• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

DFID yateye utwatsi ibyatangajwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza ku bufatanye bw’u Rwanda na Arsenal

Ubwanditsi 13 Jun 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho kimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza gitangaje ko u Rwanda rwakoresheje inkunga ruhabwa n’iki gihugu mu guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu bufatanye na Arsenal, Ikigega cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, DFID, cyabiteye utwatsi kivuga ko ari ibinyoma.

Ku wa 24 Gicurasi 2018 nibwo byatangajwe ko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyinjiye mu bufatanye n’Ikipe ya Arsenal FC yo muri Premier League, u Rwanda rwabaye umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira kuko izajya yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Mu nkuru yashyizwe hanze ku Cyumweru, Ikinyamakuru The Sun cyagaragaje ko amwe mu mafaranga u Rwanda rwatanze muri ubu bufatanye bwitezweho kuzamura ubukerarugendo ari inkunga itangwa n’u Bwongereza.

Iki kinyamakuru kandi cyakomeje kivuga ko kugeza ubu hafi kimwe cya kabiri cy’ingengo y’imari y’u Rwanda ituruka ku nkunga mpuzamahanga, ndetse iyo witegereje usanga nta bimenyetso bigaragara bishimangira iterambere igihugu cyagezeho.

Ibyatangajwe na The Sun ariko byamaganiwe kure na DFID ari nayo inyuzwamo inkunga u Bwongereza bugenera amahanga, yongeye gushimangira ko nta mafaranga iha Visit Rwanda cyangwa RDB.

Mu itangazo DFID yashyize ahagaragara, iki kigo cyamaganye iby’uko u Rwanda rubeshejweho n’inkunga mpuzamahanga aho kivuga ko kuri ubu zigize 16% by’ingengo y’imari.

Itangazo rigira riti “Ibi byavuye kuri 60% mu myaka 10 ishize kubera ko u Rwanda rwateje imbere ubukungu bwarwo, rurwanya ubukene bukabije ndetse ruhinduka igihugu kitakirambirije ku nkunga. “

“Inkunga u Bwongereza buha u Rwanda yagiye igabanuka kuva mu myaka myinshi ishize, kubera ko twashyize imbaraga mu gufasha u Rwanda kwigira, gutunga abaturage barwo no gushora imari mu bukungu bwarwo.”

DFID yongeye gushimangira ko inkunga ihabwa u Rwanda iba igenewe gahunda zatoranyijwe mu buryo bwitondewe zirimo uburezi n’ubuhinzi, ndetse bakurikirana niba koko zitanga umusaruro mu guhindura imibereho y’abaturage, kandi igihugu kigakomeza gushishikarizwa gushyira imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ibanze.

Ku bijyanye no kuba nta gihamya cy’iterambere riri mu Rwanda, DFID yavuze ko imibare igaragaza neza ko kuva mu 2005 abagera kuri miliyoni ebyiri bakuwe mu bukene, mu gihe kuva mu 2000 ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku mpuzandengo ya 8%. Hanatewe intambwe ifatika kandi mu kuzamura icyizere cyo kubaho ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’ibindi bihugu.

Iki kigega cy’Abongereza cyasobanuye ko amafaranga azakoreshwa muri ubu bufatanye bw’imyaka itatu na Arsenal ari ayinjijwe n’ubukerarugendo busanzwe buri mu bifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

U Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024. Amasezerano na Arsenal ni kimwe mu byitezweho gutanga umusanzu kugira ngo bizagerweho kuko agamije gushishikariza abantu gusura ahantu nyaburanga igihugu gifite.

2018-06-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Ubwanditsi 29 Jul 2022
Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ikinyoma cyahimbwe na Andrew Mwenda ku nama yahuje Byanyima na Perezida Kagame

Ubwanditsi 19 Mar 2020
Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Intambara y’ubutita hagati y’ubuyobozi bwa Museveni na Leta zunze ubumwe za Amerika- USA

Ubwanditsi 01 Oct 2019
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubwanditsi 05 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda
POLITIKI

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Ubwanditsi 14 Jul 2017
Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022
Amakuru

Cristiano Ronaldo yagaragaje uburakari bwinshi mu mukino Portugal yanganyije na Serbia mu gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022

Ubwanditsi 28 Mar 2021
U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024
Amakuru

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Ubwanditsi 03 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru