Uyu musore witwa Dr. Thomas Ngeze ngo yasanzwe muri Hotel mugihugu cya Afurika y’epfo yimanitse mu mugozi, uyu musore mubusanzwe yabaga mu Bubiligi bivugwa ko yari yararangije amashuli, akaba yari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu rwego rwo kwimenyereza akazi. Hashize iminsi hari guhwihwiswa ko umwe mubagize uruhare rusesuye muri jenoside yakorewe Abatutsi Ngeze Hassan wari umuyobozi mukuru wa Kangura akaba ise w’uyu muhungu, ari gusabirwa kurekurwa atarangije igihano yakatiwe bivugwa ko ari kubusabe bwa Agathe Kanziga wari umugore wa Perezida Habyarimana.
Amakuru atugeraho nuko Kanziga ngo akeneye Ngeze Hassan kugira ngo akomeze amwifashishe mumugambi wo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi kuko na mbere hose Kangura cyari ikinyamakuru cyayoborwaga na Ngeze ariko umuyobozi wacyo wanyawe akaba yari Agathe Kanziga.
Agathe Kanziga
Amakuru dufite nuko Kanziga yegereye umucamanza Theodor Meron anamwemerera ibishoboka byose kugira ngo arekure Ngeze Hassan maze asubire kwa nyirabuja bakomeze gahunda batangije 1990.
UKO KANGURA YAVUTSE
Kangura yavutse 1990, Kajeguhakwa Valens yaje kugabwaho igitero n’abantu bafite imbunda aho yari atuye ku Gisenyi maze bituma Kajeguhakwa avugana na Rwabukwisi amusohorera inkuru y’uburyo yagabweho igitero.
Inkuru yasohotse Ngeze ari umukozi wa Rwabukwisi Abanyagisenyi bita Lavi, iyi nkuru ngo ntiyashimishije abayobozi bariho nka Serubuga, Bakumbi Raphael, Col Anatole Nsengiyumva maneko mukuru wa Perezida Habyarimana .
Nguko uko abo batoni bo mu kazu n’Agatha bafashe gahunda yo gushinga ikindi kinyamakuru bahita bakoresha Ngeze Hassan wari umukozi wa Rwabukwisi, Kanziga akibera umuyobozi mukuru ku buryo butaziguye.
Inama yo gushinga Kangura yabereye mu rugo rwa Higaniro wari umunyamabanga w’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigari CEPGL, inama irangiye Ngeze yajyanye na Serubuga mu ndege i Kigali ariho yagarutse aje gucuruza ikinyamakuru Kangura.
Rwabukwisi wari warubakiwe akazu ko gucuruza ikinyamakuru cye ku muryango w’isoko rya Gisenyi, yahise abona umucyeba ariwe Ngeze Hassan.
Hassan Ngeze
Ngeze Hassan yahise yubaka iruhande rw’uwari umukoresha we hafi ya Sitasiyo ya Esanse ya Kajeguhakwa ndetse inkuru ya mbere yasohotse ivuguruza iyanditswe na Kanguka ivuga uburyo Kajeguhakwa yatewe n’abantu batazwi bafite imbunda.
Iyo nkuru ya Kangura yo yemezaga ko Kajeguhakwa atunze imbunda ahubwo ariwe warashe mu kirere ashaka guhungabanya umutekano.
AMATEGEKO 10 Y’ABAHUTU
Niwe wanononsoye amategeko 10 y’Abahutu
Ngeze Hassan yabaye icyamamare cyane cyane ubwo yasohoraga amategeko 10 y’abahutu yagize uruhare runini mugukwirakwiza amacakubiri mu Rwanda ndetse no gukongeza Genocide yakorewe Abatutsi.
Amakuru dufite nuko ariya mategeko yakozwe na Kanziga, aba ariwe uyandika aranayanononsora maze yifashisha Ngeze ayasohora mu izina rye kugira ngo hatazagira nundi ubimukekera kandi birumvikana ko Ngeze atari bubihakane kuko yari yashyizwe ku ibere ndetse yaremeye kuba ikiraro kinyuzwamo inzandiko zikwirakwiza amacakubiri yose yavaga kwa Kanziga ndetse n’abari abayobozi bakuru ba MRND.
Ngeze Hassan ntabwo yakoreshejwe na Agathe Kanziga kwandika gusa binyuze muri Kangura ahubwo yanakoreshejwe nawe kujya kureba neza aho bari kwica Abatutsi ku buryo ariwe wahaga raporo abitwaga Escadro de la mort ku bwicanyi bwateguwe bwose, aha twavuga ko yakurikiranye igeragezwa rya Jenoside yakorewe Abagogwe, ndetse n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi babaga mu Bugesera.
Ntagushidikanya rero ko Kanziga ariwe uri gukora ibishoboka byose kugira ngo umukozi we amugaruke mu ntoki akomeze amukoreshe muri gahunda asigaranye yo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.
Yayeli G.
Uyu mwana mumuhoye iki koko? Ko muvuga ko ICYAHA ARI GATOZI, Uyu muhungu wa Ngeze mumuhoye iki??
Imana izabibabaza ubwo yiyongereye ku mubare w abahitanywe n ingoma. Mukomeze muzagera aho murebe neza.
dada
hahahaaaa ngo uyu mwana wa ngeze bamuhoyiki???!!!!!niko ise aba bandi yabahoy iki??uzamutubarize
minu
YAYELI YAYELI YAYELI umwana w interahamwe arakubabaje pe ese n ababandi n uko bakubabaje???!!