• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Kirehe: Abakora umwunga w’uburaya bavuga ko bahohoterwa n’abayobozi

Ubwanditsi 17 Jun 2018 Mu Rwanda

Kubera gutotweza n’inzego za Leta, abakora uburaya ku mu paka wa Rusumo ho mu Karere ka Kirehe, bavuga ko, bakubitwa bakanafungwa, abeshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya, Uganda, abandi bakajya mu mugi wa Kigali.

Niyomubyeyi Annah, avuga ko bishyize hamwe bashinga ishyirahamwe Twiyubake, bose ari 60,  kugirago biteze imbere, bityo bigatuma bashobora kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza, ndetse no kugirango bajye bashake nuko babona inkunga kugirago babone ibyo bakora, bakanashobora  kuva mu buraya, kuko ari umwuga usuzuguritse.

Ati, ‘‘Nkubu bagenzi bacu bafite ubwandu bwa sida bisigaye biborohera kubona imiti, kuko tujya ku Kigo Nderabuzima bakaduha imiti byihuse, bitewe nuko bazi ishyirahamwe ryacu. Naho abadafite ubwandu buri kwezi tukajya kwipimisha, kugirago turebe uko duhagaze,kandi buri wese abikora ku bushake ntagahato ,kuko bamaze kumenya ibyiza bya byo, uretse kudupima ubwandu, banaduha amakarito ane yudukigirizo ku buryo ntawe ushobora gusambana atagafite kuko mu rwego rwo kwirinda, twiyemeje kutazogera gukorera aho, cyane birinda kwandura ubwandu bwa agakoko gatera sida ndetse ninda zitateganyijwe.

Abafite ubwandu mwishyirahamwe ryaco ni 11, ababyaye ni 9, abafite inda bateganya kubyara ni  4.

Uwiduhaye Francine, umwe mu bakora uburaya mu Karere ka Kirehe, akaba anakavukamo, avuga ko bahangayikishijwe n’inzego za Leta, zibakorera itotezwa, harimo kubakubita, gufugwa, ndetse no kubirukana aho batuye mu Midugudu, bababwira ko nta ndaya bashaka aho ngo ziteza umuteka muke, dore nkubu Nyamugari kuri polisi, baherutse gukora umukwabu umukobwa wese wibana bakeka ko ari indaya baramufashe bajya kumufunga.

Ati “Usanga abashinzwe umutekano mu Midugudu tuba dutuyemo, bafatanyije na polisi badufata bakadufunga batubwira go duteza umuteka muke, kandi twubahiriza gahunda zose za leta nka bandi  Banyarwanda bose, kuko twishyura umutekano hamwe n’ubwisungane mu kwivuza mituweri.

Uwiduhaye Francine akomeza avuga ko amaze imyaka ine mu buraya ariko abukora atabukunze arukugirago abone ibimutunga, kuko  atishoboye ntan’ababyeyi agira, ariko abonye ibyo akora yava mu buraya, kuko ari umwunga usuzuguritse kandi harimo ibyago byinshi byo kwandura indwara ya Sida, no kuba wanakwica kuko usanga hari gihe haza umugabo umeze nk’igikoko aho agusambanya yarangiza akanagukubita kuko yabuze ubwishyu cyane nk’abantu batwara amakamyo usanga baba banyoye ibiyobya bwenge.

Ati “abakiriya tubona benshi ni abantu baba baturetse hanze ya Akarere ka Kirehe nk’abatwara amakamyo, ndetse n’abaza gukora mu nkambi ya Mahama, icumbikiye Impunzi z’ABarundi.

Mugabo Frank ushizwe ubuzima mu Akarere ka Kirehe, yatangaje ko abakora uburaya ku mupaka wa Rusumo no mu Karere kose muri rusange, bateje impugenge kuko usanga hari abana bafite imyaka mike nko hagati ya 15-16 bityo ugasanga bihangayikishije kuko umwana ungana atyo, aba akiri muto cyane aba akwiye kuba ari mu ishuri, akaba ari muri urwo rwego Akarere karimo gushakisha abatera nkunga kugirago babashyire mu mashuri y’imyunga, abandi bakuru badashaka kujya muri iyo myuga, bagashakirwa ibyo bakora, nko gucuruza mu masoko, ndetse n’ibindi ibyo ari byo byose Akarere kakaba karabishyize mu Ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2019.

Akarere ka Kirehe ni kamwe mu tugize Intara y’Iburasirazuba, kakaba gakora ku mipaka y’ibihugu by’abaturanyi nka Tanzaniya ndetse n’u Burundi.

Safi Emmanuel

2018-06-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Gambia: Miliyoni 11 z’ amadorali zaburiwe ingero Jammeh akimara guhunga

Ubwanditsi 23 Jan 2017
Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere

Afhamia Lotfi wahoze atoza Rayon Sports na Mukura yasinye muri Gicumbi FC, ahabwa inshingano zo kugeza iyi kipe mu myana 6 ya mbere

RUSHYASHYA 25 Jun 2026
Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Interahamwe Havugimana “Actif” yazengereje abantu i Buruseli, yibonyemo iki?

Ubwanditsi 23 Oct 2024
Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Kigali: Abasore batinda kurongora bahorana impamvu nyinshi

Ubwanditsi 24 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.
Amakuru

Mashami Vincent yongerewe amasezerano y’umwaka umwe yo gutoza Amavubi Stars, yasabwe kwitwara neza mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi cya 2022.

Ubwanditsi 03 Mar 2021
Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017
UBUKUNGU

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

Ubwanditsi 10 Jul 2017
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Ubwanditsi 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru