• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Abakinnyi ba Rayon Sports bacitsemo ibice, hari abadashaka umutoza

Ubwanditsi 06 Jun 2018 IMIKINO

Rayon Sports idahagaze neza muri shampiyona, iravugwamo umwuka mubi aho igice kimwe cy’abakinnyi cyamaze kumenyesha abayobozi ko kitagishaka umutoza Ivan Minnaert.

Yaba iri mu bihe byiza cyangwa ibibi, biragoye ko Rayon Sports yamara amezi atatu umwuka ari mwiza, abakinnyi, abatoza, abayobozi, abafana n’abaterankunga batahiriza umugozi umwe.

Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi, umwuka mubi wongeye kuzamuka muri iyi kipe idahagaze neza muri shampiyona aho itsinda ry’abakinnyi batishimye, bamaze kumenyesha ubuyobozi ko badashaka umutoza Ivan Minnaert.

Mu bakinnyi batanu baganiriye na IGIHE, dukesha iyi nkuru babiri bahurije ku kuba umutoza ‘abavangira ndetse agira abakinnyi be, akunda anahoza mu kibuga kabone n’iyo baba batameze neza’ ikaba ari imwe mu mpamvu ziri gutuma umusaruro ukomeje kubura.

Umwe yagize ati “Nitwe twisabiye ko umutoza agenda. Hari ibyemezo afata ukabona ko ashaka guteranya abakinnyi.”

Undi wo mu bashyigikiye umutoza, yagize ati “Njye ndi muri Rayon Sports nk’umukinnyi, nta kidasanzwe umutoza adusaba uretse kwitanga, tugakina. Gusa iyo urebye ibyo abakinnyi bamwe bari gukora, ubona ko hari ikibazo, nta bushake bashyiramo.”

Nyuma yo gutsindwa n’Amagaju FC ibitego 2-1 kuri uyu wa Kabiri kuri Stade Amahoro, nk’uko bisanzwe abayobozi barimo Umunyamabanga Itangishaka King Bernard n’abahagarariye amatsinda y’abafana, bagiye kwakira ikipe ku Kimihurura.

Nk’uko umwe mu bari bahari yabivuze mu gihe bari bamaze kwicara, batangiye kwiyakira, haje uwitwa Rutagambwa Martin wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports ikiyoborwa na Gacinya Dennis, wavuze ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu, Ivan (nawe wari uhari) atazaba akiri umutoza w’iyi kipe.

Ayo magambo yateje ikibazo hagati y’abari bagiye kwakira ikipe, bamwe bemeranywa na Rutagambwa ariko ngo Itangishaka King ababwira ko nta n’umwe ufite uburenganzira bwo kwirukana umutoza kuko Atari bo bayobozi ahubwo bagomba gutegereza Perezida Muvunyi, umaze iminsi hanze y’igihugu akaba agomba kuza kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena akaba ariwe uzanzura icyakorwa.

Umwuka mubi nturi mu bakinnyi n’abayobozi gusa kuko n’abafana ku mukino w’Amagaju FC bavugirije induru umutoza bamwereka ko batamwishimiye ndetse ku nshuro ya mbere uyu mwaka, ntibigeze bakomera ikipe amashyi nk’uko basanzwe babigenza.

Rayon Sports igifite urugamba rukomeye mu gushaka igikombe cya shampiyona gisa n’igikomeje kuyijya kure, igomba gusura Musanze FC tariki 8 Kamena mu mukino wa nyuma mu y’ibirarane, bikaba biteganyijwe ko ikora imyitozo mu Nzove saa 15:00 kuri uyu wa Gatatu.

Rayon Sports yongeye kuvugwamo umwuka mubi

2018-06-06
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio

Wayde van Niekerk yesheje umuhigo i Rio

Ubwanditsi 15 Aug 2016
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Brazil mu mikino Paralempiki izabera mu Bufaransa

Ubwanditsi 22 May 2024
Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Argentine yatsinze Nigeria isanga u Bufaransa muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi

Ubwanditsi 27 Jun 2018
Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Kiyovu SC yakuye Alain Adré Landeut ku mwanya w’umutoza mukuru ahabwa izindi nshingano, haritegurwa kwakira umutoza mushya

Ubwanditsi 06 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica
Mu Mahanga

Kayonza: Umugabo afunzwe akurikiranyweho gutera abandi ubwoba ko azabica

Ubwanditsi 10 Feb 2017
Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO
IMIKINO

Areruya Joseph na bagenzi be bakiriwe i Kigali nka Yezu i Galileya – AMAFOTO

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo  i San Fransisco muri  Rwanda Day
ITOHOZA

Umuhanzi Teta Diana yaciye agahigo i San Fransisco muri Rwanda Day

Ubwanditsi 28 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru