• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Uganda: Gen Kale Kayihura yamaze gusubiza ibikoresho bya gisilikare yari atunze

Editorial 19 Jun 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Uwahoze ri umukuru w’Igipolisi cya Uganda, uri mu maboko y’igisirikare arimo gukorwaho iperereza, Gen Kale Kayihura, yamaze gusubiza imbunda yari atunze nk’uko amakuru dukesha Chimpreports avuga. Ese ibi byaba bisobanuye ko atakiri umusirikare wa Uganda?

Kuwa Gatatu ushize nibwo Gen Kale Kayihura yatawe muri yombi ubwo yakurwaga ku ifamu ye iherereye mu Karere ka Lyantonde akajyanwa ku birindiro bya gisirikare bya Entebbe mbere yo kujyanwa mu kigo cya gisirikare cya Makindye, ari naho afungiye.

Kuri uyu wa Kabiri, iki kinyamakuru cyamenye ko Gen Kale Kayihura yatanze imbunda yari atunze zirimo pistol ndetse na radio y’itumanaho yo mu ntoki ya UPDF, ubwo yurizwaga kajugujugu ajyanwa Entebbe.

Umwe mu bantu bo mu muryango we yagize ati: “Gen Kayihura yari afite intwaro yahawe nka General. Yazitanze ubwo yagurutswaga ajya Entebbe.”

Kuri ubu Kayihura arinzwe n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (MP) muri imwe mu nyubako zo mu kigo cya gisirikare cya Makindye. Igisirikare kikaba kirinze umutekano we bikomeye aho ari kujyanwa hose muri Kampala nk’uko iyi nkuru ivuga.

Aya makuru yagiye ahagaragara ngo asa nk’anyomoza amakuru ayavugaga ko imbunda zirimo iyakoreshejwe mu kwica AIGP Andrew Kaweesi, zasanzwe zihishe mu rugo rwa Kayihura i Muyenga. Aya makuru akaba anyomozwa n’umwunganizi wa Kayihura mu mategeko uvuga ko ari ibinyoma.

Ubwo ryasabwaga kugira icyo rivuga ku gusaka guherutse kuba mu rugo rwa Kayihura I Muyenga mu cyumweru gishize, Ishyirahamwe ry’abunganizi mu mategeko ryo muri Kampala (KAA) ari naryo ryahawe akazi ko kunganira Kayihura, ryasubije ko nta byinshi ryatangaza kuri ibi.

Bikaba bivugwa ko icyo gihe igisirikare cyajyanye Kayihura iwe mu rugo I Muyenga, kikahamara amasaha menshi abashinzwe iperereza muri polisi bahasaka.

Abo mu muryango wa Kayihura bavuga ko za mudasobwa ngendanwa (laptops), izo ku meza (Desktops), za CD, inyandiko z’umuntu ku giti cye, agendas, iPads n’ibindi bikoresho bya elegitoloniki byatwawe n’abapolisi mu rwego rw’iperereza ryagutse ku mikorere ya Kayihura nk’uwari ukuriye igipolisi.

Mu gihe Gen Kale Kayihura n’ubu agifungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye, biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, perezida Museveni aza kugeza ijambo ku banyagihugu avuga ku kibazo cy’umutekano muri Uganda.

2018-06-19
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Perezida Macron azahagararirwa mu kwibuka ku nshuro ya 25 n’umudepite ukomoka i Kigali

Editorial 22 Mar 2019
Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Rusesabagina ngo yaba avuye I Burundi gusura ingabo za FLN mugihe Sankara avugwa muri Uganda

Editorial 04 Oct 2018
Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Judi Rever Umunya Canada wahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe akato, ahezwa mu ruhando rw’abanyamakuru b’ibihangange!!

Editorial 07 Oct 2020
Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa  na FDLR

Imikoranire ya Twagiramungu, Jakaya Kikwete, Rudasingwa na FDLR

Editorial 25 Jun 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Yayeli G.
    June 19, 20185:04 pm -

    Ese habaye iki ko mbona Rushyashya irimo kuvuga kuri Kayihura cyane? Ni ukubera iki da??
    Ahubwo ndabona bijyana ku kuvuga ko arengana iperereza ariyo rigitangira.
    Kandi mwazabona igihuru kibyaye igihunyira. Sinzi ibya Kayihura vraiment!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’
Mu Mahanga

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Editorial 19 Dec 2016
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye
INKURU NYAMUKURU

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Editorial 17 Feb 2020
Abarokotse Jenoside Yakorewe abatutsi baributsa “Idamange Yvonne” ko Leta yabarokoye ikabakura ku mwobo w’urupfu, ahubwo ariwe ukoresha iturufu ya Jenoside ngo abone VISA na Go fund me, Ubutabera buramutegereje
Amakuru

Editorial 05 Feb 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru