyakorwa.

Umwuka mubi nturi mu bakinnyi n’abayobozi gusa kuko n’abafana ku mukino w’Amagaju FC bavugirije induru umutoza bamwereka ko batamwishimiye ndetse ku nshuro ya mbere uyu mwaka, ntibigeze bakomera ikipe amashyi nk’uko basanzwe babigenza.

Rayon Sports igifite urugamba rukomeye mu gushaka igikombe cya shampiyona gisa n’igikomeje kuyijya kure, igomba gusura Musanze FC tariki 8 Kamena mu mukino wa nyuma mu y’ibirarane, bikaba biteganyijwe ko ikora imyitozo mu Nzove saa 15:00 kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yongeye kuvugwamo umwuka mubi

2018-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

APR FC yasezereye Gaadiidka FC igera mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League

Ubwanditsi 24 Aug 2023
FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 01 Oct 2025
Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Rayon Sports yatsinze APR FC yisubiza igikombe cy’Agaciro

Ubwanditsi 01 Oct 2018
As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

As Kigali ifashe umwanya wa kane, Marines FC yiyongerera amahirwe yo kuguma mu kiciro cya mbere

Ubwanditsi 06 May 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda
Mu Rwanda

Akon yemeje ko azitabira Youth Konnekt Africa Summit 2017 izabera mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Jul 2017
Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage ba Huye yatumye hafatwa ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Ubwanditsi 12 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru